Lev 16

Umunsi w’impongano

1 Nyuma y’urupfu rwa ba bahungu babiri ba Aroni bifashe nabi imbere y’Uhoraho, Uhoraho yabwiye Musa ati:

2 “Bwira mukuru wawe Aroni ye kujya arenga umwenda ukingirije Icyumba kizira inenge cyane ngo yinjiremo uko ashatse, kuko mboneka mu gicu kiri hejuru y’igipfundikizo cy’Isanduku. Aroni nadakurikiza ayo mabwiriza na we azapfa.”

3 Uhoraho akomeza guha Musa aya mabwiriza, yerekeye uko Aroni azajya yinjira mu Cyumba kizira inenge cyane. Ajye abanza ashake ikimasa cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’isekurume y’intama y’igitambo gikongorwa n’umuriro.

4 Ajye yiyuhagira maze yambare imyambaro y’umweru igenewe uwo munsi: ikanzu n’ikabutura, n’umukandara n’ingofero.

5 Abisiraheli bajye bamushakira amasekurume y’ihene abiri y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’isekurume y’intama y’igitambo gikongorwa n’umuriro.

6 Aroni ajye atamba ikimasa cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha bye n’iby’umuryango we.

7 Hanyuma azane ya masekurume y’ihene yombi imbere y’Uhoraho mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro,

8 azifindire kugira ngo amenye iy’Uhoraho n’iyo kohēra.

9 Iy’Uhoraho ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha,

10 naho iyo kohēra ayizane imbere y’Ihema ry’Uhoraho ari nzima, kugira ngo ikureho ibyaha by’Abisiraheli maze bayohēre mu butayu.

11 Dore uko bizakorwa: igihe Aroni azaba atamba ikimasa cye cyo guhongerera ibyaha bye n’iby’umuryango we,

12 ajye akura amakara yaka ku rutambiro ayuzuze icyotezo, afate n’amashyi abiri y’umubavu useye kandi uhumura neza, abijyane mu Cyumba kizira inenge cyane.

13 Ashyire umubavu kuri ayo makara imbere y’Uhoraho, maze umwotsi wawo ukingirize igipfundikizo cy’Isanduku irimo ibisate by’amabuye byanditseho Amategeko, bityo ntazapfa.

14 Akoze urutoki mu maraso ya cya kimasa, ayatere ku gipfundikizo ku ruhande rumwegereye, hanyuma yongere ayatere imbere y’Isanduku incuro ndwi.

15 Yice isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha by’Abisiraheli, ajyane amaraso yayo mu Cyumba kizira inenge cyane, ayagenze nk’uko yagenje ay’ikimasa.

16 Bityo abe ahumanuye Ihema ryahumanijwe n’uguhumana kw’Abisiraheli, n’ibicumuro n’ibyaha byabo byose. Abigenze atyo kuko Ihema ry’ibonaniro riba hagati y’ubwoko buhumanye.

17 Igihe Aroni azaba yinjiye mu Cyumba kizira inenge cyane guhongerera ibyaha bye n’iby’umuryango we n’iby’Abisiraheli bose, ntihakagire undi muntu uba ari mu Ihema ry’ibonaniro.

18 Hanyuma asohoke ajye ku rutambiro ruri imbere y’Ihema ry’Uhoraho, afate ku maraso y’ikimasa n’ay’isekurume y’ihene, ayasīge ku mahembeari mu nguni zarwo kugira ngo aruhumanure.

19 Akoze urutoki muri ayo maraso ayatere ku rutambiro incuro ndwi, maze abe aruhanaguyeho uguhumana kw’Abisiraheli, arwegurire Uhoraho.

Ihene yo koherwa

20 Aroni namara guhumanura Icyumba kizira inenge cyane, n’Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, ajye azana ya sekurume y’ihene nzima.

21 Arambike ibiganza bye byombi ku mutwe wayo, arondōre amakosa n’ibicumuro n’ibyaha byose by’Abisiraheli, abiyigerekeho, hanyuma ayishyikirize umuntu ugenewe kuyohēra mu butayu.

22 Bityo iyo sekurume ijyane ibyaha byabo byose mu kidaturwa.

Nimara kohērwa mu butayu,

23 Aroni ajye yinjira mu Ihema ry’ibonaniro, yambure ya myambaro y’umweru yinjiranye mu Cyumba kizira inenge cyane, ayisige mu Ihema.

24 Ajye yiyuhagirira mu rugo rwaryo, yambare imyambaro isanzwe y’Umutambyi mukuru, atambe ibitambo bikongorwa n’umuriro, icye n’icy’Abisiraheli bose, ahongerere ibyaha bye n’ibyabo.

25 Hanyuma atwikire ku rutambiro n’urugimbu rwa bya bitambo byo guhongerera ibyaha.

26 Uwajyanye isekurume yo kohēra ajye amesa imyambaro ye, kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi.

27 Bajye batwikira inyuma y’inkambi impu n’inyama n’amayezi bya cya kimasa, na ya sekurume byatambiwe guhongerera ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa mu Cyumba kizira inenge cyane.

28 Uwabitwitse ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi.

Kubahiriza umunsi w’impongano

29 Mujye muhora mukurikiza aya mabwiriza: ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa karindwimujye mwigomwa kurya, mwirinde no kugira umurimo mukora, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe.

30 Kuko uwo munsi, Umutambyi mukuru azajya yinjira imbere y’Uhoraho guhongerera ibyaha byanyu byose, kugira ngo muhumanurwe.

31 Uwo munsi mujye muruhuka nk’uko mubigenza ku isabato kandi mwigomwe kurya. Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza.

32 Ku munsi w’impongano, umutambyi uzaba asīzwe amavuta akegurirwa Uhoraho kugira ngo abe Umutambyi mukuru asimbure se, ajye yambara imyambaro y’umweru igenewe uwo munsi.

33 Ajye ahumanura Icyumba kizira inenge cyane n’ikindi Cyumba cy’Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, ajye ahongerera abatambyi n’abandi Bisiraheli.

34 Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza yo guhongerera ibyaha byose by’Abisiraheli buri mwaka.

Aroni akurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa.