Ibar 18

Inshingano z’abatambyi n’Abalevi

1 Uhoraho abwira Aroni ati: “Wowe n’abahungu bawe n’abandi Balevi bose, muzahanirwa ibyaha byerekeye Ihema ry’ibonaniro, naho ibyaha byerekeye umurimo w’ubutambyi, ni wowe n’abahungu bawe mwenyine muzabihanirwa.

2 Uzazane abavandimwe bawe b’Abalevi, kugira ngo bagukorere wowe n’abahungu bawe mu byerekeye Ihema.

3 Bazakurinde barinde n’Ihema, ariko ntibagakore ku bikoresho byo mu byumba bizira inenge cyangwa ku rutambiro, kugira ngo hatagira upfa ari bo cyangwa mwebwe.

4 Bazagukorere barinda Ihema ry’ibonaniro bakora, n’imirimo y’amaboko igendana na ryo. Utari Umulevi ntagakore iyo mirimo.

5 Mwebwe abatambyi ni mwe mwenyine mushinzwe imirimo yo mu byumba bizira inenge n’iyo gutamba ibitambo, bityo sinzongera kurakarira Abisiraheli.

6 Nakuye abavandimwe banyu b’Abalevi muri bo, ndababashinga kugira ngo bankorere imirimo y’amaboko ikorwa ku Ihema ry’ibonaniro.

7 Wowe n’abahungu bawe muzajye muntambira ibitambo, mukore no mu Cyumba kizira inenge cyane, mukore n’indi mirimo y’ubutambyi nabashinze. Utari umutambyi uziha gukora iyo mirimo azicwe.”

Umugabane w’abatambyi

8 Uhoraho abwira Aroni ati: “Nguhaye umugabane ku maturo Abisiraheli bantura. Ndawukweguriye burundu, ni uwawe n’abazagukomokaho.

9 Mu maturo atwikwa Abisiraheli banyegurira rwose, dore ayo muzajya mukuraho umugabane wanyu: amaturo y’ibinyampeke n’ibitambo byo guhongerera ibyaha, n’ibitambo byo kwiyunga nanjye. Ayo maturo aba anyeguriwe rwose, ariko wowe n’abahungu bawe nayabahaye ho umugabane,

10 mujye muwurira mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro. Ariko uzaribwe n’ab’igitsinagabo bonyine kuko wanyeguriwe.

11 “Nguhaye kandi n’imigabane iva ku bitambo by’umusangiro Abisiraheli bantura bakayimurikira. Iyo migabane yose uzajye uyisangira n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abandi bose badahumanye baba iwawe.

12 “Ndetse nguhaye n’umuganura w’amavuta meza n’uwa divayi nshya n’uw’ibinyampeke,

13 n’uw’ibindi byose Abisiraheli bantura. Abo mu rugo rwawe bose badahumanye bashobora kubiryaho.

14 Ibyo Abisiraheli banyegurira burundu byose na byo ndabiguhaye.

15 Bajye bantura abahungu bose b’impfura n’uburiza bwose bw’amatungo. Ubw’amatungo adahumanye ni ubwawe, ariko bajye bacungura ubw’amatungo ahumanye n’abahungu b’impfura.

16 Umuhungu w’impfura umaze ukwezi avutse, bajye bamucungura batanze ibikoroto bitanu by’ifeza, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi. Igikoroto kimwe gipima garama cumi n’imwe.

17 Ariko uburiza bw’inka cyangwa ubw’intama cyangwa ubw’ihene ntibakabucungure kuko bwanyeguriwe. Amaraso yabwo ujye uyamisha ku rutambiro, urugimbu rwabwo urutwike kugira ngo impumuro yarwo inshimishe.

18 Inyama zabwo ni izawe, nk’uko inkoro n’itako by’igitambo cy’umusangiro ari ibyawe.

19 Amaturo yose Abisiraheli bāmurikira kandi bakayanyegurira, ndayaguhaye wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe baba iwawe. Iryo ni Isezerano ridakuka ngusezeraniye, wowe n’abazagukomokaho.”

20 Uhoraho akomeza kubwira Aroni ati: “Mwebwe abatambyi nta gakondo n’umugabane muzagira mu gihugu cya Isiraheli, ni jye mugabane wanyu na gakondo yanyu.”

Igihembo cy’Abalevi

21 Uhoraho arakomeza ati: “Umugabane w’Abalevi ni uguhabwa kimwe cya cumi cy’ibyo Abisiraheli bunguka. Ni cyo gihembo cy’imirimo bakora yerekeye Ihema ry’ibonaniro.

22 Abandi Bisiraheli ntibazongere kwiha gukora iyo mirimo, batazicwa bazize icyo cyaha.

23 Abalevi bonyine bajye baba ari bo bakora iyo mirimo, nibatayitunganya bazabihanirwe. Bizababere itegeko ridakuka mwe n’abazabakomokaho. Abalevi na bo nta mugabane bazagira mu gihugu cya Isiraheli,

24 ni cyo gituma mbahaye kimwe cya cumi Abisiraheli bantura. Ni wo mugabane w’Abalevi, nta butaka bazahabwa nk’abandi.”

Kimwe cya cumi gitangwa n’Abalevi

25 Uhoraho ategeka Musa

26 kubwira Abalevi ati: “Abisiraheli nibabazanira kimwe cya cumi mbahaye ho umugabane, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mukinture.

27 Kuri mwe iryo turo rizaba nk’ibyo bene wanyu bakura ku myaka yabo, cyangwa kuri divayi nshya kugira ngo babinture.

28 Bityo namwe muzanture amaturo mukuye kuri kimwe cya cumi muzahabwa, muyahe umutambyi Aroni n’abazamukomokaho.

29 Ku mpano zose muzahabwa, mujye mukuraho ibirusha ibindi ubwiza mubinture.

30 Kuri mwe iryo turo rizaba nk’ibyo bene wanyu bakura ku myaka yabo, cyangwa kuri divayi nshya kugira ngo babinture.

31 Ibisigaye mushobora kubirira aho mushatse hose, mukabisangira n’abo mu ngo zanyu. Ni igihembo cy’imirimo mukora yerekeye Ihema ry’ibonaniro.

32 Ku byo muhabwa, mujye muntura ibirusha ibindi ubwiza. Ibisigaye mubirye, nta cyaha muzaba mukoze cyangwa ngo mube muhumanyije amaturo Abisiraheli banyegurira. Bityo ntimuzicwa.”