Ubutungane bw’Abisiraheli si bwo bwabahesheje igihugu
1 Bisiraheli, nimutege amatwi. Dore mugiye kwambuka uruzi rwa Yorodani, mwigarurire igihugu cy’amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko. Ni igihugu kirimo imijyi minini izengurutswe n’inkuta zigera ku ijuru.
2 Gituwemo n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki, muzi neza ko bavuga ko nta wahangara abo Banaki.
3 Ariko ndabahamiriza ko Uhoraho Imana yanyu azababanziriza kugerayo ameze nk’umuriro ukongora. Azarimbura abo Banaki ababatsindire mubazungure, muzabatsemba bidatinze nk’uko Uhoraho yababwiye.
4 Uhoraho Imana yanyu namara kwirukana ayo mahanga, ntimuzirate muti: “Ubutungane bwacu ni bwo bwatumye Uhoraho aduha kwigarurira iki gihugu.” Icyatumye yirukana ayo mahanga ni ubugome bwayo.
5 Ikizatuma mucyigarurira si uko muri intungane, si n’uko mufite imitima iboneye, ahubwo ni ubugome bw’ayo mahanga buzatuma Uhoraho Imana yanyu ayamenesha, kugira ngo asohoze icyo yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo.
6 Mumenye ko ikizatuma Uhoraho Imana yanyu abaha kwigarurira icyo gihugu cyiza atari ubutungane bwanyu, kuko muri ubwoko bw’ibyigomeke.
Ikimasa cy’izahabu
7 Ntimukibagirwe uko mwarakazaga Uhoraho Imana yanyu igihe cyose mwari mu butayu. Mwaramugomeye uhereye igihe mwaviriye mu Misiri kugeza aho mugereye aha.
8 No ku musozi wa Horebumwaramurakaje ashaka kubarimbura.
9 Nazamutse uwo musozi njya guhabwa ibisate by’amabuye byanditseho Amategeko, agenga Isezerano Uhoraho yagiranye namwe. Nahamaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya ntanywa.
10 Uhoraho ampa ibisate bibiri by’amabuye yanditseho Amategeko yose yari yababwiye ari mu muriro, cya gihe mwari mwakoraniye munsi w’uwo musozi. Yari yayandikishije urutoki rwe.
11 Nyuma y’iyo minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ni bwo Uhoraho yampaye ibyo bisate by’amabuye.
12 Uhoraho arambwira ati: “Gira vuba umanuke, kuko abantu bawe wakuye mu Misiri bacumuye bikomeye, ntibatinze guteshuka inzira nabategetse, biremera ikigirwamana.
13 Ndabona bariya bantu ari ibyigomeke,
14 reka mbarimbure be kuzongera kwibukwa ukundi, naho wowe nzakugira sekuruza w’ubwoko bubaruta ubwinshi bubarusha n’amaboko.”
15 Nuko mperako manuka uwo musozi wakaga umuriro, ntwaye mu maboko ibyo bisate byombi by’amabuye byanditseho Amategeko agenga Isezerano.
16 Nsanga mwaracumuye ku Uhoraho Imana yanyu, ntimwatinda guteshuka inzira yabategetse, mwicurira ishusho y’ikimasa.
17 Nuko ntura hasi bya bisate byombi, birajanjagurika mubyirebera.
18 Ibicumuro byanyu byose n’ibibi mwakoze byarakaje Uhoraho, maze nikubita hasi mara indi minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine ntarya ntanywa, nsenga Uhoraho.
19 Natinyaga ko yabarimbura kubera uburakari n’umujinya mwamuteye, ariko Uhoraho yongera kumva gusenga kwanjye.
20 Nasengeye na Aroni kuko Uhoraho yari yamurakariye cyane agashaka kumwica.
21 Mfata iyo shusho y’ikimasa mwaremye kubera icyaha, ndayitwika ndayijanjagura, ndayisya ihinduka ifu, iyo fu nyijugunya mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
22 Mwanarakarije Uhoraho i Tabera n’i Masa n’i Kiburoti-Hatāva.
23 Ndetse n’igihe mwari i Kadeshi-Barineya, Uhoraho Imana yanyu akabohereza kwigarurira igihugu yabahaye, mwaramugomeye ntimwamugirira icyizere ngo mumwumvire.
24 Kuva nabamenya nta gihe mutagomeye Uhoraho.
25 Igihe Uhoraho yari agiye kubarimbura nkamwikubita imbere nkamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nsenga,
26 naramutakambiye nti: “Nyagasani Uhoraho, nturimbure ubwoko bwawe kuko ari umwihariko wawe wacunguye ku buryo butangaje, ukabakuza mu Misiri ububasha bukomeye.
27 Ibuka abagaragu bawe Aburahamu na Izaki na Yakobo, wirengagize kutava ku izima kw’Abisiraheli, n’ubugome bwabo n’ibyaha byabo.
28 Wituma Abanyamisiri bibwira ko wananiwe kugeza Abisiraheli mu gihugu wabasezeranyije, cyangwa ko ubanga ukaba warabazaniye kubicira mu butayu.
29 Koko rero, ni ubwoko bwawe bw’umwihariko wakuje mu Misiri imbaraga nyinshi n’ububasha bukomeye!”