Umunsi wo kuvuza impanda
1 Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwintimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda.
2 Mujye muntura ikimasa n’impfizi y’intama, n’abana b’intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.
3 Buri tungo mujye muriturana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu ivanze n’amavuta y’iminzenze ku buryo bukurikira: ikimasa mujye mugiturana n’ibiro bitatu by’ifu, impfizi y’intama muyiturane n’ibiro bibiri,
4 naho buri mwana w’intama muwuturane n’ikiro kimwe.
5 Mujye muntura n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu.
6 Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri kwezi n’ibya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe. Impumuro y’ayo maturo atwikwa iranshimisha.
Umunsi w’impongano
7 “Ku itariki ya cumi y’uko kwezi kwa karindwi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mwigomwa kurya, mukore ikoraniro ryo kunsenga.
8 Mujye muntura ikimasa n’impfizi y’intama, n’abana b’intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.
9 Buri tungo mujye muriturana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu ivanze n’amavuta ku buryo bukurikira: ikimasa mujye mugiturana n’ibiro bitatu by’ifu, impfizi y’intama muyiturane n’ibiro bibiri,
10 naho buri mwana w’intama muwuturane n’ikiro kimwe.
11 Mujye muntura n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, muyizanane na ya yindi yo gukuraho ibyaha byanyu. Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
Iminsi mikuru y’ingando
12 “Ku itariki ya cumi n’eshanu y’uko kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru munyizihiza. Uwo munsi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga.
13 Mujye muntura ibimasa cumi na bitatu n’amapfizi y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Impumuro y’ayo maturo atwikwa iranshimisha.
14 Buri tungo mujye muriturana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu ivanze n’amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n’ibiro bitatu by’ifu, buri mpfizi y’intama muyiturane n’ibiro bibiri,
15 naho buri mwana w’intama muwuturane n’ikiro kimwe.
16 Mujye muntura n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
17 “Ku munsi wa kabiri, mujye muntambira ibimasa cumi na bibiri n’amapfizi y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
18 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
19 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
20 “Ku munsi wa gatatu, mujye muntambira ibimasa cumi na kimwe n’amapfizi y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
21 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
22 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
23 “Ku munsi wa kane, mujye muntambira ibimasa icumi n’amapfizi y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
24 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
25 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
26 “Ku munsi wa gatanu, mujye muntambira ibimasa icyenda n’amapfizi y’intama abiri n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
27 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
28 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
29 “Ku munsi wa gatandatu, mujye muntambira ibimasa umunani n’amapfizi y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
30 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
31 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
32 “Ku munsi wa karindwi, mujye muntambira ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
33 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
34 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
35 “Ku munsi wa munani, ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye muteranira hamwe,
36 munture ikimasa n’impfizi y’intama n’abana b’intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.
37 Mujye mubiturana n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe,
38 n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.
39 “Ibyo ni byo muzantura ku minsi mikuru, mubyongeye ku bitambo byanyu byo guhigura umuhigo n’ibikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro, no ku maturo yanyu y’ubushake n’ay’ibinyampeke n’asukwa.”
40 Musa abwira Abisiraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose.