Guhumanura uwari urwaye indwara y’uruhu yanduza
1 Uhoraho aha Musa
2 amategeko yerekeye guhumanurwa k’umuntu wakize indwara y’uruhu yanduza.
Bajye bamushyīra umutambyi,
3 umutambyi asohoke amusuzumire inyuma y’inkambi. Nasanga uwo muntu yarakize indwara ye,
4 umutambyi ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri nzima zidahumanye, n’ishami ry’isederi n’urudodo rutukura n’umushandiko w’utwatsi twitwa hisopo.
5 Umutambyi ategeke kwicira inyoni imwe hejuru y’urwabya rw’ibumba rurimo amazi y’iriba.
6 Nuko ashyire inyoni ikiri nzima mu maraso ya ya yindi biciye hejuru y’urwabya rurimo amazi y’iriba, ashyiremo n’umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry’isederi,
7 ayaminjagire incuro ndwi kuri uwo muntu ahumanura. Umutambyi namara gutangaza ko uwo muntu ahumanuwe, arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi.
8 Uwahumanuwe amese imyambaro ye, yiyogosheshe umubiri wose, yiyuhagire maze abe ahumanutse, bityo yinjire mu nkambi, ariko amare iminsi irindwi atarasubira mu ihema rye.
9 Ku munsi wa karindwi azongere yiyogosheshe umusatsi n’ubwanwa n’ibitsike, ndetse yiyogosheshe umubiri wose, amese imyambaro ye yiyuhagire, maze abe ahumanutse.
10 Ku munsi wa munani afate abana b’intama babiri b’amasekurume badafite inenge, n’inyagazi idafite inenge kandi itarengeje umwaka, n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro bitatu by’ifu ivanze n’amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta y’iminzenze.
11 Umutambyi uhumanura uwo muntu amujyanane n’amaturo ye imbere y’Uhoraho, ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro.
12 Umutambyi afate umwana w’intama umwe w’igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho.
13 Ugiye guhumanurwa yicire uwo mwana w’intama mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, aho bicira ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibikongorwa n’umuriro, kibe igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho kimweguriwe rwose. Inyama zacyo ni umugabane w’umutambyi kimwe n’iz’ibitambo byo guhongerera ibyaha.
14 Umutambyi afate ku maraso y’icyo gitambo, ayasīge ku gutwi kw’iburyo k’uwo ahumanura, no ku gikumwe cy’iburyo cy’ikiganza cye n’icy’ikirenge.
15 Umutambyi yisuke ku kiganza cy’ibumoso kuri ayo mavuta,
16 hanyuma akozemo urutoki rwe rw’ikiganza cy’iburyo, ayatere incuro ndwi imbere y’Ihema ry’Uhoraho.
17 Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw’iburyo k’uwo ahumanura no ku gikumwe cy’iburyo cy’ikiganza cye n’icy’ikirenge, aho yasīze amaraso y’igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho.
18 Amavuta asigaye mu kiganza, umutambyi ayasīge ku mutwe w’uwo ahumanura.
Nuko umutambyi amuhongerere ibyaha,
19 atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha by’uwo ahumanura kugira ngo ahumanuke. Hanyuma uwo muntu yice umwana w’intama w’igitambo gikongorwa n’umuriro,
20 umutambyi agitwikire ku rutambiro hamwe n’ituro ry’ibinyampeke. Bityo umutambyi amuhongerere, uwo muntu abe ahumanutse.
21 Ariko niba uwo ugiye guhumanurwa ari umukene udashobora kubona ayo maturo yose, ajye azana umwana w’intama w’isekurume w’igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho, ribe ituro rimurikwa. Azane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ikiro cy’ifu ivanze n’amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta y’iminzenze.
22 Azane n’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri kuko ari zo ashobora kubona, imwe y’igitambo cyo guhongerera ibyaha n’indi y’igitambo gikongorwa n’umuriro.
23 Ku munsi wa munani kuva atangiye guhumanurwa, abishyīre umutambyi imbere y’Uhoraho mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro.
24 Umutambyi afate umwana w’intama w’igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho.
25 Ugiye guhumanurwa yice umwana w’intama w’igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho. Umutambyi afate ku maraso yacyo, ayasīge ku gutwi kw’iburyo k’uwo ahumanura no ku gikumwe cy’iburyo cy’ikiganza cye n’icy’ikirenge.
