Lev 4

Ibitambo byo guhongerera ibyaha bitagambiriwe

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli yuko umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, agomba kubahiriza amabwiriza akurikira.

3 Niba ari Umutambyi mukuru ukoze icyaha agatuma Abisiraheli batababarirwa ibyaha, ajye atambira Uhoraho ikimasa kidafite inenge ho igitambo cyo guhongerera icyo cyaha.

4 Azane icyo kimasa ku Ihema ry’ibonaniro imbere y’Uhoraho, akirambike ikiganza ku mutwe maze akihicire.

5 Afate ku maraso yacyo ayajyane mu Ihema ry’ibonaniro,

6 ayakozemo urutoki ayatere incuro ndwi mu Cyumba kizira inenge imbere y’Uhoraho.

7 Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembey’igicaniro cy’imibavu kiri imbere y’Uhoraho mu Ihema ry’ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy’urutambiro ruri imbere y’iryo Hema ry’ibonaniro.

8 Nuko akureho urugimbu rwose rw’icyo kimasa cyatambwe ho igitambo cyo guhongerera icyaha, akureho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda,

9 n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo n’ityazo ry’umwijima,

10 nk’uko babigenza ku nka y’igitambo cy’umusangiro. Umutambyi abitwikire ku rutambiro.

11 Naho uruhu rw’icyo kimasa n’inyama zacyo zose, n’igihanga n’amaguru n’inyama zo mu nda n’amayezi,

12 mbese ibisigaye byose, abijyane inyuma y’inkambi ahantu hadahumanye aho bamena ivu, abitwikishe inkwi. Aho ni ho bigomba gutwikirwa.

13 Niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bagakora icyo Uhoraho yababujije cyose bazaba bacumuye.

14 Icyo cyaha nikimenyekana, bajye bazana imbere y’Ihema ry’ibonaniro ikimasa cy’igitambo cyo guhongerera icyo cyaha.

15 Abe ari ho abakuru b’Abisiraheli bakirambikira ibiganza ku mutwe, bakihicire.

16 Umutambyi mukuru afate ku maraso yacyo ayajyane mu Ihema ry’ibonaniro,

17 ayakozemo urutoki, ayatere incuro ndwi mu Cyumba kizira inenge imbere y’Uhoraho.

18 Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y’igicaniro cy’imibavu kiri imbere y’Uhoraho mu Ihema ry’ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy’urutambiro ruri imbere y’iryo Hema ry’ibonaniro.

19 Hanyuma akureho urugimbu rwose rw’icyo kimasa, arutwikire ku rutambiro.

20 Ajye akurikiza imihango y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, kugira ngo Abisiraheli bababarirwe icyaha bakoze.

21 Ibisigaye by’icyo kimasa abijyane inyuma y’inkambi, abitwike nk’uko bigenda ku gitambo cyo guhongerera icyaha cy’Umutambyi mukuru. Uko ni ko bazajya batamba igitambo cyo guhongerera icyaha cy’Abisiraheli.

22 Niba ari umutware ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho Imana ye yababujije cyose, azaba acumuye.

23 Namenya icyaha cye ajye azana igitambo cy’isekurume y’ihene idafite inenge,

24 ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire imbere y’Ihema ry’Uhoraho aho bicira amatungo y’ibitambo bikongorwa, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha.

25 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo ayasīge ku mahembe y’urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy’urutambiro,

26 urugimbu rwose rw’iyo hene arutwikire ku rutambiro nk’uko babigenza ku bitambo by’umusangiro. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy’umutware, kugira ngo akibabarirwe.

27 Niba ari umuturage usanzwe ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, azaba acumuye.

28 Namenya icyaha cye, ajye azana igitambo cyo kugihongerera. Niba ari ihene ajye azana inyagazi idafite inenge,

29 ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire aho bicira amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro.

30 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y’urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy’urutambiro.

31 Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk’uko babigenza ku gitambo cy’umusangiro, umutambyi arutwikire ku rutambiro maze impumuro yarwo ishimishe Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy’umuturage, kugira ngo akibabarirwe.

32 Uwo muturage natura umwana w’intama ho igitambo cyo guhongerera icyaha cye, ajye azana inyagazi idafite inenge,

33 ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire aho bicira amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro.

34 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y’urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy’urutambiro.

35 Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk’uko babigenza ku ntama y’igitambo cy’umusangiro. Nuko umutambyi arutwikire ku rutambiro hamwe n’andi maturo atwikwa batuye Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy’umuturage usanzwe, kugira ngo akibabarirwe.