Amabwiriza yerekeye ibitambo bikongorwa n’umuriro
1 Uhoraho ahamagara Musa, amubwirira mu Ihema ry’ibonaniro
2 ngo ashyikirize Abisiraheli amabwiriza akurikira:
Umuntu ushaka gutambira Uhoraho itungo, rijye riba iryo mu matungo maremare cyangwa magufi.
3 Umuntu natamba iryo mu matungo maremare ho igitambo gikongorwa n’umuriro, ajye atanga ikimasa kidafite inenge, akizane imbere y’Ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho amwakire neza.
4 Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo kimasa, cyakirwe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha by’uwakizanye.
5 Azakicire imbere y’Ihema ry’ibonaniro, abatambyi bene Aroni bafate amaraso yacyo, maze bayaminjagire ku mpande z’urutambiro ruri imbere y’iryo Hema.
6 Uwo muntu azagikureho uruhu, hanyuma agicemo ibice.
7 Nuko bene Aroni umutambyi bazashyire inkwi ku rutambiro bacane.
8-9 Nyir’ikimasa namara koza inyama zo mu nda n’amaguru, abatambyi bazabigereke hejuru y’umuriro, hamwe n’izindi nyama zacyo n’igihanga n’urugimbu. Umwe muri abo batambyi azabitwikire byose ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.
10 Nihagira umuntu utamba intama cyangwa ihene ho igitambo gikongorwa n’umuriro, ajye atamba isekurume idafite inenge.
11 Azayicire imbere y’Ihema ry’ibonaniro mu ruhande rwo mu majyaruguru y’urutambiro, maze abatambyi bene Aroni baminjagire amaraso yayo ku mpande z’urutambiro.
12-13 Nyir’itungo azaricemo ibice, namara koza inyama zo mu nda n’amaguru, umwe mu batambyi azabigereke hejuru y’umuriro hamwe n’izindi nyama zaryo, n’igihanga n’urugimbu. Umwe muri abo batambyi azabitwikire byose ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.
14 Nihagira umuntu utambira Uhoraho ikiguruka ho igitambo gikongorwa n’umuriro, ajye atanga intungura cyangwa inuma.
15 Umutambyi azayizane ku rutambiro ayice umutwe awutwikire ku rutambiro, hanyuma akamurire amaraso yayo ku ruhande rumwe rwarwo.
16 Azayikuremo agatorero n’ibikarimo, abijugunye mu ruhande rw’iburasirazuba bw’urutambiro aho bamena ivu.
17 Iyo numa azayitanyurire hagati y’amababa, ariko ye kuyitandukanya. Azayitwikishe umuriro ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.