Amabwiriza yagenewe abatambyi
1 Uhoraho abwira Musa
2 guha Aroni n’abahungu be aya mabwiriza:
Ibitambo bikongorwa n’umuriro
Dore amategeko yerekeye igitambo gikongorwa n’umuriro: icya nimugoroba kijye kirara kigurumanira ku rutambiro kigeze mu gitondo, umuriro ntukigere uzima.
3 Umutambyi ajye yambara ikanzu y’umweru n’ikabutura y’umweru, ayore ivu ry’igitambo gikongorwa n’umuriro ku rutambiro, arishyire iruhande rwarwo.
4 Hanyuma ahindure imyambaro, ajye kumena iryo vu inyuma y’inkambi ahantu hadahumanye.
5 Umuriro wo ku rutambiro ntukigere uzima, buri gitondo umutambyi ajye yongeraho inkwi, agerekeho igitambo gikongorwa n’umuriro cya mu gitondo, abone gutwika urugimbu rw’ibitambo by’umusangiro.
6 Umuriro ujye uhora waka ku rutambiro, ntukigere uzima.
Amaturo y’ibinyampeke
7 Dore amategeko yerekeye amaturo y’ibinyampeke: bene Aroni bajye bayazanira Uhoraho imbere y’urutambiro.
8 Umwe muri bo akureho umubavu wose uriho, afate n’urushyi rw’ifu yavanze n’amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy’uko byose byatuwe Uhoraho, impumuro yabyo imushimishe.
9-10 Ibisigaye bibe ibya Aroni n’abamukomokaho. Ni umugabane uva ku maturo atwikwa, Uhoraho yabahaye. Bajye babikoramo imigati idasembuye bayirire mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, kuko ayo maturo kimwe n’ibitambo byo guhongerera ibyaha, n’ibyo kwiyunga n’Uhoraho byamweguriwe rwose.
11 Abakomoka kuri Aroni b’igitsinagabo bonyine ni bo bashobora kuryaho, kuko uwo mugabane uva ku maturo atwikwa y’Uhoraho wabagenewe uko ibihe bihaye ibindi. Undi muntu wese uzawuryaho azabona ishyano.
12 Uhoraho arakomeza aha Musa aya mabwiriza:
13 Aroni n’abamukomokaho nibamara kwegurirwa Uhoraho, bajye batura ikiro cy’ifu y’ingano buri munsi, kimwe cya kabiri mu gitondo, ikindi cya kabiri nimugoroba.
14 Bajye bayivanga n’amavuta maze bayikoremo utugati dukaranze ku ipanu, batumanyaguremo uduce baduture Uhoraho maze impumuro yatwo imushimishe.
15 Umutambyi mukuru ukomoka kuri Aroni ajye ahora atura ayo maturo, ayatwike yose kuko yagenewe Uhoraho uko ibihe bihaye ibindi.
16 Igihe abatambyi batuye amaturo yabo y’ibinyampeke bajye bayatwika yose uko yakabaye, ntibagomba kuyaryaho.
Ibitambo byo guhongerera ibyaha
17 Uhoraho abwira Musa
18 guha Aroni n’abahungu be aya mategeko yerekeye igitambo cyo guhongerera icyaha: itungo ry’icyo gitambo rijye ryicirwa imbere y’Ihema ry’Uhoraho, aho bicira itungo ry’igitambo gikongorwa n’umuriro. Ni igitambo cyamweguriwe rwose.
19 Umutambyi ugitamba ni we ushobora kuryaho, kandi akakirira mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro.
20 Ikintu cyose kizakora ku nyama zacyo kizaba cyeguriwe Uhoraho. Amaraso y’icyo gitambo nameneka ku mwambaro, bajye bawumesera ahantu hazira inenge.
21 Inyama zacyo nibaziteka mu nkono y’ibumba, nizishiramo bajye bayimena. Nibaziteka mu nkono y’umuringa, bajye bayikÅ«ba bayogeshe amazi.
22 Abatambyi n’abahungu babo ni bo bonyine bashobora kurya kuri ibyo bitambo, kuko byeguriwe Uhoraho rwose.
23 Ariko ntibakarye igitambo cyo guhongerera icyaha cy’umutambyi cyangwa icy’Abisiraheli bose, bya bindi amaraso yabyo agomba kwinjizwa mu Ihema ry’ibonaniro, ahubwo bajye bagitwika.