26 Umutambyi yisuke ku kiganza cy’ibumoso kuri ayo mavuta,
27 hanyuma akozemo urutoki rwe rw’ikiganza cy’iburyo, ayatere incuro ndwi imbere y’Ihema ry’Uhoraho.
28 Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw’iburyo k’uwo ahumanura no ku gikumwe cy’iburyo cy’ikiganza cye n’icy’ikirenge, aho yasīze amaraso y’igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho.
29 Amavuta asigaye mu kiganza, umutambyi ayasīge ku mutwe w’uwo ahumanura.
Nuko umutambyi amuhongerere ibyaha,
30 atambe imwe mu numa uwo mukene yashoboye kubona,
31 ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitwikane n’ituro ry’ibinyampeke, ibe igitambo gikongorwa n’umuriro. Bityo umutambyi amuhongerere, uwo muntu abe ahumanutse.
32 Ayo ni yo mategeko yerekeye umukene wakize indwara y’uruhu yanduza, udashobora kubona amaturo ahagije kugira ngo ahumanurwe.
Uruhumbu rwo ku mazu
33 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:
34 “Nimugera mu gihugu cya Kanāni mbahaye ho gakondo ngateza uruhumbu ku nzu,
35 nyirayo ajye asanga umutambyi amubwire ko yabonye igisa n’uruhumbu ku nzu ye.
36 Umutambyi ategeke ko bayisohoramo ibiyirimo byose mbere yuko yinjiramo ngo ayisuzume, naho ubundi yashobora gutangaza ko na byo bihumanye.
37 Hanyuma asuzume urwo ruhumbu, nasanga rusa n’icyatsi kibisi cyangwa umutuku rwaracengeye mu rukuta,
38 ajye ayisohokamo ayikinge, imare iminsi irindwi ikinze.
39 Ku munsi wa karindwi umutambyi azongere ayisuzume, nasanga uruhumbu rwariyongereye,
40 ajye ategeka ko bakuramo amabuye ariho uruhumbu, bayajugunye inyuma y’umujyi ahantu hahumanye.
41 Bayiharure imbere hose, ibiyivuyeho na byo babijugunye inyuma y’umujyi ahantu hahumanye.
42 Nuko bashake andi mabuye yo gusimbura ayo bakuyemo, kandi bongere bahahome.
43 “Ariko uruhumbu nirwongera kuhaboneka bamaze gukuraho amabuye no guhomora inzu bakongera kuyihoma,
44 umutambyi ajye yongera asuzume. Nasanga uruhumbu rwariyongereye, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kuyivaho, iyo nzu izaba ihumanye.
45 Bajye bayisenya maze amabuye n’ibiti n’ibitaka byayo byose babisohore inyuma y’umujyi, babijugunye ahantu hahumanye.
46 “Uzinjira mu nzu yafunzwe n’umutambyi, azaba ahumanye kugeza nimugoroba.
47 Uzayiraramo cyangwa uzayiriramo ajye amesa imyambaro ye.
48 “Umutambyi nagaruka gusuzuma inzu bamaze kuyihoma, agasanga uruhumbu rutarongeye kugarukamo, ajye atangaza ko inzu idahumanye kuko rwashizemo.
49 Hanyuma afate inyoni ebyiri n’ishami ry’isederi n’urudodo rutukura n’umushandiko wa hisopo, kugira ngo ahumanure iyo nzu.
50 Inyoni imwe ayicire hejuru y’urwabya rw’ibumba rurimo amazi y’iriba,
51 ashyire inyoni ikiri nzima mu mazi avanze n’amaraso ya ya yindi yishe, ashyiremo n’umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry’isederi, ayaminjagire incuro ndwi kuri iyo nzu.
52 Bityo ayihumanure akoresheje amaraso y’inyoni n’amazi y’iriba, n’inyoni nzima n’umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry’isederi.
53 Hanyuma arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi, abe akoze umuhango wo guhumanura iyo nzu.”
54-56 Ayo ni yo mategeko yerekeye indwara zose z’uruhu zanduza, zirimo n’ibihushi n’amashyundu n’ibisekera n’amahumane. Yerekeye kandi uruhumbu ku mwambaro cyangwa ku nzu.
57 Ayo mategeko yerekana ibihumanya n’ibidahumanya.