Lev 15

Guhumana kw’ab’igitsinagabo

1 Uhoraho abwira Musa na Aroni

2 guha Abisiraheli aya mabwiriza:

Umugabo ufashwe n’indwara yo kuninda mu myanya ndangagitsina, iyo ndwara iba ari igihumanya.

3 Uwo mugabo yaba aninda cyane cyangwa buhoro, aba ahumanye.

4 Uburiri bwose uwo mugabo uninda aryamyeho buba buhumanye, n’ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye.

5 Ukoze kuri ubwo buriri ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

6 Uwicaye ku kintu uwo mugabo uninda yicayeho ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

7 Ukoze kuri uwo mugabo uninda ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

8 Umugabo uninda nacira amacandwe ku muntu udahumanye, uwaciriwe amacandwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

9 Umugabo uninda nagendera ku itungo riheka abantu, intebe azaba yicayeho izaba ihumanye.

10 Ukoze ku kintu cyose umugabo uninda yicayeho, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye icyo kintu ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

11 Umuntu wese uwo mugabo uninda akozeho adakarabye, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

12 Igikoresho cy’ibumba uwo mugabo uninda yakozeho bajye bakimena, naho igikozwe mu giti bacyoze.

13 Umugabo uninda nakira ajye amara iminsi irindwi, hanyuma amese imyambaro ye kandi yiyuhagire amazi y’iriba, kugira ngo ahumanuke.

14 Ku munsi wa munani azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri imbere y’Uhoraho mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, azishyikirize umutambyi.

15 Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugabo wakize kuninda.

16 Umugabo nasohora intanga ajye yiyuhagira umubiri wose, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

17 Nizigwa ku kintu cyose gikozwe mu mwenda cyangwa mu ruhu ajye akimesa, kibe gihumanye kugeza nimugoroba.

18 Umugabo naryamana n’umugore bajye biyuhagira, kandi birirwe bahumanye kugeza nimugoroba.

Guhumana kw’ab’igitsinagore

19 Umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y’abakobwa, amara iminsi irindwi ahumanye. Umukozeho wese aba ahumanye kugeza nimugoroba.

20 Ikintu cyose yaryamyeho cyangwa icyo yicayeho cyose kiba gihumanye.

21 Ukoze ku buriri bwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

22 Ukoze ku kintu umugore uri mu mihango yicayeho, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

23 Ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe cyangwa ku ntebe ye, aba ahumanye kugeza nimugoroba.

24 Umugabo naryamana n’umugore uri mu mihango, uwo mugabo na we azamara iminsi irindwi ahumanye, ndetse n’uburiri bwose aryamyeho buzaba buhumanye.

25 Umugore cyangwa umukobwa nafatwa n’indwara yo kuva akayimarana iminsi, cyangwa najya mu mihango bikarenza igihe cye gisanzwe, azaba ahumanye muri iyo minsi yose, nk’uko bigenda mu gihe cy’imihango y’abakobwa isanzwe.

26 Muri iyo minsi uburiri bwose aryamyeho buba buhumanye, n’ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye, nk’uko bigenda mu gihe cy’imihango y’abakobwa isanzwe.

27 Ukoze kuri ibyo bintu wese aba ahumanye. Ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

28 Uwo mugore uva nakira, ajye amara iminsi irindwi kugira ngo ahumanuke.

29 Ku munsi wa munani, azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, azishyikirize umutambyi.

30 Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugore wakize indwara yo kuva.

31 Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mujye mwitarura ibibahumanya, kugira ngo mudahumanya Inzu yanjye iri hagati muri mwe, bigatuma mupfa.”

32 Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo uhumanyijwe no kuninda cyangwa gusohora intanga,

33 cyangwa kuryamana n’umugore uhumanye. Ayo mategeko kandi yerekeye n’umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y’abakobwa, cyangwa urwaye indwara yo kuva.