Ibar 9

Amabwiriza yerekeye Pasika

1 Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati:

2 “Abisiraheli bajye bizihiza Pasika ku munsi wayo,

3 ari wo tariki ya cumi n’enye y’uku kwezi nimugoroba, mujye muyizihiza mukurikije amategeko n’amabwiriza ayigenga.”

4 Nuko Musa abwira Abisiraheli kwizihiza Pasika.

5 Bayizihiriza mu butayu bwa Sinayi ku mugoroba w’itariki ya cumi n’enye y’uko kwezi kwa mbere, bakurikije ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.

6 Ariko kuri uwo munsi hari abantu batashoboye kwizihiza Pasika, kubera ko bakoze ku ntumbi bikabahumanya. Basanga Musa na Aroni

7 babaza Musa bati: “Mbese ko twahumanyijwe n’intumbi, byatubuza gutura Uhoraho ituro ryacu mu gihe cyabigenewe kimwe n’abandi Bisiraheli?”

8 Musa arabasubiza ati: “Nimube mutegereje mbanze mbabarize Uhoraho.”

9 Uhoraho abwira Musa

10 guha Abisiraheli n’abazabakomokaho aya mabwiriza, agira ati: “Abadashobora kwizihiza Pasika bitewe n’uko bakoze ku ntumbi cyangwa ko bari mu rugendo, bajye bayizihiza

11 ku mugoroba w’itariki ya cumi n’enye y’ukwezi kwa kabiri. Bajye barya umwana w’intama wa Pasika, bawurishe imigati idasembuye n’imboga zirura.

12 Ntibazagire inyama baraza cyangwa ngo bagire igufwa ry’umwana w’intama bavuna, bajye bakurikiza amabwiriza yose ya Pasika isanzwe.

13 Nyamara nihagira umuntu udahumanye cyangwa utari mu rugendo wirengagiza kwizihiza Pasika, azacibwe mu bwoko bwe, ahanirwe ko atanzaniye ituro mu gihe gikwiriye.

14 “Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kwizihiza Pasika abigiriye kunyubaha, ajye akurikiza amategeko n’amabwiriza ayigenga. Abisiraheli n’abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n’itegeko rimwe.”

Abisiraheli bayoborwa n’igicu

15 Ku munsi bashingiyeho Ihema ry’ibonaniro bakaryinjizamo bya bisate by’amabuye byanditseho Amategeko, igicu cyararitwīkiriye, ijoro ryose kigasimburwa n’igisa n’umuriro.

16 Ku manywa icyo gicu cyagumaga hejuru y’Ihema, na nijoro hakaboneka igisa n’umuriro.

17 Iyo igicu cyavaga hejuru y’Ihema, Abisiraheli barahagurukaga bakagikurikira, aho cyahagararaga ni ho bashingaga amahema.

18 Kugira ngo Abisiraheli bagende cyangwa bashinge amahema, byaterwaga n’icyo Uhoraho abategetse. Ntibagendaga igicu kitavuye ku Ihema.

19 Nubwo cyahamara igihe kirekire, Abisiraheli bumviraga Uhoraho ntibimuke.

20 N’iyo cyahavaga kihamaze iminsi mike gusa, bumviraga Uhoraho bagakomeza urugendo.

21 Ndetse n’iyo cyahamaraga ijoro rimwe gusa kikagenda bukeye, baragikurikiraga. N’iyo cyagendaga ku manywa cyangwa nijoro, baragikurikiraga.

22 Nubwo cyamaraga hejuru y’Ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire, Abisiraheli bagumaga aho ntibakomeze urugendo. Ariko igicu cyava hejuru y’Ihema bakagikurikira.

23 Ari ukugenda cyangwa ugushinga amahema, Abisiraheli bumviraga ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa.