Ivug 4

Abisiraheli bahugurirwa gukurikiza Amategeko

1 None rero Bisiraheli, mujye mwumvira amateka Imana yatanze n’ibyemezo yafashe. Ni cyo kizatuma mubaho mukigarurira igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza azabaha.

2 Ntimuzagire icyo mwongera cyangwa ngo mugabanye ku byo nabategetse, ahubwo muzajye mwitondera amabwiriza y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije.

3 Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yarimbuye abantu bose bayobotse ikigirwamana Bāli y’i Pewori.

4 Ariko mwebwe abayobotse Uhoraho Imana yanyu, na n’ubu mwese muracyariho.

5 Nabamenyesheje amateka Uhoraho Imana yanjye yatanze n’ibyemezo yafashe, nk’uko yantegetse. Mujye mubikurikiza muri mu gihugu mugiye kwigarurira.

6 Mujye mubyitondera mubikurikize, bizatuma abanyamahanga bababonamo ubwenge n’ubushishozi. Nibumva ayo mateka yose bazatangara bati: “Mbega ukuntu abo bantu bafite ubwenge n’ubushishozi! Ni ubwoko bukomeye!”

7 Nta bundi bwoko nubwo bwaba bukomeye, bufite imana iri hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu ahora hafi yacu iyo tumutakambiye.

8 Nta bundi bwoko nubwo bwaba bukomeye, bwamenyeshejwe amateka n’ibyemezo bitunganye, byahwana n’aya Mategeko yose mbagejejeho uyu munsi.

9 Icyakora muramenye ntimukibagirwe ibyo mwiboneye. Mujye muhora mubizirikana igihe cyose mukiriho. Muzabyigishe abana banyu n’abazukuru banyu.

10 Muzababwire ibya wa munsi mwari muhagaze imbere y’Uhoraho Imana yanyu munsi y’umusozi wa Horebu. Uhoraho yari yambwiye ati: “Uzampamagarire Abisiraheli kugira ngo bumve Amategeko yanjye. Bityo bazamenya kunyubaha igihe cyose bazaba bakiriho, babyigishe n’abana babo.”

11 Nuko mwegera uwo musozi muhagarara munsi yawo, wakagaho umuriro, ibirimi byawo bikagera ku ijuru kandi wari wuzuyeho umwotsi n’igicu kibuditse.

12 Uhoraho abavugisha ari muri uwo muriro, ku buryo mwumvaga ijwi rye gusa ariko ntimumubone.

13 Abatangariza Isezerano rye, abategeka kumvira Amategeko icumi yanditse ku bisate bibiri by’amabuye.

14 Nanjye antegeka kubasobanurira amateka yatanze n’ibyemezo yafashe, kugira ngo muzabikurikize nimumara kwigarurira kiriya gihugu.

Abisiraheli babuzwa gusenga ibigirwamana

15 Igihe Uhoraho yabavugishirizaga kuri Horebu ari mu muriro, ntimwigeze mumubona. None rero muramenye,

16 ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho asengwa y’uburyo bwose, yaba ishusho isa n’umugabo cyangwa n’umugore,

17 yaba isa n’inyamaswa cyangwa n’itungo cyangwa n’igisiga cyangwa n’inyoni,

18 yaba isa n’agasimba gakururuka cyangwa n’ifi.

19 Ku byerekeye izuba n’ukwezi n’inyenyeri, cyangwa ibindi binyarumuri byo ku ijuru Uhoraho Imana yanyu yahaye amahanga yose yo ku isi, muzarwanye igishuko cyo kubiramya no kubiyoboka.

20 Icyatumye Uhoraho abakura mu Misiri yari ibamereye nk’itanura rishongesha ibyuma, kwari ukugira ngo mumubere ubwoko bw’umwihariko nk’uko bimeze ubu.

21 Mwatumye Uhoraho Imana yanyu andakarira, arahira ko ntazambuka Yorodani ngo ngere mu gihugu cyiza agiye kubaha ho gakondo.

22 Bityo sinzambuka Yorodani, ahubwo nzagwa ino. Ariko mwebweho muzayambuka, mwigarurire kiriya gihugu cyiza.

23 Muramenye ntimuzirengagize Isezerano Uhoraho Imana yanyu yagiranye namwe, ntimuziremere ishusho yose isengwa kuko yabibabujije.

