Ibar 28

Ibitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Mu bihe byategetswe mujye munzanira ibyokurya by’amaturo atwikwa, kugira ngo impumuro yayo inshimishe.

3 Dore amaturo atwikwa muzajya muntura: buri munsi mujye muzana abana b’intama babiri badafite inenge kandi batarengeje umwaka, mubanture ho igitambo gikongorwa n’umuriro.

4 Umwe mujye muwutamba mu gitondo, undi nimugoroba,

5 muwuturane n’ikiro cy’ifu ivanze na litiro y’amavuta y’iminzenze.

6 Ibyo bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, byatambiwe bwa mbere ku musozi wa Sinayi. Ni amaturo atwikwa, impumuro yayo ikanshimisha.

7 Igihe mutamba umwana w’intama mu gitondo mujye muntura n’ituro risukwa, musuke litiro ya divayi mu rugo rw’Ihema ryanjye.

8 N’igihe mutamba umwana w’intama nimugoroba, mujye mwongera munture ituro ry’ibinyampeke n’irisukwa. Impumuro y’ayo maturo atwikwa iranshimisha.

Ibitambo byo ku munsi w’isabato

9 “Ku munsi w’isabato, mujye muntura abana b’intama babiri badafite inenge kandi batarengeje umwaka, n’ibiro bibiri by’ifu ivanze n’amavuta n’ituro risukwa ryabigenewe.

10 Ibyo bitambo byo ku isabato mujye mubyongera ku bisanzwe bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe.

Ibitambo bya buri kwezi

11 “Ku itariki ya mbere ya buri kwezi, mujye muntura ibimasa bibiri n’impfizi y’intama, n’abana b’intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.

12 Buri tungo mujye muriturana n’ituro ry’ibinyampeke, ry’ifu ivanze n’amavuta y’iminzenze ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n’ibiro bitatu by’ifu, impfizi y’intama muyiturane n’ibiro bibiri,

13 naho buri mwana w’intama muwuturane n’ikiro kimwe. Impumuro y’ibyo bitambo bikongorwa n’umuriro n’amaturo atwikwa iranshimisha.

14 Buri tungo kandi mujye muriturana n’ituro risukwa rya divayi ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana na litiro ebyiri, impfizi y’intama muyiturane na litiro imwe n’igice, naho buri mwana w’intama muwuturane na litiro imwe. Ibyo ni byo bitambo muzajya muntambira ku itariki ya mbere ya buri kwezi.

15 Uwo munsi mujye muntura n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, muyongere ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe.

Pasika n’iminsi mikuru y’imigati idasembuye

16 “Ku itariki ya cumi n’enye y’ukwezi kwa mbere mujye munyizihiriza Pasika.

17 Naho ku itariki ya cumi n’eshanu y’uko kwezi, mutangire kwizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye imara iminsi irindwi.

18 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.

19 Mujye munzanira aya maturo atwikwa: ibimasa bibiri n’impfizi y’intama, n’abana b’intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.

20 Buri tungo mujye muriturana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu ivanze n’amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n’ibiro bitatu by’ifu, impfizi y’intama muyiturane n’ibiro bibiri,

21 naho buri mwana w’intama muwuturane n’ikiro kimwe.

22 Uwo munsi mujye muntura n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu.

23 Ibyo bitambo mujye mubyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gisanzwe cy’icyo gitondo.

24 Muri iyo minsi uko ari irindwi, mujye muntura ibyokurya by’amaturo atwikwa. Impumuro yayo iranshimisha. Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe.

25 Ku munsi wa karindwi, mujye mukora irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.

Umunsi mukuru w’isarura ry’ibinyampeke

26 “Ku munsi mukuru w’isarura ry’ibinyampeke, mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga, munture n’ituro ry’umuganura w’ibinyampeke, mwe kugira imirimo mukora.

27 Mujye muntura n’ibimasa bibiri n’impfizi y’intama, n’abana b’intama barindwi batarengeje umwaka, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.

28 Buri tungo mujye muriturana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu ivanze n’amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n’ibiro bitatu by’ifu, impfizi y’intama muyiturane n’ibiro bibiri,

29 naho buri mwana w’intama muwuturane n’ikiro kimwe.

30 Mujye muntura n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu.

31 Ayo matungo yose agomba kuba adafite inenge. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, no ku maturo y’ibinyampeke n’asukwa yabigenewe.”