Lev 5

Bimwe mu byaha bigomba guhongererwa

1 Umuntu niyanga kuba umugabo w’ibyo yabonye cyangwa yumvise azaba acumuye, akwiriye kubihanirwa.

2 Umuntu nakora ku kintu gihumanye atabishaka, nk’intumbi y’inyamaswa ihumanye cyangwa intumbi y’itungo rihumanye, cyangwa intumbi y’agasimba gahumanye, azaba ahumanye kandi abe acumuye.

3 Umuntu nakora ku muntu uhumanye na we azaba ahumanye nubwo yaba yamukozeho atabizi, namara kubimenya azaba acumuye.

4 Umuntu narahirira ikintu icyo ari cyo cyose adatekereje ku ngaruka zacyo, nyuma agasanga adashobora gusohoza indahiro ye, azaba acumuye.

5 Umuntu nakora kimwe muri ibyo byaha ajye yemera ko yagikoze,

6 maze azane inyagazi y’intama cyangwa ishashi y’ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n’Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha.

7 Niba ari umukene udashobora kubona intama cyangwa ihene, ajye azana intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo yiyunge n’Uhoraho kubera icyaha yakoze. Inuma imwe ibe igitambo cyo guhongerera icyo cyaha, indi ibe igitambo gikongorwa n’umuriro.

8 Umutambyi namara kuzākīra, ajye afata imwe ayice ijosi ariko ye kuritanya, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha.

9 Afate ku maraso yayo ayaminjagire ku ruhande rw’urutambiro, asigaye ayakamurire ku gice cyarwo cyo hasi, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha.

10 Indi numa ayitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro, akurikije imihango yagenwe. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy’umukene, kugira ngo akibabarirwe.

11 Niba ari umutindi udashobora kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, ajye azana ikiro cy’ifu y’ingano ho ituro ryo guhongerera icyaha yakoze. Ariko ntagasukeho amavuta cyangwa ngo ashyireho umubavu, kuko ari ituro ryo guhongerera icyaha.

12 Umutambyi namara kwākīra iyo fu, ajye afataho urushyi ayitwikane n’andi maturo atwikwa, bibe ikimenyetso cy’uko byose byatuwe Uhoraho. Ibyo na byo bibe ituro ryo guhongerera icyaha.

13 Ifu isigaye ibe iy’umutambyi, nk’uko bigenda ku ituro risanzwe ry’ibinyampeke.

Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera bene ibyo byaha bitagambiriwe.

Igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho

14 Uhoraho aha Musa amabwiriza akurikira:

15 umuntu nacumura atabigambiriye ntatange amaturo yeguriwe Uhoraho, ajye atanga isekurume y’intama idafite inenge ho igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho. Igomba kuba ifite igiciro gihagije, kibazwe mu bikoroto by’ifeza bikoreshwa n’abatambyi.

16 Kandi amaturo atatanze ajye ayishyura yongeyeho kimwe cya gatanu, byose abihe umutambyi. Umutambyi ajye amutambira ya sekurume, kugira ngo uwo muntu ababarirwe yiyunge n’Uhoraho.

17 Umuntu nacumura atabigambiriye agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, akwiriye kubihanirwa.

18 Ajye azanira umutambyi isekurume y’intama idafite inenge y’igiciro gihagije, ibe igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho. Umutambyi ajye ayitamba kugira ngo ahongerere igicumuro uwo muntu yakoze atabizi, maze ababarirwe.

19 Uwo muntu ajye atanga igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho, kuko aba yamucumuyeho.

20 Uhoraho arakomeza aha Musa amabwiriza akurikira:

21 umuntu nateshuka agacumura ku Uhoraho, ajye atanga igitambo cyo kwiyunga na we. Urugero, nk’ubeshyeshya bagenzi be ibintu bitari ibye, ari ibyo yatijwe cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yibye, cyangwa nk’uriganya mugenzi we,

22 cyangwa nk’uwatoye ikintu cya mugenzi we akabihakana, cyangwa nk’urahira ibinyoma ahishira kimwe muri ibyo byaha.

23 Umuntu uzacumura atyo ajye asubiza icyo yibye cyangwa icyo yariganyije, cyangwa icyo yatijwe cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyo yatoye

24 cyangwa icyo yarahiriyeho ibinyoma cyose. Ajye asubiza nyiracyo ikintu cye cyose yongereyeho kimwe cya gatanu, mbere yo gutanga igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho.

25 Nuko azanire umutambyi isekurume y’intama idafite inenge y’igiciro gihagije, ibe igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho.

26 Umutambyi ajye ahongerera igicumuro cyose uwo muntu yakoze, kugira ngo Uhoraho amubabarire.