Ivug 3

Abisiraheli batsinda Umwami Ogi

1 Turakomeza duca mu muhanda ugana muri Bashani. Nuko Ogi umwami wa Bashani azana n’ingabo ze zose ngo adukumīre, baturwanyiriza Edureyi.

2 Uhoraho arambwira ati: “Ntimubatinye kuko nababagabije bo n’igihugu cyabo, mugirire Ogi nk’uko mwagiriye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”

3 Nuko Uhoraho Imana yacu atugabiza Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabarimbura ntihagira n’umwe ucika ku icumu.

4 Twafashe imijyi ye yose ntitwasiga n’umwe. Dufata n’imijyi mirongo itandatu mu karere ka Arugobu, na ko kategekwaga na Ogi umwami wa Bashani.

5 Iyo mijyi yose yari izengurutswe n’inkuta ndende, ifite n’amarembo akingishijwe ibihindizo. Twafashe n’indi mijyi myinshi itazengurutswe n’inkuta.

6 Twarayirimbuye yose, twica abagabo n’abagore n’abana baho nk’uko twagenje imijyi y’Umwami Sihoni wari utuye i Heshiboni.

7 Icyakora twanyaze amatungo yose, dusahura n’imijyi yabo.

8 Twigarurira dutyo ibihugu by’abo bami bombi b’Abamori bari iburasirazuba bwa Yorodani, uhereye mu kabande ka Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni.

9 (Uwo musozi Abanyasidoni bawita Siriyoni, naho Abamori bakawita Seniri.)

10 Twafashe igihugu cyose cya Ogi umwami wa Bashani, imijyi yose yo mu mirambi n’intara ya Gileyadi n’iya Bashani, ndetse n’imijyi ya Saleka na Edureyi iburasirazuba.

11 (Ogi umwami wa Bashani ni we wenyine wari ukiriho mu bakomoka ku Barefa, ba bantu barebare kandi banini. Igitanda cye cyari gicuzwe mu cyuma, cyari gifite uburebure bwa metero enye n’ubugari bujya kugera kuri metero ebyiri. Na n’ubu kiracyari i Raba, umurwa w’Abamoni.)

Abahawe gakondo iburasirazuba bwa Yorodani

12 Tumaze kwigarurira ibyo bihugu, nahaye umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi akarere kose gaherereye kuri Aroweri, iri haruguru y’akabande ka Arunoni, n’igice cya kabiri cy’imisozi ya Gileyadi n’imijyi yaho.

13 Igice gisigaye cya Gileyadi na Bashani hose hategekwaga na Ogi, mbiha igice cy’umuryango wa Manase. (Kera akarere ka Arugobu ko mu gihugu cya Bashani, kitwaga igihugu cy’Abarefa.)

14 Yayiri ukomoka kuri Manase ajya kwigarurira ako karere ka Arugobu kose, ageza ku mupaka wa Geshuri n’uwa Māka. Aho hantu ha Bashani yigaruriye arahiyitirira, kuva ubwo hitwa Inkambi za Yayiri.

15 Abamakiri bakomoka kuri Manase nabahaye igice cya Gileyadi.

16 Abarubeni n’Abagadi nabahaye igice gisigaye cya Gileyadi. Umupaka wacyo wo mu majyepfo wari uruzi rwa Arunoni, uw’iburasirazuba ari umugezi wa Yaboki ubagabanya n’Abamoni.

17 Umupaka wacyo w’iburengerazuba wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy’Umunyu kiri mu burengerazuba bw’umusozi wa Pisiga.

18 Icyo gihe narabategetse nti: “Uhoraho Imana yanyu yabahaye iki gihugu cy’iburasirazuba bwa Yorodani. None ab’intwari mwese nimufate intwaro, mwambuke murangaje imbere ya bene wanyu b’Abisiraheli.

19 Muzasige abagore banyu n’abana banyu n’amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi) mu mijyi nabahaye hakuno ya Yorodani.

20 Bene wanyu na bo nibamara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha hakurya ya Yorodani, muzabone kugaruka musubire mu minani nabahaye.”

21 Icyo gihe nabwiye Yozuwe nti: “Wiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutsinda ba bami bombi Sihoni na Ogi, ni na ko azabaha gutsinda abami bose bo hakurya ya Yorodani.

22 Ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu ari we ubarwanirira.”

Musa asaba kugera muri Kanāni

23 Ninginze Uhoraho nti:

24 “Nyagasani Uhoraho, wanyeretse igice cya mbere cy’ibigwi byawe n’ibitangaza byawe. Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa ku isi ishobora gukora ibitangaza nk’ibyawe!

25 Nyemerera nambuke Yorodani ngere muri kiriya gihugu cyiza, nirebere imisozi yacyo myiza n’ibisibya Libani.”

26 Nyamara kubera ko cya gihe mwatumye Uhoraho andakarira, yarabyanze ati: “Uherukire aho, ntuzongere guhingutsa iryo jambo.

27 Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, witegereze iburengerazuba n’amajyaruguru, n’iburasirazuba n’amajyepfo. Uharebeshe amaso gusa kuko utazambuka Yorodani.

28 Ahubwo Yozuwe ni we uzayobora Abisiraheli akabambutsa Yorodani, kugira ngo bigarurire igihugu ugiye kureba. None muhe amabwiriza kandi umukomeze.”

29 Nuko tuguma mu kibaya ahateganye n’i Beti-Pewori.