Ivug 8

Uhoraho yigishiriza Abisiraheli mu butayu

1 Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mubeho mugwire, mwigarurire igihugu Uhoraho yarahiriye ba sokuruza.

2 Mwibuke uko Uhoraho Imana yanyu yabayoboye mu rugendo rwo mu butayu, iyi myaka mirongo ine yose. Kwari ukugira ngo abacishe bugufi, abagerageze kandi ngo amenye ko muzubahiriza amabwiriza ye.

3 Yabacishije bugufi arabareka murasonza, hanyuma abagaburira manu, bya byokurya mutari mwigeze mumenya, yaba mwe yaba ba sokuruza. Kwari ukugira ngo mumenye ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose Uhoraho avuga.

4 Muri iyo myaka mirongo ine imyambaro ntiyabasaziyeho, n’ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.

5 Mumenye neza ko Uhoraho Imana yanyu yagiye abigisha, nk’uko umubyeyi yigisha umwana we.

6 Mujye mwubahiriza amabwiriza y’Uhoraho Imana yanyu, mugenze uko ashaka kandi mumutinye.

7 Azabajyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n’amasōko, n’amariba bitembera mu bibaya no ku misozi.

8 Ni igihugu cyera ingano za nkungu n’iza bushoki, n’imizabibu n’imitini n’imikomamanga, n’amavuta y’iminzenze n’ubuki.

9 Ni igihugu kitazabamo inzara, muzahora mufite ibyokurya nta cyo muzabura. Ni igihugu gikize ku mabuye y’agaciro nk’ubutare n’umuringa.

10 Muzarya muhage, bitume mushimira Uhoraho Imana yanyu igihugu cyiza yabahaye.

Abisiraheli bagomba kwibuka ibyiza Uhoraho yabagiriye

11 Muzirinde kumwibagirwa kandi mujye mwubahiriza ibyemezo yafashe, n’amabwiriza n’amateka ye mbashyikirije uyu munsi.

12 Nimurya mugahaga mukubaka amazu meza mukayabamo,

13 amashyo yanyu n’imikumbi yanyu bikagwira, mukagira n’ubutunzi bw’ifeza n’izahabu n’ibindi byose,

14 muzirinde kwirata ngo mwibagirwe Uhoraho Imana yanyu. Mujye mwibuka ko ari we wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato,

15 akabacisha muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo indyanishamurizon’inzoka zifite ubumara, mukahabura n’amazi yo kunywa. Mujye mwibuka uko yabakuriye amazi mu rutare rukomeye,

16 akabagaburira manu, bya byokurya ba sokuruza batigeze bamenya. Yabacishije bugufi abagerageza atyo, kugira ngo nyuma muzamererwe neza.

17 Muzirinde kwibwira ko imbaraga zanyu n’ubushobozi bwanyu ari byo byabahesheje ubwo butunzi,

18 ahubwo muzajye mwibuka ko mubukesha Uhoraho Imana yanyu. Azaba abigiriye gusohoza Isezerano yarahiriye ba sokuruza, nk’uko yabitangiye.

19 Ariko ndabahamiriza ko nimwibagirwa Uhoraho Imana yanyu mukayoboka izindi mana mukazisenga, muzarimbuka

20 kimwe n’andi mahanga Uhoraho azarimbura. Azabarimburira ko muzaba mutamwumviye.