Abahawe gakondo iburasirazuba bwa Yorodani
1 Abarubeni n’Abagadi bari batunze cyane, babonye inzuri nziza zo mu ntara ya Yāzeri n’iya Gileyadi,
2 basanga Musa n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’Abisiraheli, barababwira bati:
3-4 “Uhoraho yahaye Abisiraheli kwigarurira umujyi wa Ataroti n’uwa Diboni, n’uwa Yāzeri n’uwa Nimura, n’uwa Heshiboni n’uwa Eleyale, n’uwa Sibuma n’uwa Nebo n’uwa Bewoni. Igihugu iyo mijyi irimo gifite inzuri nziza. None rero nyakubahwa, kubera ko dufite amatungo menshi
5 kandi niba bikunogeye, uduhe iki gihugu kibe gakondo yacu, twe kuzambuka uruzi rwa Yorodani.”
6 Musa abaza Abagadi n’Abarubeni ati: “Mbese muragira ngo bene wanyu bajye ku rugamba, naho mwebwe mwisigarire ino?
7 Kuki mushaka guca abandi Bisiraheli intege, mubabuza kujya mu gihugu Uhoraho yabahaye?
8 Ibyo ni byo ba so bakoze ubwo naboherezaga gutata icyo gihugu turi i Kadeshi-Barineya.
9 Baragiye baragitata banyuze mu gikombe cya Eshikoli, ariko bagarutse baca abandi Bisiraheli intege, bababuza kujya mu gihugu Uhoraho yabahaye.
10 Uwo munsi Uhoraho yararakaye maze ararahira ati:
11 ‘Aba bantu bavuye mu Misiri banze kunyoboka. Ni yo mpamvu kuva ku bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, nta n’umwe muri bo uzagera mu gihugu nasezeraniye Aburahamu na Izaki na Yakobo,
12 uretse Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi, na Yozuwe mwene Nuni kuko banyobotse badashidikanya.’
13 Uhoraho yarakariye Abisiraheli cyane, abazerereza mu butayu imyaka mirongo ine kugeza igihe abamucumuyeho bashiriye.
14 None namwe mwafashe imico mibi ya ba so murabakurikiza. Mugiye gutuma Uhoraho yongera kuturakarira.
15 Nimumugomera azongera atuzerereze mu butayu, namwe mube mutumye turimbuka.”
16 Abarubeni n’Abagadi basubiza Musa bati: “Reka tubanze twubakire amatungo yacu ibiraro, twubake n’imijyi yo gutuzamo abo mu miryango yacu,
17 tuyizengurutse inkuta zo kubarinda abanzi. Hanyuma tuzafata intwaro tujye imbere y’abandi Bisiraheli, tubageze aho bazatura.
18 Ntituzasubira mu ngo zacu Umwisiraheli wese atarahabwa gakondo ye.
19 Ntituzagira gakondo hamwe na bo hakurya ya Yorodani, kuko tuzaba duhawe iyacu hakuno iburasirazuba.”
20 Musa arababwira ati: “Ndabyemeye, muzabigenze mutyo. Muzafate intwaro mutabare muyobowe n’Uhoraho,
21 mwambuke Yorodani mumurwanirire kugeza ubwo azatsinda abanzi be,
22 akigarurira icyo gihugu. Nimubigenza mutyo, muzaba mushohoje inshingano z’ibyo mugomba gukorera Uhoraho n’abandi Bisiraheli. Bityo muzashobora gusubira mu miryango yanyu, kandi Uhoraho azabaha iki gihugu ho gakondo.
23 Ariko nimutabigenza mutyo, muzaba mumucumuyeho kandi ntimuzabura kubihanirwa.
24 Ngaho nimwubakire ab’imiryango yanyu imijyi, n’amatungo yanyu muyubakire ibiraro, ariko ntimuzabure gusohoza ibyo mwasezeranye.”
25 Abagadi n’Abarubeni babwira Musa bati: “Databuja, tuzabigenza uko ubitegetse,
26 tuzasiga abana bacu n’abagore bacu n’amatungo yacu yose mu mijyi ya Gileyadi.
27 Natwe databuja, nk’uko wabivuze tuzafata intwaro tujye ku rugamba tuyobowe n’Uhoraho.”
28 Musa ategeka umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, n’abatware b’imiryango y’Abisiraheli ibyerekeye abo bantu
29 agira ati: “Abagadi n’Abarubeni nibemera kuyoborwa n’Uhoraho, bagafata intwaro bakambukana namwe Yorodani mukigarurira igihugu, muzabahe intara ya Gileyadi ho gakondo.
30 Ariko nibatabikora batyo, bazahabwe gakondo hamwe namwe mu gihugu cya Kanāni.”
31 Abagadi n’Abarubeni baramusubiza bati: “Nyakubahwa, tuzakora ibyo Uhoraho yadutegetse.
32 Tuzafata intwaro twinjire mu gihugu cya Kanāni turwanirire Uhoraho, ariko duhabwe gakondo yacu hakuno ya Yorodani.”
33 Musa aha Abagadi n’Abarubeni n’igice cy’umuryango wa Manase mwene Yozefu, igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori n’icya Ogi umwami wa Bashani, abaha ibyo bihugu n’imijyi yabyo.
34 Abagadi basana umujyi wa Diboni n’uwa Ataroti n’uwa Aroweri,
35 n’uwa Ataroti-Shofani n’uwa Yāzeri n’uwa Yogibeha,
36 n’uwa Beti-Nimura n’uwa Beti-Harani. Basana iyo mijyi barayikomeza, bubaka n’ibiraro by’amatungo yabo.
37 Abarubeni basana umujyi wa Heshiboni n’uwa Eleyale n’uwa Kiriyatayimu,
38 n’uwa Nebo n’uwa Bāli-Mewoni n’uwa Sibuma, bahindura n’amazina y’imwe muri iyo mijyi.
39 Abakomoka kuri Makiri mwene Manase batera Gileyadi, barahigarurira bahirukana Abamori bari bahatuye.
40 Nuko Musa aha Abamakiri icyo gihugu bagituramo.
41 Undi ukomoka kuri Manase witwa Yayiri, ajya kwigarurira inkambi z’Abamori maze azita Inkambi za Yayiri.
42 N’uwitwa Noba ajya kwigarurira umujyi wa Kenati n’insisiro ziwukikije, awitirira izina rye Noba.