Ibar 2

Ibyiciro by’ingabo z’Abisiraheli

1 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

2 “Abisiraheli bose bajye bashinga amahema yabo hafi y’ikirangamuryango cyabo n’ibendera ry’umutwe w’ingabo barimo, bajye bayazengurutsa ahitaruye Ihema ry’ibonaniro.

3 “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Yuda, bajye bashinga amahema munsi y’ibendera ryabo mu ruhande rw’iburasirazuba bw’Ihema ry’ibonaniro. Umutware w’umuryango wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu,

4 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu.

5 Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Isakari, umutware wabo ni Netanēli mwene Suwari,

6 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane.

7 Ku rundi ruhande rw’umuryango wa Yuda hazabe abo mu muryango wa Zabuloni, umutware wabo ni Eliyabu mwene Heloni,

8 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane.

9 Icyo cyiciro cya Yuda kigizwe rero n’ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani na bitandatu na magana ane. Abo ni bo bazajya babanza kugenda.

10 “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Rubeni, bajye bashinga amahema munsi y’ibendera ryabo mu ruhande rw’amajyepfo y’Ihema ry’ibonaniro. Umutware w’umuryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri,

11 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu.

12 Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Simeyoni, umutware wabo ni Shelumiyeli mwene Surishadayi,

13 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu n’icyenda na magana atatu.

14 Ku rundi ruhande rw’umuryango wa Rubeni hazabe abo mu muryango wa Gadi, umutware wabo ni Eliyasafu mwene Duweli,

15 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu mirongo itanu.

16 Icyo cyiciro cya Rubeni kigizwe rero n’ingabo ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana ane mirongo itanu. Abo ni bo bazajya bakurikira icyiciro cya mbere.

17 “Abalevi batwaye Ihema ry’ibonaniro bazabe bari hagati y’ibyiciro by’ingabo by’imbere n’iby’inyuma, buri cyiciro gikurikiye ibendera ryacyo. Abantu bose bajye baguma mu myanya yabo igihe bagenda n’igihe bashinga amahema.

18 “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Efurayimu, bajye bashinga amahema munsi y’ibendera ryabo mu ruhande rw’iburengerazuba rw’Ihema ry’ibonaniro. Umutware w’umuryango wa Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi,

19 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na magana atanu.

20 Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Manase, umutware wabo ni Gamaliyeli mwene Pedasuri,

21 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri.

22 Ku rundi ruhande rw’umuryango wa Efurayimu hazabe abo mu muryango wa Benyamini. Umutware wabo ni Abidani mwene Gidewoni,

23 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane.

24 Icyo cyiciro cya Efurayimu kigizwe rero n’ingabo ibihumbi ijana n’umunani n’ijana. Icyo cyiciro cya gatatu kizakurikira Abalevi.

25 “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Dani, bajye bashinga amahema munsi y’ibendera ryabo mu ruhande rw’amajyaruguru y’Ihema ry’ibonaniro. Umutware w’umuryango wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi,

26 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi.

27 Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Ashēri, umutware wabo ni Pagiyeli mwene Okirani,

28 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu.

29 Ku rundi ruhande rw’umuryango wa Dani hazabe abo mu muryango wa Nafutali. Umutware wabo ni Ahira mwene Eyinani,

30 ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.

31 Icyo cyiciro cya Dani kigizwe rero n’ingabo ibihumbi ijana na mirongo itanu na birindwi na magana atandatu. Ni bo bazaheruka abandi bakurikiye amabendera yabo.”

32 Ngizo ingabo z’Abisiraheli zabaruwe hakurikijwe imiryango n’imitwe zirimo, ni abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu mirongo itanu.

33 Ariko Abalevi bo ntibabaruwe hamwe n’abandi Bisiraheli, kuko ari ko Uhoraho yari yarategetse Musa.

34 Abisiraheli bashinga amahema iruhande rw’amabendera yabo, kandi bakagenda bakurikije imiryango yabo n’amazu yabo, nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.