Abahungu ba Aroni
1 Dore abo mu muryango wa Aroni na Musa, igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa ku musozi wa Sinayi.
2 Aroni yari afite abahungu bane uw’impfura yitwaga Nadabu, hagakurikiraho Abihu na Eleyazari na Itamari.
3 Abo bahungu ba Aroni ni bo basīzwe amavuta begurirwa imirimo y’ubutambyi.
4 Icyakora Nadabu na Abihu bo baguye mu butayu bwa Sinayi, kubera ko bazanye umuriro udakwiye imbere y’Uhoraho, bapfa badasize akana. Eleyazari na Itamari ni bo bakomeje gukora imirimo y’ubutambyi hamwe na se Aroni.
Abalevi bahabwa imirimo
5 Uhoraho abwira Musa ati:
6 “Hamagaza ab’umuryango wa Levi, maze ubashyikirize umutambyi Aroni bajye bamufasha.
7 Bajye barinda abatambyi na rubanda n’ibireba Ihema ry’ibonaniro, kandi bakore imirimo yaryo.
8 Bajye barinda n’ibikoresho byaryo byose, barinde Abisiraheli kandi bakore indi mirimo y’Ihema.
9 Utegeke Abalevi bajye bakorera Aroni n’abahungu be, ubabahe mu cyimbo cy’abandi Bisiraheli.
10 Aroni n’abahungu be uzabe ari bo bonyine ushinga imirimo y’ubutambyi. Undi wese uzagerageza kuyikora azicwe.”
11 Uhoraho akomeza kubwira Musa ati:
12 “Nitoranyirije Abalevi mu cyimbo cy’abana b’impfura b’Abisiraheli, bityo Abalevi ni abanjye.
13 Igihe nicaga abana b’impfura bose b’Abanyamisiri, niyeguriye abana b’impfura bose b’Abisiraheli n’uburiza bwose bw’amatungo yabo. Ndi Uhoraho.”
Ibarurwa ry’Abalevi
14 Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati:
15 “Barura Abalevi bose b’igitsinagabo uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, ukurikije amazu yabo n’imiryango yabo.”
16 Musa arababarura nk’uko Uhoraho yabimutegetse.
17 Abahungu ba Levi bari Gerishoni na Kehati na Merari.
18 Bene Gerishoni imiryango yabo yitiriwe, bari Libuni na Shimeyi.
19 Bene Kehati imiryango yabo yitiriwe, bari Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.
20 Bene Merari imiryango yabo yitiriwe, bari Mahili na Mushi. Ngabo abari bagize amazu n’imiryango y’Abalevi.
21 Abakomoka kuri Gerishoni bagizwe n’umuryango w’Abalibuni n’uw’Abashimeyi.
22 Abagerishoni b’igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu.
23 Bashingaga amahema iburengerazuba bw’Ihema ry’ibonaniro.
24 Umutware wabo yari Eliyasafu mwene Layeli.
25 Abagerishoni bari bashinzwe Ihema ry’ibonaniro n’ibirisakaye, n’umwenda ukinga ku muryango waryo,
26 n’iyo kubakisha urugo ruzenguruka Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, n’uwo gukinga ku marembo y’urugo kimwe n’imigozi n’ibindi byose bigendana n’iyo myenda.
27 Abakomoka kuri Kehati bagizwe n’umuryango w’Abamuramu n’uw’Abayisehari, n’uw’Abaheburoni n’uw’Abuziyeli.
28 Abakehati b’igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi umunani na magana atandatu. Ni bo bari bashinzwe ibiri mu Ihema ry’ibonaniro,
29 bashingaga amahema yabo mu majyepfo yaryo.
30 Umutware wabo yari Elisafani mwene Uziyeli.
31 Bari bashinzwe Isanduku y’Isezerano n’ameza y’imigati n’igitereko cy’amatara, n’igicaniro n’urutambiro n’ibindi bikoresho byo mu Ihema, kimwe n’umwenda ukingiriza Icyumba kizira inenge cyane.
Igitereko cy’amatara (Ibar 3.31) [HK – 77 C]
32 Umukuru w’abatware b’Abalevi yari Eleyazari mwene Aroni umutambyi, ni na we wari ushinzwe imirimo yose yo mu rugo rw’Ihema.
33 Abakomoka kuri Merari bagizwe n’umuryango w’Abamahili n’uw’Abamushi.
34 Abamerari b’igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.
35 Umutware wabo yari Suriyeli mwene Abihayili, bashingaga amahema yabo mu majyaruguru y’Ihema ry’ibonaniro.
36 Bari bashinzwe ibizingiti n’imbariro n’ibirenge by’Ihema n’ibindi bikoresho byo mu rugo rwaryo,
37 kimwe n’inkingi zarwo n’ibirenge byazo, n’imambo zarwo n’imigozi yarwo.
38 Musa na Aroni n’abahungu be bashingaga amahema yabo iburasirazuba imbere y’Ihema ry’ibonaniro. Bari bashinzwe imirimo yo mu Ihema mu cyimbo cy’abandi Bisiraheli. Undi wese wari kwiha kuyikora yari kwicwa.
39 Musa na Aroni bagenza nk’uko Uhoraho yabategetse. Babaruye Abalevi b’igitsinagabo bahereye ku bamaze ukwezi bavutse bakurikije imiryango yabo. Bose bari ibihumbi makumyabiri na bibiri.
Icungurwa ry’impfura z’Abisiraheli
40 Uhoraho abwira Musa ati: “Barura ab’igitsinagabo b’impfura b’Abisiraheli uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike n’amazina yabo.
41 Nuko mu cyimbo cyabo unyegurire Abalevi, kandi unyegurire n’amatungo y’Abalevi mu cyimbo cy’uburiza bwose bw’amatungo y’abandi Bisiraheli. Ndi Uhoraho.”
42 Nuko Musa abarura ab’igitsinagabo bose b’impfura b’Abisiraheli nk’uko Uhoraho yamutegetse,
43 asanga abamaze ukwezi n’abakurengeje ari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri mirongo irindwi na batatu.
44 Uhoraho yongera kubwira Musa ati:
45 “Unyegurire Abalevi mu cyimbo cy’ab’igitsinagabo b’impfura b’Abisiraheli, kandi unyegurire amatungo y’Abalevi mu cyimbo cy’amatungo y’abandi Bisiraheli. Ndi Uhoraho.
46 Ariko hazaba hasigaye gucungura impfura z’Abisiraheli magana abiri mirongo irindwi n’eshatu, zirenga ku mubare w’Abalevi.
47 Ufate garama mirongo itanu n’eshanu z’ifezakuri buri muntu muri abo magana abiri mirongo irindwi na batatu, ukurikije igipimo gikoreshwa n’abatambyi.
48 Izo feza uzihe Aroni n’abahungu be, zibe incungu z’izo mpfura zirenga ku mubare w’Abalevi.”
49 Abo magana abiri mirongi irindwi na batatu batari basimbuwe n’Abalevi baha Musa izo feza z’incungu,
50 zihwanye n’ibiro cumi na bitanu na garama cumi n’eshanu.
51 Musa aziha Aroni n’abahungu be, nk’uko Uhoraho yabitegetse.