Lev 3

Ibitambo by’umusangiro

1 Umuntu natamba inka ho igitambo cy’umusangiro yaba ikimasa cyangwa inyana, igomba kuba idafite inenge. Ajye ayizana imbere y’Ihema ry’ibonaniro.

2 Azayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire imbere y’Ihema ry’ibonaniro, abatambyi bene Aroni baminjagire amaraso yayo ku mpande z’urutambiro.

3-4 Kuri icyo gitambo cy’umusangiro, ajye akuraho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rwose kimwe n’ityazo ry’umwijima, abiture Uhoraho ho ituro ritwikwa.

5 Nuko abatambyi babitwikire ku rutambiro hamwe n’igitambo gikongorwa n’umuriro, bibe ituro ritwikwa rifite impumuro ishimisha Uhoraho.

6 Umuntu natambira Uhoraho intama cyangwa ihene ho igitambo cy’umusangiro, yaba isekurume cyangwa inyagazi, igomba kuba idafite inenge.

7 Niba ari intama, ajye ayizana imbere y’Ihema ry’Uhoraho.

8 Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, ayicire imbere y’Ihema ry’ibonaniro, abatambyi baminjagire amaraso yayo ku mpande z’urutambiro.

9-10 Kuri icyo gitambo cy’umusangiro ajye akuraho urugimbu rwacyo, umurizo wayo awucire mu imerero ryawo, akureho n’urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rwose n’ityazo ry’umwijima, abiture Uhoraho ho ituro ritwikwa.

11 Nuko ibyo byokurya umutambyi abitwikire ku rutambiro, bibe ituro ritwikirwa Uhoraho.

12 Umuntu natamba ihene ho igitambo cy’umusangiro, ajye ayizana imbere y’Ihema ry’Uhoraho.

13 Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, ayicire imbere y’Ihema ry’ibonaniro, abatambyi baminjagire amaraso yayo ku mpande z’urutambiro.

14-15 Kuri icyo gitambo ajye akuraho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rwose n’ityazo ry’umwijima, abiture Uhoraho ho ituro ritwikwa.

16 Nuko ibyo byokurya umutambyi abitwikire ku rutambiro, bibe ituro ritwikirwa Uhoraho rifite impumuro imushimisha.

Urugimbu rwose ni urw’Uhoraho.

17 Ntimukarye urugimbu cyangwa amaraso, iryo ni itegeko ridakuka. Muzarikurikize mwebwe n’abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.