Lev 19

Amategeko yerekeye ubutungane n’ubutabera

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli bose ati: “Mube abaziranenge kuko nanjye Uhoraho Imana yanyu ndi umuziranenge.

3 “Buri wese ajye yubaha se na nyina, yubahirize n’isabato yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

4 “Ntimukamparike ibigirwamana kandi ntimukicurire amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

5 “Nimuntambira igitambo cy’umusangiro, mujye mukurikiza amabwiriza atuma cyemerwa.

6 Inyama zacyo mujye muzirya umunsi cyatambweho, nizirara muzirye bukeye, ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho mujye muzitwika.

7 Nihagira uzirya nyuma y’iyo minsi ibiri sinzemera icyo gitambo, n’uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye.

8 Uwaziryaho wese yaba asuzuguje ibyanyeguriwe, aba akwiriye kubihanirwa agacibwa mu bwoko bwe.

9 “Nimusarura ntimukageze mu mbibi z’imirima yanyu, kugira ngo abakene bahahumbane n’ibisigaye inyuma.

10 Nimusarura imizabibu yanyu, ntimugahumbe iyasigaye cyangwa ngo mutoragure iyahungutse. Mujye muyirekera abakene n’abanyamahanga batuye muri mwe. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

11 “Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyere abandi.

12 Ntimukarahire izina ryanjye ibinyoma, byansuzuguza. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

13 “Ntimugakandamize bagenzi banyu kandi ntimukabasahure ibyabo. Mujye muha nyakabyizi igihembo cye, ntimukakirarane.

14 Ntimugatuke igipfamatwi cyangwa ngo mugire icyo mutega impumyi, ahubwo mujye muntinya. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

15 “Mujye muca imanza zitabera haba ku boroheje cyangwa ku bakomeye, mujye muba intungane mu manza mucira bagenzi banyu.

16 Ntimugashinje abandi ibinyoma, ntimukababeshyere ngo mubashyire mu rubanza rubicisha. Ndi Uhoraho.

17 “Ntukajye wanga mugenzi wawe, ahubwo mwene wanyu nacumura ujye umucyaha, kugira ngo mutazahanirwa hamwe.

18 Ntukihōrere kandi ntukagirire inzika bagenzi bawe, ahubwo ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Uhoraho.

19 “Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntimukabangurire amatungo ku yo bidahuje ubwoko, ntimukabibe mu murima imbuto zidahuje ubwoko, ntimukambare imyambaro iboshywe mu ndodo zidahuje ubwoko.

20 “Umugabo naryamana n’umuja wari warasabwe n’undi mugabo, ariko uwo muja akaba ataracungurwa cyangwa ngo ahabwe umudendezo, uwo mugabo agomba gutanga icyiru. Icyakora kubera ko uwo muja yari ataracungurwa, we na shebuja ntibazahanishwe gupfa.

21 Uwo mugabo wacumuye ajye anzanira imbere y’Ihema ry’ibonaniro isekurume y’intama y’igitambo cyo kwiyunga.

22 Umutambyi ajye atamba iyo sekurume kugira ngo amuhongerere icyo cyaha yakoze, maze uwo mugabo abe akibabariwe.

23 “Nimumara kugera mu gihugu cya Kanāni mukahatera ibiti byera imbuto ziribwa, muzamare imyaka itatu mutazirya kuko zizaba zihumanye.

24 Mu mwaka wa kane muzazinyegurire zose zibe ituro ry’ishimwe.

25 Kuva mu mwaka wa gatanu ni bwo muzaziryaho. Nimugenza mutyo, umusaruro wanyu uzarushaho kwiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

26 “Ntimukarye inyama zirimo amaraso. Ntimukaraguze cyangwa ngo mushikishe.

27 Ntimukiyogosheshe imisatsi yo mu misaya, cyangwa ubwanwa bwo ku matama.

28 Igihe mwapfushije ntimukagaragaze umubabaro mwicisha indasago. Ntimukicishe imanzi. Ndi Uhoraho.

29 “Ntimukemerere abakobwa banyu kuba indaya, byaba ari ukubatesha agaciro kandi igihugu kikuzura ubusambanyi n’ubugome.

30 Mujye mwubahiriza isabato yanjye kandi mwubahe Ihema ryanjye. Ndi Uhoraho.

31 “Ntimukagishe inama abaterekēra abazimu cyangwa abashitsi, kuko byabahumanya. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

32 “Mujye mwubaha abasaza n’abakecuru kandi nanjye munyubahe. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

33 “Ntimukagirire nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu,

34 ahubwo mujye mumufata nka kavukire wo muri mwe, mujye mumukunda nk’uko mwikunda. Mujye mwibuka ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

35 “Ntimugahende abandi mukoresha ibipimisho bidatunganye.

36 Mujye mukoresha iminzani mizima, kandi amabuye yayo n’ibindi bipimisho bibe bitunganye. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri.

37 “Mujye mwitondera amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye kandi mubikurikize. Ndi Uhoraho.”