Lev 12

Guhumanura umugore umaze kubyara

1 Uhoraho abwira Musa

2 guha Abisiraheli aya mabwiriza:

Iyo umugore abyaye umuhungu amara iminsi irindwi ahumanye, nk’uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y’abakobwa.

3 Kuva ku munsi wa munani ari wo umwana akebwaho,

4 umugore amara iminsi mirongo itatu n’itatu agihumanyijwe n’amaraso yatakaje abyara. Muri iyo minsi nta kintu cyeguriwe Uhoraho akoraho, nta n’ubwo ajya mu Ihema ry’ibonaniro.

5 Iyo abyaye umukobwa amara iminsi cumi n’ine ahumanye, nk’uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y’abakobwa, hanyuma akamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu agihumanyijwe n’amaraso yatakaje abyara.

6 Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry’ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w’intama utarengeje umwaka w’igitambo gikongorwa n’umuriro, n’inuma cyangwa intungura y’igitambo cyo guhongerera ibyaha.

7 Umutambyi ajye abitambira Uhoraho, kugira ngo uwo mugore abe ahumanuwe amaraso yatakaje abyara. Ngayo amategeko yerekeye umugore umaze kubyara umuhungu cyangwa umukobwa.

8 Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w’intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y’igitambo gikongorwa n’umuriro, indi y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe.