Uko amatara agomba guterekwa
1 Uhoraho ategeka Musa
2 kubwira Aroni ati: “Nushyira amatara arindwi ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo.”
3 Aroni aramwumvira, abigenza atyo.
4 Igitereko cy’amatara cyari gicuzwe mu izahabu inoze kuva hasi kugeza hejuru. Cyari gikozwe hakurikijwe igishushanyombonera Uhoraho yari yeretse Musa.
Abalevi begurirwa Uhoraho
5 Uhoraho abwira Musa ati:
6 “Vana Abalevi mu bandi Bisiraheli, maze ubahumanure.
7 Dore uko bigomba kugenda: ubamisheho amazi yagenewe umuhango wo kubahumanura, hanyuma biyogosheshe umubiri wose bamese n’imyambaro yabo, kugira ngo bahumanuke.
8 Bazane ikimasa bagiturane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu ivanze n’amavuta y’iminzenze, nawe uzane ikindi kimasa cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha.
9 Uzane Abalevi imbere y’Ihema ry’ibonaniro maze ukoranye Abisiraheli bose,
10 Abalevi bakiri imbere yanjye, Abisiraheli babarambikeho ibiganza.
11 Hanyuma Aroni amurikire Abalevi, bankorere mu cyimbo cy’abandi Bisiraheli.
12 Nuko Abalevi barambike ibiganza ku mitwe y’ibyo bimasa, kimwe ugitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, ikindi ugitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro, bityo Abalevi babe bahumanutse.
13 Hanyuma ubahagarike imbere ya Aroni n’abahungu be maze ubāmurikire.
14 Numara gutandukanya utyo Abalevi n’abandi Bisiraheli, bazaba babaye abanjye.
15 Nyuma yo kubahumanura no kubamurikira, bazatangire gukora imirimo yerekeye Ihema ry’ibonaniro.
16 Narabitoranyirije kugira ngo babe abanjye mu cyimbo cy’abana b’impfura bose b’Abisiraheli.
17 Igihe nicaga abana b’impfura b’Abanyamisiri n’uburiza bw’amatungo yabo, ni bwo niyeguriye abana b’impfura bose b’Abisiraheli n’uburiza bwose bw’amatungo yabo.
18 Ariko mu cyimbo cy’abana b’impfura natoranyije Abalevi,
19 kandi mbaha Aroni n’abahungu be kugira ngo bakore imirimo yerekeye Ihema ry’ibonaniro mu mwanya w’abandi Bisiraheli. Bashinzwe kandi kurinda Abisiraheli ngo badahumanya ahanyeguriwe bakarimbuka.”
20 Musa na Aroni n’Abisiraheli bose, bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.
21 Abalevi barihumanura kandi bamesa imyambaro yabo, hanyuma Aroni abamurikira Uhoraho, ahongerera n’ibyaha byabo kugira ngo bahumanuke.
22 Nuko Abalevi batangira gukora imirimo yabo yerekeye Ihema ry’ibonaniro, bayobowe na Aroni n’abahungu be. Bityo bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa.
23 Uhoraho abwira Musa ati:
24 “Abalevi bazajye batangira gukora imirimo yerekeye Ihema ry’ibonaniro, bamaze imyaka makumyabiri n’itanu.
25 Nibageza ku myaka mirongo itanu bajye bareka gukora imirimo iruhije.
26 Icyakora bashobora gufasha bagenzi babo kurinda Ihema ry’ibonaniro. Uzabigenze utyo ku byerekeye imirimo y’Abalevi.”