1 Maze dusubiza iy’ubutayu, duca mu nzira igana ku Nyanja Itukura nk’uko Uhoraho yari yambwiye, tumara igihe tuzenguruka mu misozi ya Seyiri.
2 Uhoraho arambwira ati:
3 “Igihe mumaze muri iyi misozi kirahagije, noneho nimugane mu majyaruguru.”
4 Maze antegeka kubabwira nti: “Muzanyure mu gihugu cya Seyiri gituwe na bene wanyu b’Abedomu bakomoka kuri Ezawu. Bazabatinya ariko muzitonde
5 ntimuzabarwanye. Sinzabaha n’ahangana urwara ku gihugu cyabo, kuko imisozi ya Seyiri nayihaye Ezawu ho gakondo.
6 Muzagure na bo ibyokurya ndetse n’amazi yo kunywa.”
7 Uhoraho Imana yanyu yabahaye umugisha mu byo mwakoze byose, abarinda mu rugendo rwo muri ubu butayu bunini, abana namwe iyi myaka uko ari mirongo ine, kandi nta cyo mwigeze mubura.
8 Dukikira imisozi ya Seyiri ituwe na bene wacu b’Abedomu, ntitwanyura no mu muhanda uva Elati na Esiyoni-Geberi ukagera ku Kiyaga cy’Umunyu, ahubwo dufata inzira igana mu butayu bwa Mowabu.
9 Uhoraho arambwira ati: “Ntimushotōre Abamowabu bakomoka kuri Loti ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo kuko nakibahaye ho gakondo, kimwe n’umurwa wacyo Ari.”
10 (Kera hari hatuwe n’Abemi bari ubwoko bukomeye, ari benshi kandi barebare nk’Abanaki.
11 Bamwe babafataga nk’Abarefa kimwe n’Abanaki, ariko Abamowabu babitaga Abemi.
12 Kandi kera Abahori bari batuye mu misozi ya Seyiri, mbere y’uko Abedomu babirukana bakabarimbura bakabazungura, nk’uko Abisiraheli bagiriye abo mu gihugu Uhoraho yabahaye ho gakondo.)
13 Uhoraho yatubwiye kwambuka akabande ka Zeredi, nuko turakambuka.
14 Kuva igihe twaviriye i Kadeshi-Barineya kugeza icyo gihe, hari hashize imyaka mirongo itatu n’umunani. Muri iyo myaka, abantu bose bari bageze mu kigero cyo kujya ku rugamba igihe twari i Kadeshi, barapfuye nk’uko Uhoraho yari yarabibarahiye.
15 Uhoraho yakomeje kubarwanya kugeza aho bashiriye.
16 Bose bamaze gupfa
17 Uhoraho arambwira ati:
18 “Uyu munsi muri bunyure hafi y’umupaka wa Mowabu, ahateganye n’umujyi wa Ari.
19 Nimugera hafi y’igihugu cy’Abamoni bakomoka kuri Loti, ntimubashotōre ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo, kuko nakibahaye ho gakondo.”
20 (Icyo gihugu na cyo cyitwa icy’Abarefa, kuko ari bo bari bagituyemo kera, ariko Abamoni babitaga Abazamuzumi.
21 Bari ubwoko bukomeye, ari benshi kandi barebare nk’Abanaki, ariko Uhoraho yahaye Abamoni kubirukana no kubarimbura no kubazungura.
22 Ni na ko yagiriye Abedomu, yabahaye kwirukana Abahori no kubarimbura no kubazungura, bakaba bagituye mu misozi ya Seyiri kugeza n’ubu.
23 Ni na ko Abafilisiti baturutse i Kafutoribagiriye Abawi bari batuye mu mijyi kugeza i Gaza.)
24 Uhoraho arakomeza ati: “Nimuhaguruke mwambuke uruzi rwa Arunoni. Mbagabije Sihoni umwami w’Abamori utuye i Heshiboni n’igihugu cye, nimumutere mucyigarurire!
25 Uhereye uyu munsi ndatuma amahanga yose yo ku isi agira ubwoba abatinye, abazumva inkuru zanyu bazahinda umushyitsi batinye cyane.”
Abisiraheli batsinda Umwami Sihoni
26 Igihe twari mu kidaturwa hafi y’i Kedemoti, nohereje intumwa ku Mwami Sihoni wari utuye i Heshiboni, kumubwira amagambo y’amahoro ziti:
27 “Twemerere tunyure mu gihugu cyawe, tuzaca mu muhanda gusa nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso.
28 Ibyo tuzarya n’amazi tuzanywa tuzabyishyura, nta kindi dushaka uretse kunyura mu gihugu cyawe.
29 Utugirire nk’uko Abedomu b’i Seyiri n’Abamowabu ba Ari batugiriye, utureke tugende kugeza aho tuzambukira uruzi rwa Yorodani, tukagera mu gihugu Uhoraho Imana yacu azaduha.”
30 Ariko Umwami Sihoni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yanyu yanangiye umutima we, yanga kuva ku izima. Ni cyo cyatumye amutugabiza tukamutsinda.
31 Uhoraho yarambwiye ati: “Dore ntangiye kubagabiza Sihoni n’igihugu cye, nimugitere mucyigarurire.”
32 Maze Sihoni azana n’ingabo ze zose ngo adukumīre, baturwanyiriza i Yahasi.
33 Uhoraho Imana yacu aramutugabiza, tumwicana n’abahungu be n’ingabo ze zose.
34 Icyo gihe dufata imijyi yabo yose turayirimbura, abagabo n’abagore n’abana tubamarira ku icumu.
35 Icyakora twanyaze amatungo yabo, dusahura n’imijyi yabo.
36 Uhoraho Imana yacu atugabiza imijyi yose uhereye kuri Aroweri, iri haruguru y’akabande ka Arunoni no ku mujyi uri muri ako kabande ukageza kuri Gileyadi, nta mujyi n’umwe wigeze utunanira.
37 Ariko ntitwegereye igihugu cy’Abamoni, haba ku nkombe z’umugezi wa Yaboki cyangwa mu mijyi yo ku misozi, n’ahandi hose Uhoraho Imana yacu yatubujije.