Umwaka wo guharira abandi imyenda
1 Uko imyaka irindwi ishize, abo mwagurije muzajye mubarekera imyenda babarimo.
2 Dore uko bizagenda: bazatangaza ko uwo mwaka ari uwo guharira abandi imyenda nk’uko Uhoraho yabivuze. Uwagize icyo aguriza mugenzi we cyangwa mwene wabo w’Umwisiraheli, ajye akimurekera ye kugira icyo amwishyuza.
3 Mwemererwa kwishyuza abanyamahanga, ariko bene wanyu ntimukabishyuze.
4 Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, ntihazagire umukene uba muri mwe. Uhoraho azabaha umugisha,
5 nimumwumvira mukubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi.
6 Uhoraho Imana yanyu azabaha umugisha nk’uko yabibasezeranyije. Muzaguriza amahanga menshi, ariko mwe ntimuzayaka inguzanyo. Muzategeka amahanga menshi, ariko yo ntazabategeka.
7 Nimumara gutura mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha hakagira umwe muri mwe ukena, ntimuzanangire umutima ngo mumwime.
8 Muzamugirire ubuntu mumugurize ibyo akeneye.
9 Nimubona umwaka wa karindwi wo guharira abantu imyenda wegereje, ntimukabyitwaze ngo mwange kumuguriza. Icyo gitekerezo kibi cyatuma aganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye, bikababera icyaha.
10 Ntimukabure kumuha kandi mujye mumuha mutitangiriye itama, bizatuma Uhoraho Imana yanyu abahera umugisha mu byo mukora byose.
11 Nta gihe hazabura abakene mu gihugu cyanyu, ni cyo gitumye mbategeka kugirira ubuntu mwene wanyu w’imbabare cyangwa w’umukene.
Amabwiriza yerekeye inkoreragahato z’Abaheburayi
12 Nugura mwene wanyu w’Umuheburayi cyangwa w’Umuheburayikazi kugira ngo akubere inkoreragahato, azagukorere imyaka itandatu, mu wa karindwi umureke yigendere yigenge.
13 Kandi ntuzamusezerere amara masa,
14 ahubwo uzamuhe ku byo Uhoraho yakugabiye: amatungo n’imyaka na divayi.
15 Mujye mwibuka ko namwe mwari inkoreragahato mu Misiri, Uhoraho Imana yanyu akabacungura. Ni cyo gitumye mbaha iri tegeko uyu munsi.
16 Ariko uwo waguze niyanga kugenda kubera ko agukunda wowe n’umuryango wawe akaba amerewe neza iwawe,
17 uzamuhagarike ku rugi umupfumuze ugutwi uruhindu, maze azagukorere iminsi yose y’ukubaho kwe, yaba umugabo cyangwa umugore uzamugenze utyo.
18 Nureka inkoreragahato ikigendera ikigenga ntukabyinubire. Ujye uzirikana ko yagukoreye imyaka itandatu, kandi ko yari igufitiye akamaro kenshi kuruta umukozi usanzwe. Nugenza utyo, Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu byo ukora byose.
Amabwiriza yerekeye amatungo y’uburiza
19 Mujye mwegurira Uhoraho Imana yanyu uburiza bwose bw’igitsinagabo bw’amatungo yanyu. Ntimugakoreshe ikimasa cy’uburiza imirimo, kandi ntimugakemure isekurume y’uburiza.
20 Buri mwaka mwebwe n’abo mu ngo zanyu, mujye mujyana ayo matungo y’uburiza aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muyaharÄ«re.
21 Muri ayo matungo nihaboneka iricumbagira cyangwa irihumye cyangwa irifite indi nenge yose, ntimuzaritambire Uhoraho Imana yanyu.
22 Bene ayo matungo mushobora kuyarira aho mutuye. Abantu bose bazashobora kuyaryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk’uko barya inyama z’umuhÄ«go zidahumanye.
23 Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, mujye mubanza muyavushirize hasi.