Ibar 34

Imipaka y’igihugu cyasezeranyijwe Abisiraheli

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Nimutera igihugu cya Kanāni, muzacyigarurire mugeze ku mipaka mbabwira.

3 Mu ruhande rw’amajyepfo ahagana mu butayu bwa Tsini muzagabana n’igihugu cya Edomu. Umupaka wanyu uzahera mu majyepfo y’Ikiyaga cy’Umunyu,

4 unyure mu majyepfo y’umusozi wa Akurabimu, ukomeze mu butayu bwa Tsini ugeze i Kadeshi-Barineya mu majyepfo. Kuva aho uzakomeza unyure i Hasaradari na Asimoni,

5 ukomeze ugere ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri no ku Nyanja ya Mediterane.

6 “Umupaka wanyu w’iburengerazuba uzaba Inyanja ya Mediterane.

7 “Uwo mu majyaruguru uzahera ku Nyanja ya Mediterane unyure ku musozi wa Hori,

8 ukomeze kuri Lebo-Hamati ugeze i Sedadi mu majyaruguru.

9 Kuva aho uzakomeza unyure i Zifuroni ugeze i Hasari-Enani. Uwo abe ari wo mupaka wanyu wo mu majyaruguru.

10 “Umupaka wanyu w’iburasirazuba uzahera Hasari-Enani unyure i Shefamu,

11 ukomeze umanuke ugere i Ribula, iburasirazuba bwa Ayini. Kuva aho uzakomeza ku misozi iri iburasirazuba bw’ikiyaga cya Galileya,

12 ukurikire uruzi rwa Yorodani kugera ku Kiyaga cy’Umunyu. Ngiyo imipaka y’igihugu cyanyu.”

13 Musa abwira Abisiraheli ati: “Icyo ni cyo gihugu Uhoraho yategetse kugabanya imiryango icyenda n’igice hakoreshejwe ubufindo.

14 Umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’igice cy’uwa Manase yabonye imigabane yayo.

15 Iyo miryango uko ari ibiri n’igice yahawe imigabane yayo iburasirazuba bwa Yorodani.”

Abashinzwe kugabanya igihugu

16 Uhoraho abwira Musa ati:

17 “Dore amazina y’abantu bazabagabanya igihugu: umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni,

18 bafashijwe n’umutware umwe muri buri muryango.

19 Dore amazina y’abo batware:

Kalebu mwene Yefune wo mu muryango wa Yuda,

20 Shemweli mwene Amihudi wo mu muryango wa Simeyoni,

21 Elidadi mwene Kisiloni wo mu muryango wa Benyamini,

22 Buki mwene Yogili wo mu muryango wa Dani,

23 Haniyeli mwene Efodi wo mu muryango wa Manase mwene Yozefu,

24 Kemuweli mwene Shifutani wo mu muryango wa Efurayimu,

25 Elisafani mwene Parinaki wo mu muryango wa Zabuloni,

26 Palitiyeli mwene Azani wo mu muryango wa Isakari,

27 Ahihudi mwene Shelomi wo mu muryango wa Ashēri,

28 Pedaheli mwene Amihudi wo mu muryango wa Nafutali.”

29 Abo ni bo Uhoraho yashinze kugabanya Abisiraheli igihugu cya Kanāni.