24 Koko rero Uhoraho Imana yanyu ni nk’umuriro ukongora, ni Imana ifuha!

25 Nimumara igihe kirekire muri kiriya gihugu, hanyuma mukabyara mukagira n’abuzukuru, ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho yose asengwa. Byaba ari ishyano, bikarakaza Uhoraho Imana yanyu.

26 Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho umugabo ko nimubigenza mutyo, muzarimbuka bidatinze mushire muri kiriya gihugu mugiye kwigarurira. Ntimuzakirambamo, ahubwo muzatsembwa nta kabuza.

27 Abake cyane bazacika ku icumu bo muri mwe, Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga.

28 Nimugerayo muzayoboka ibigirwamana bitabona, bitumva, bitarya kandi bidahumurirwa, byabājwe n’abantu mu biti no mu mabuye.

29 Icyakora no muri ayo mahanga nimushakashaka Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose, muzamubona.

30 Mu gihe kizaza ibyo byago byose nibibageraho, ni bwo muzagarukira Uhoraho Imana yanyu mumwumvire.

31 Koko rero Uhoraho Imana yanyu ni Imana igira impuhwe! Ntabwo izabatererana cyangwa ngo ibarimbure, ntizibagirwa indahiro yarahiye ba sokuruza igihe yagiranaga na bo Isezerano.

Uhoraho wenyine ni we Mana

32 Nimutekereze ibyabayeho kera mutaravuka uhereye igihe Imana yaremaga umuntu ikamutuza ku isi, mutekereze n’ibyabaye ku isi yose, murebe ko higeze habaho cyangwa havugwa ibitangaza nk’ibyo mwabonye.

33 Uretse mwebwe se, hari ubundi bwoko bwigeze kumva Imana ivugira mu muriro bukabaho?

34 Hari indi mana se yagerageje gukura ubwoko hagati y’ubundi kugira ngo ibugire ubwayo? Ariko mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n’ibimenyetso n’ibitangaza, n’intambara n’ububasha bukomeye, n’imbaraga nyinshi n’ibiteye ubwoba cyane!

35 Uhoraho yabiberekeye kugira ngo mumenye ko ari we Mana, kandi ko nta yindi mana ibaho.

36 Mwumvise avugira mu ijuru kugira ngo abacyahe, naho ku isi mwumvise avugira muri wa muriro ugurumana yaberetse.

37 Kubera urukundo yakunze ba sokuruza, mwebwe ababakomokaho yarabatoranyije abasanga mu Misiri, abakuzayo imbaraga nyinshi.

38 Yirukanye amahanga akomeye yabarushaga imbaraga, kugira ngo abahe ibihugu byayo ho gakondo nk’uko bimeze ubu.

39 Kuva uyu munsi rero, mumenye kandi muzirikane ko Uhoraho ari we Mana igenga ijuru n’isi. Nta yindi mana ibaho.

40 Mujye mukurikiza amateka yatanze n’ibyemezo yafashe, nk’uko mbibategetse uyu munsi. Bityo bizabagwa neza mwebwe n’abazabakomokaho, maze murambe mu gihugu Uhoraho Imana yanyu agiye kubaha burundu.

Imijyi y’ubuhungiro

41 Musa amaze kuvuga ayo magambo, ahitamo imijyi itatu iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani.

42 Iyo hagiraga umuntu wica undi atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga, yashoboraga guhungira muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica.

43 Abarubeni bahungiraga mu wa Beseri uri mu mirambi yo mu butayu, Abagadi bagahungira i Ramoti y’i Gileyadi, naho Abamanase bagahungira i Golani yo muri Bashani.

Musa asubira mu Mategeko iburasirazuba bwa Yorodani

44 Aya ni yo mategeko Musa yashyikirije Abisiraheli.

45 Ibi ni byo Imana yategetse n’amateka yatanze n’ibyemezo yafashe, nk’uko Musa yabibwiye Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.

46 Musa yabibabwiriye iburasirazuba bwa Yorodani, mu kibaya giteganye n’i Beti-Pewori, mu gihugu cyari icya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni. Musa n’Abisiraheli bamutsinze bamaze kuva mu Misiri,

47 bigarurira igihugu cye n’icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b’Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani.

48 Ibihugu byabo byaheraga ku mujyi wa Aroweri, iri haruguru y’akabande ka Arunoni, bikagera ku musozi wa Siriyoni ari wo Herumoni.

49 Byafataga n’uburasirazuba bwose bw’ikibaya cya Yorodani, kugera ku ruhande rw’Ikiyaga cy’Umunyu ruri munsi y’umusozi wa Pisiga.