Ibar 35

Imijyi y’Abalevi

1 Abisiraheli bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani ahateganye n’i Yeriko, Uhoraho abwira Musa ati:

2 “Tegeka Abisiraheli ko ku migabane yabo bahaho Abalevi imijyi yo guturamo, n’inzuri ziyikikije.

3 Abalevi bazaba muri iyo mijyi, inzuri ziyikikije zibe iz’amatungo yabo yose.

4 Izo nzuri zizagarukire kuri metero magana ane na mirongo itanu, uhereye ku rukuta rw’umujyi ku mpande zose.

5 Bityo inzuri z’Abalevi zizaba mpande enye, buri ruhande rupima metero magana cyenda, kandi umujyi uzaba uri hagati yazo.

6 Muzahe Abalevi imijyi mirongo ine n’ibiri, mwongereho n’indi itandatu izabe iy’ubuhungiro bw’umuntu wishe undi atabigambiriye.

7 Bityo muzaha Abalevi imijyi mirongo ine n’umunani, hamwe n’inzuri ziyikikije.

8 Muzabahe iyo mijyi mukurikije imijyi iri mu mugabane wa buri muryango, abafite myinshi bazatange myinshi, abafite mike bazatange mike.”

Imijyi y’ubuhungiro

9 Uhoraho ategeka Musa

10 kubwira Abisiraheli ati: “Nimwambuka Yorodani mukagera mu gihugu cya Kanāni,

11 muzitoranyirize imijyi kugira ngo umuntu wishe undi atabigambiriye, abone aho ahungira

12 umuntu ushaka guhōrera uwishwe. Uwishe undi ntakicwe atabanje gucirwa urubanza n’ababishinzwe.

13 Muzatoranye imijyi itandatu ibe iy’ubuhungiro,

14 itatu ibe hakuno ya Yorodani, n’indi itatu ibe hakurya mu gihugu cya Kanāni.

15 Iyo mijyi itandatu izabe ubuhungiro bw’uwishe undi atabigambiriye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe cyangwa umugenzi.

16 “Umuntu niyica undi amukubise icyitwa icyuma cyose, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa.

17 Namwica amukubise ibuye azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa.

18 Namwica amukubise icyitwa igiti cyose azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa.

19 Umwicanyi azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe.

20 Umuntu nasunika undi ku bugome cyangwa akagira icyo amutera agambiriye kumugirira nabi, bikamuviramo gupfa,

21 cyangwa akamutera ikofi kubera urwango akamwica, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe.

22 “Ariko umuntu nahutaza undi nta rwango amufitiye, cyangwa akagira icyo amutera atagambiriye kumugirira nabi,

23 cyangwa akamuhirikaho ibuye atamubonye akamwica, kandi atamwanga atanagambiriye kumugirira nabi,

24 icyo gihe uwishe umuntu n’uhōrera uwapfuye, bajye bashyikirizwa abashinzwe ubutabera, babakiranure bakurikije aya mategeko.

25 Bazasubize uwishe umuntu mu mujyi w’ubuhungiro yari yahungiyemo, bityo bazaba bamukijije ushaka guhōrera uwapfuye. Ajye ahaguma kugeza igihe Umutambyi mukuru azapfira.

26 Ariko umuntu wishe undi nava mu mujyi w’ubuhungiro,

27 uhōrera uwapfuye akamwicira inyuma y’uwo mujyi, uwo muhōzi ntazabihanirwe.

28 Uwishe undi agomba kuguma mu mujyi w’ubuhungiro, kugeza igihe Umutambyi mukuru azapfira. Ubwo ni bwo azashobora gusubira muri gakondo ye.

29 Mwebwe n’abazabakomokaho mujye muca imanza mutyo, aho muzaba mutuye hose.

30 “Uzica undi na we azicwe nihagira abagabo babimuhamya, ariko umuntu nashinjwa n’umugabo umwe gusa ntakicwe.

31 Ntimukemere ko umwicanyi atanga indishyi, ajye yicwa.

32 Ntimukemere kandi ko uwahungiye mu mujyi w’ubuhungiro atanga indishyi yo kwicungura kugira ngo asubire muri gakondo ye. Ajye ategereza ko Umutambyi mukuru apfa.

33 Ntimugahumanyishe igihugu cyanyu ubwicanyi. Nta bundi buryo bwo kugihumanura uretse kwica umwicanyi.

34 Ntimugahumanye igihugu muzaturamo kuko nanjye nzaba ngituyemo. Ndi Uhoraho uba hagati yanyu.”