Lev 22

Amabwiriza yerekeye ibitambo

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Aroni n’abahungu be ati: “Dore imiziro ibabuza kwegera amaturo Abisiraheli banyegurira, kugira ngo mudatukisha izina ryanjye riziranenge. Ndi Uhoraho.

3 Umutambyi wese uhumanye ntakegere amaturo Abisiraheli bazaba banyeguriye, uzabirengaho azakurwe ku murimo w’ubutambyi. Ndi Uhoraho.

4 “Umutambyi urwaye indwara y’uruhu yanduza cyangwa y’imyanya ndangagitsina, ntakarye ku maturo yanyeguriwe atarahumanuka. Ni kimwe n’umutambyi wakoze ku ntumbi cyangwa uwasohoye intanga,

5 cyangwa uwakoze ku gasimba gahumanya, cyangwa ku muntu uhumanya ku buryo ubwo ari bwo bwose.

6 Uwo byagendekeye bityo ajye yiyuhagira kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba, abone kurya ku maturo yanyeguriwe.

7 Izuba nirirenga azaba ahumanutse, ashobora kurya kuri ayo maturo kuko ari yo byokurya bye.

8 Umutambyi ntakarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa, kuko byamuhumanya. Ndi Uhoraho.

9 “Abatambyi bajye banyumvira birinde gukora icyaha cyerekeye ibyokurya, baramutse bansuzuguye bakabirengaho bapfa. Ndi Uhoraho ubitoranyiriza.

10 “Utari uwo mu batambyi, yaba umushyitsi cyangwa umukozi, ntakarye ku maturo yanyeguriwe.

11 Ariko inkoreragahato umutambyi yaguze n’iyavukiye iwe, zo zishobora kurya ku byokurya by’umutambyi.

12 Umukobwa w’umutambyi narongorwa n’utari umutambyi, ntakongere kurya ku maturo yanyeguriwe.

13 Icyakora nasendwa cyangwa agapfakara atarabyara, hanyuma agasubira iwabo, ashobora noneho kurya ku byokurya bya se, nk’uko yabigenzaga akiri muto.

“Utari umutambyi ntakarye kuri ayo maturo.

14 Nihagira uyaryaho atabizi, ajye ariha umutambyi ibingana n’ibyo yariye yongeyeho kimwe cya gatanu.

15 Abatambyi ntibagateshe agaciro amaturo Abisiraheli banyeguriye

16 ngo bareke rubanda bayaryeho. Uyariyeho baba bamukoresheje icyaha, akaba agomba kwiyunga nanjye. Ndi Uhoraho witoranyiriza abatambyi.”

17 Uhoraho ategeka Musa

18 kubwira Aroni n’abahungu be n’abandi Bisiraheli bose ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, nantambira igitambo gikongorwa n’umuriro cy’ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo,

19 ajye azana ikimasa cyangwa isekurume bidafite inenge kugira ngo mwemere.

20 Ntimugatambe itungo rifite inenge, sinaryemera.

21 Umuntu nantambira igitambo cy’umusangiro cy’ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo, ajye azana itungo ridafite inenge ryo mu bushyo cyangwa mu mukumbi, irifite inenge sinaryemera.

22 Ntimukantambire itungo ryahumye cyangwa iricumbagira, cyangwa iryacitse urugingo cyangwa irirwaye amasununu, cyangwa ibihushi cyangwa ibisebe. Itungo nk’iryo ntimugatwikire ku rutambiro rwanjye.

23 Itungo ryo mu bushyo cyangwa iryo mu mukumbi rifite ingingo zisumbana cyangwa iryagwingiye, mushobora kuritamba ho igitambo cy’ubushake, ariko ntimushobora kuritamba ho icyo guhigura umuhigo.

24 Ntimukantambire itungo ryakomeretse amabya cyangwa ryakonwe. Nimugera mu gihugu cyanyu ntimuzakone amatungo,

25 kandi ntimuzagure amatungo y’abanyamahanga afite bene ubwo busembwa ngo muyantambire. Sinayemera kuko afite inenge.”

26 Uhoraho abwira Musa ati:

27 “Inyana cyangwa umwana w’intama cyangwa w’ihene bimaze kuvuka, mujye mubireka byonke iminsi irindwi. Guhera ku munsi wa munani mushobora kubintambira ho igitambo gitwikwa nkacyemera.

28 Ntimukicire umunsi umwe inka cyangwa intama cyangwa ihene n’iyayo.

29 “Nimuntambira igitambo cyo kunshimira, mujye mugitamba ku buryo ncyemera.

30 Inyama zacyo mujye muzirya uwo munsi, ntimukagire izo muraza. Ndi Uhoraho.

31 “Mujye mwitondera amabwiriza yanjye muyakurikize. Ndi Uhoraho.

32 Abisiraheli bajye banyubaha kuko ndi umuziranenge. None rero, ntimugatukishe izina ryanjye riziranenge. Ndi Uhoraho ubitoranyiriza.

33 Ni jye wabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.”