Ibar 24

1 Balāmu abonye ko Uhoraho ashaka guha Abisiraheli umugisha, ntiyajya guhanūza nka mbere, ahubwo arahindukira areba mu butayu,

2 abona Abisiraheli bashinze amahema bakurikije imiryango yabo. Mwuka w’Imana amuzaho,

3 maze Balāmu arahanura ati:

“Nimwumve ubutumwa bwa Balāmu mwene Bewori,

nimwumve ubutumwa bw’umuntu ubonekerwa.

4 Ni ubutumwa bw’umuntu wumva amagambo y’Imana,

ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha,

ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba.

5 “Mbega ngo amahema y’abakomoka kuri Yakobo araba meza!

Mbega ukuntu amahema y’Abisiraheli ashinze neza!

6 Bazamera nk’imigezi itemba mu bikombe,

bazamera nk’imirima yegereye uruzi,

bazamera nk’ibiti by’imisagavubyatewe n’Uhoraho,

bazamera nk’amasederi yameze iruhande rw’amazi.

7 Amariba yabo ntazakama,

imbuto batera ntizizabura amazi yo kuzivomēra.

Umwami wabo azarusha Agagigukomera,

ubwami bwabo buzashyirwa hejuru.

8 Imana yabakuye mu Misiri,

izabaha imbaraga nk’iz’imbogo.

Amahanga abarwanya bazayamira bunguri,

bazamenagura amagufwa yayo,

bazayarasa imyambi bayahamye.

9 Bazaryama nk’intare y’ingabo ihāze,

uzabashotōra azabona ishyano!

Uzabasabira umugisha na we azawuhabwe,

uzabavuma na we azavumwe!”

10 Balaki arakarira Balāmu cyane akubita agatoki ku kandi, aramubwira ati: “Nagutumiriye kuvuma abanzi banjye, none ubahesheje umugisha incuro eshatu!

11 Hoshi subira iwanyu! Nari nakubwiye ko nzaguhemba bishimishije, none Uhoraho arabikuvukije.”

12 Balāmu aramusubiza ati: “Nabwiye abo wantumyeho ko

13 naho wampa ifeza n’izahabu byuzuye ingoro yawe, ntaca ku itegeko ry’Uhoraho. Ku bwanjye sinshobora gutanga umugisha cyangwa kuvuma, ngomba kuvuga gusa icyo Uhoraho ambwiye.

Balāmu ahanura iby’umwami wa Isiraheli

14 Ariko ntarasubira iwacu, reka nkumenyeshe uko Abisiraheli bazagenza ubwoko bwawe mu bihe bizaza.”

15 Nuko Balāmu arahanura ati:

“Nimwumve ubutumwa bwa Balāmu mwene Bewori,

nimwumve ubutumwa bw’umuntu ubonekerwa.

16 Ni ubutumwa bw’umuntu wumva amagambo y’Imana,

ni umuntu usobanukiwe n’ubwenge bw’Isumbabyose,

ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha,

ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba.

17 “Ndareba umuntu wo mu gihe kizaza,

ndamwitegereza ariko aracyari kure.

Azakomoka kuri Yakobo,

arabagirana nk’inyenyeri,

ni umwami uzakomoka kuri Isiraheli.

Azamena imitwe y’Abamowabu,

azarimbura Abashetibose.

18 Azigarurira igihugu cy’abanzi be b’Abedomu,

azigarurira imisozi yabo y’i Seyiri,

Abisiraheli bazakomera.

19 Uzakomoka kuri Yakobo azategeka ibyo bihugu,

azarimbura abacitse ku icumu bo mu mijyi yabyo.”

Balāmu ahanura ko abanzi b’Abisiraheli bazarimbuka

20 Balāmu yeretswe iby’Abamaleki, arahanura ati:

“Abamaleki barusha andi mahanga gukomera,

ariko amaherezo bazarimbuka.”

21 Yeretswe n’iby’Abakeni, arahanura ati:

“Aho mutuye harakomeye,

hameze nk’icyari kiri ahirengeye ku rutare.

22 Ariko Abakeni bazakongorwa n’umuriro,

Abanyashūru bazabajyana ho iminyago.”

23 Arongera arahanura ati:

“Mbega ishyano!

Imana nikora ibyo, ni nde uzashobora kurokoka?

24 Abanyashipure bazambuka inyanja,

bazatsinda Abanyashūru n’abakomoka kuri Eberi,

nyamara Abanyashipure na bo bazarimbuka.”

25 Hanyuma Balāmu yisubirira iwabo, Balaki na we asubira iwe.