Lev 27

Amabwiriza yerekeye ibyatuwe Uhoraho

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira uhiga umuhigo wo kunyegurira umuntu, igihe cyo guhigura ajye amucunguza ifeza mu buryo bukurikira.

3 Umugabo ufite imyaka iri hagati ya makumyabiri na mirongo itandatu, atangweho ibikoroto mirongo itanu by’ifeza hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi.

4 Umugore uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto mirongo itatu.

5 Umuhungu ufite imyaka iri hagati y’itanu na makumyabiri, atangweho ibikoroto makumyabiri.

Umukobwa uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto icumi.

6 Umuhungu umaze ukwezi avutse kugeza ku myaka itanu, atangweho ibikoroto bitanu by’ifeza.

Umukobwa uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto bitatu by’ifeza.

7 Umugabo ufite imyaka mirongo itandatu n’uyirengeje, atangweho ibikoroto cumi na bitanu.

Umugore uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto icumi.

8 “Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe.

9 “Nihagira uhiga umuhigo wo kuntambira itungo, rijye riba rinyeguriwe burundu.

10 Ntakarisimbuze irindi ryaba ryiza cyangwa ribi, kuko nabigenza atyo yombi azaba anyeguriwe.

11 Nihagira uhiga umuhigo wo kuntura itungo rihumanyeridashobora kuntambirwa, ajye arishyīra umutambyi.

12 Umutambyi ajye arisuzuma arigenere igiciro kirikwiriye.

13 Nyiraryo nashaka kuricungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu.

14 “Nihagira unyegurira inzu ye, umutambyi ajye ayigenzura ayigenere igiciro kiyikwiriye.

15 Uwayinyeguriye nashaka kuyicungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu, abone kuyisubirana.

16 “Nihagira unyegurira umurima wa gakondo ye, ujye ugenerwa igiciro hakurikijwe ubwinshi bw’imbuto bawubibamo, igiciro kibe ibikoroto mirongo itanu by’ifeza ku murima wabibwamo ibiro ijana by’ingano,

17 niba ari mu mwaka wa Yubile.

18 Ariko nawunyegurira nyuma y’umwaka wa Yubile, umutambyi ajye awugenera igiciro akurikije imyaka isigaye ngo Yubile itaha ibe, bityo igiciro kizagabanuka.

19 Uwawunyeguriye nashaka kuwucungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu, abone kuwusubirana.

20 Ariko nawugurisha atarawucungura, ntabwo umutambyi azamwemerera kuwucungura.

21 Mu mwaka wa Yubile aho gusubizwa nyirawo, uzanyegurirwa burundu ube uw’abatambyi.

22 “Nihagira unyegurira umurima yaguze utari uwa gakondo ye,

23 umutambyi ajye awugenera igiciro akurikije imyaka isigaye ngo Yubile ibe, uwawunyeguriye ahite agitanga kibe ari cyo kinyegurirwa mu mwanya w’umurima.

24 Mu mwaka wa Yubile, uwo murima uzasubizwe nyir’ukuwugurisha.

25 “Ibiciro byose bijye bishyirwaho hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi. Ni igikoroto kimwe cy’ifeza gipima garama cumi n’imwe.

26 “Nta wushobora kunyegurira uburiza bw’amatungo kuko busanzwe ari ubwanjye.

27 “Umuntu nashaka gucungura itungo rihumanye, ajye atanga igiciro cyaryo yongeyeho kimwe cya gatanu. Nadashaka kuricungura, rijye rigurishwa ku giciro cyaryo.

28 “Nyamara nta muntu n’umwe ubasha kugurisha cyangwa gucungura icyanyeguriwe burundu, cyaba umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima. Icyo kintu kiba cyanyeguriwe rwose,

29 n’iyo yaba ari umuntu ntashobora gucungurwa, ahubwo ajye yicwa.

30 “Kimwe cya cumi cy’imyaka yo mu murima n’imbuto zera ku biti ni ibyanjye, mujye mubinyegurira.

31 Nihagira ushaka gusimbuza kimwe cya cumi cy’imyaka igiciro cyayo, ajye agitanga yongeyeho kimwe cya gatanu cy’icyo giciro.

32 Ku byerekeye amatungo mujye muyabara, buri tungo ribaye irya cumi abe ari ryo munyegurira.

33 Ntimukarisimbuze irindi ryaba ryiza cyangwa ribi, kuko nimubigenza mutyo yombi azaba anyeguriwe adashobora gucungurwa.”

34 Ngayo amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi ngo ayashyikirize Abisiraheli.