Lev 24

Amabwiriza yerekeye amatara yo mu Ihema

1 Uhoraho abwira Musa ati:

2 “Utegeke Abisiraheli bakuzanire amavuta meza akamuwe mu mbuto z’iminzenze, yo kujya acana amatara

3 yo mu Ihema ry’ibonaniro, hino y’umwenda ukingirije Isanduku y’Isezerano. Aroni ajye yita kuri ayo matara, kugira ngo ahore yakira imbere yanjye kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n’abazabakomokaho.

4 Ajye ahora yita kuri ayo matara ari ku gitereko cy’izahabu inoze, kugira ngo arare yakira imbere yanjye.

Imigati ishyirwa mu Ihema ry’ibonaniro

5 “Utekeshe imigati cumi n’ibiri, buri mugati ukorwe mu biro bibiri by’ifu nziza,

6 uyishyire imbere yanjye mu migabane ibiri uyigerekeranyije itandatu itandatu, ku meza yometseho izahabu inoze.

7 Kuri buri mugabane ushyireho umubavu mwiza wo kosereza imbere yanjye, ube ikimenyetso cy’uko iyo migati yantuwe.

8 Buri sabato, iyo migati bajye bayisimbuza indi. Iyo nshingano Abisiraheli bajye bayisohoza buri gihe.

9 Aroni n’abahungu be ni bo bonyine bemerewe kurya imigati yari isanzweho, kuko yanyeguriwe rwose. Ni umugabane uva ku maturo atwikwa nabageneye bo n’abazabakomokaho. Bajye bayirira mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro.”

Igihano cy’uwavumye Uhoraho

10 Umunsi umwe mu nkambi habaye amahane, Umwisiraheli arwana n’umugabo wavutse ku Munyamisiri n’Umwisirahelikazi

11 witwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani. Mwene Shelomiti uwo atuka izina ry’Uhoraho ararivuma, maze bamuzanira Musa.

12 Bamuha abamurinda bategereje icyo Uhoraho ari butegeke.

13 Nuko Uhoraho abwira Musa ati:

14 “Jyana wa muntu wamvumye inyuma y’inkambi, abamwumvise bose bamurambike ibiganza ku mutwe, hanyuma Abisiraheli bose bamwicishe amabuye,

15 kandi ubwire Abisiraheli ko umuntu wese uzajya avuma Imana ye, akwiriye kubihanirwa.

16 Uzatuka izina ry’Uhoraho azicwa. Abisiraheli bose bajye bamwicisha amabuye, yaba umunyamahanga cyangwa Umwisiraheli.

17 “Umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa.

18 Uwishe itungo ry’undi ajye aririha. Itungo rijye ririhwa irindi.

19 Uteye undi ubusembwa, ajye agirirwa nk’ibyo yakoze.

20 Uvunnye undi igufwa, ajye ahanishwa kuvunwa igufwa. Umennye undi ijisho, ajye ahanishwa kumenwa ijisho. Ukuye undi iryinyo, ajye ahanishwa gukurwa iryinyo. Uteye undi ubusembwa, ajye ahanishwa nk’ibyo yakoze.

21 Uwishe itungo ry’undi ajye aririha. Umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa.

22 “Ari Abisiraheli cyangwa abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwe n’ayo mategeko. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”

23 Musa amaze kubibwira Abisiraheli, bajyana inyuma y’inkambi wa mugabo wavumye Uhoraho, bamwicisha amabuye nk’uko Uhoraho yari yabitegetse.