Lev 23

Iminsi mikuru y’Abisiraheli

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Dore iminsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga.

3 “Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, ni umunsi wo kuruhuka. Ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye mukoranira kunsenga, mujye mwizihiza isabato yanjye aho muri hose.

4 “Dore indi minsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga.

Pasika n’iminsi mikuru y’imigati idasembuye

5 “Ku itariki ya cumi n’enye y’ukwezi kwa mberenimugoroba, mujye munyizihiriza Pasika.

6 Naho ku itariki ya cumi n’eshanu y’uko kwezi, mutangire kunyizihiriza iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mujye mumara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.

7 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.

8 Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa karindwi muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”

Umunsi mukuru w’amahundo ya mbere

9 Uhoraho ategeka Musa

10 kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mukeza imyaka, mujye mushyīra umutambyi umuba w’amahundo ya mbere.

11 Ku munsi ukurikira isabato, umutambyi ajye amurikira uwo muba kugira ngo mbemere.

12 Uwo munsi mujye muntambira igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umwana w’intama udafite inenge kandi utarengeje umwaka,

13 kandi munture n’ibiro bibiri by’ifu nziza ivanze n’amavuta y’iminzenze bibe ituro ritwikwa, impumuro yabyo inshimishe. Mujye mubiturana na litiro imwe ya divayi.

14 Ntimukarye ku ngano nshya, yaba umugati wazo cyangwa izikaranze cyangwa amahundo mabisi, mutarāmurikira umuba w’amahundo ya mbere. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n’abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.

Umunsi mukuru w’isarura ry’ibinyampeke

15 “Mujye mumara ibyumweru birindwi byuzuye muhereye ku munsi ukurikira ya sabato, ni ukuvuga umunsi mūmurikira umuba w’amahundo ya mbere.

16 Ku munsi wa mirongo itanuari wo ukurikira isabato, mujye muntura ituro ry’umuganura w’ibinyampeke,

17 rigizwe n’imigati ibiri isembuye ikozwe mu biro bibiri by’ifu nziza. Aho muzaba mutuye hose, mujye munzanira iryo turo.

18 Mujye muntambira n’igitambo gikongorwa n’umuriro, kigizwe n’ikimasa n’amapfizi abiri y’intama, n’abana b’intama barindwi badafite inenge kandi batarengeje umwaka. Mujye mwongeraho ituro ry’ibinyampeke n’irisukwa, byose bibe ituro ritwikwa, impumuro yaryo inshimishe.

19 Mujye muntambira kandi isekurume y’ihene, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’abana b’intama babiri batarengeje umwaka, babe igitambo cy’umusangiro.

20 Umutambyi ajye amurikira abo bana b’intama babiri, na ya migati y’umuganura abinyegurire, hanyuma bibe umugabane we.

21 Uwo munsi mujye mukoresha ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n’abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.

22 “Nimusarura, ntimukageze mu mbibi z’imirima yanyu kandi ntimugahumbe ibyasigayemo, mujye mubirekera abakene n’abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”

Umunsi wo kuvuza impanda

23 Uhoraho ategeka Musa

24 kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi, mujye muruhuka kugira ngo mugire ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda.

25 Ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye muntura amaturo atwikwa.”

Umunsi w’impongano

26 Uhoraho abwira Musa ati:

27 “Ku itariki ya cumi y’uko kwezi kwa karindwi, mujye mwizihiza Umunsi w’impongano mwigomwe kurya, mugire ikoraniro ryo kunsenga, kandi munture amaturo atwikwa.

28 Uwo Munsi w’impongano ntimukagire imirimo mukora, kuko ari wo munsi Umutambyi mukuru aza imbere yanjye guhongerera ibyaha byanyu.

29 Umuntu wese utazigomwa kurya kuri uwo munsi azacibwe mu bwoko bwe,

30 kandi uzagira umurimo akora kuri uwo munsi nzamurimbura.

31 Ntimukagire umurimo n’umwe mukora kuri uwo munsi. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n’abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.

32 Kuva ku itariki ya cyenda izuba rirenze kugeza ku ya cumi izuba rirenze, mujye muruhuka nk’uko mubigenza ku isabato, kandi mwigomwe kurya.”

Iminsi mikuru y’ingando

33 Uhoraho ategeka Musa

34 kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya cumi n’eshanu y’uko kwezi kwa karindwi, mujye mutangira kunyizihiriza iminsi mikuru y’ingando imara iminsi irindwi.

35 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.

36 Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa munani muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”

37 (Ngiyo iminsi mikuru yo kwizihiriza Uhoraho no gukoresha amakoraniro yo kumusenga. Ngayo n’amabwiriza yerekeye amaturo atwikwa, ari yo ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo, n’amaturo y’ibinyampeke n’asukwa bigenewe iyo minsi.

38 Iyo minsi mikuru ni iyiyongera ku minsi isanzwe y’isabato y’Uhoraho, n’ayo maturo ni ayiyongera ku maturo asanzwe n’ay’ubushake, n’ayo guhigura umuhigo.)

39 Uhoraho arakomeza ati: “Na none nimumara gusarura imbuto zera ku biti, mujye muza kunyizihiriza iminsi mikuru imara icyumweru. Mujye muyitangira ku itariki ya cumi n’eshanu y’ukwezi kwa karindwi, uwo munsi ubanza n’uwa munani usoza ibe iy’ikiruhuko.

40 Uwo munsi ubanza mujye muzana imbuto nziza zera ku biti, n’amashami y’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsitse, n’ay’ibiti bimera ku nkombe z’imigezi. Nuko mumare iminsi irindwi mwishimira imbere yanjye.

41 Buri mwaka mu kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru muri iyo minsi mikuru munyizihiza. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n’abazabakomokaho.

42 Abisiraheli bose bajye bamara iyo minsi irindwi baba mu ngando.

43 Bityo bizajya byibutsa abazabakomokaho ko Abisiraheli babaye mu ngando igihe nabakuraga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”

44 Nuko Musa aha Abisiraheli ayo mabwiriza yerekeye iminsi mikuru bazajya bizihiriza Uhoraho.