Kuv 39

Igishura cy’umutambyi

1 Abahanga mu kudoda badoda imyambaro y’abazakora mu Ihema, harimo iyagenewe Aroni n’iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w’ubutambyi. Bayidoze mu myenda iboshywe mu budodo bw’isine n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

2-3 Abanyabukorikori bacura izahabu bayigira agahwahwari, bayikatamo ubudodo bwo kuvanga n’ubw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru.

Abadozi badodesha igishura ubudodo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru bukaraze n’ubw’izahabu.

4 Bashyiraho imishumi ku mitwe yacyo yombi yo kugifatisha ku ntugu.

5 Badoda umukandara wo kugikenyeza mu mwenda umeze nk’uwadozwemo igishura, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

6 Umubāji w’amabuye yandika amazina ya bene Yakobo ku mabuye y’agaciro yitwa onigisi nk’uko bakora ikashe, ayafungira mu tuzingiti tw’izahabu.

7 Bayafatisha ku mishumi y’igishura kugira ngo abe urwibutso rw’imiryango y’Abisiraheli, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

Agafuka ko mu gituza

8 Abahanga mu kudoda badoda agafuka ko mu gituza cy’umutambyi mu mwenda umeze nk’uw’igishura, w’ubudodo bw’isine n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku, n’ubw’umweru bukaraze n’ubw’izahabu.

9 Kari gakubiranyije kandi gafite impande enye zingana, buri ruhande rufite santimetero makumyabiri n’ebyiri.

10 Bagatakaho imisitari ine y’amabuye y’agaciro, ku musitari wa mbere batakaho ayitwa rubi na topazi na emerodi,

11 ku musitari wa kabiri batakaho malashita na safiro na diyama,

12 ku musitari wa gatatu batakaho yasenti na agata na ametisito,

13 naho ku musitari wa kane batakaho kirizolito na onigisi na yasipi. Buri buye barifungiye mu kazingiti k’izahabu.

14 Kuri buri buye bandikaho izina ry’umwe muri bene Yakobo nk’uko bakora ikashe. Ayo mabuye ashushanya imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli.

15 Babohera ako gafuka udushumi mu budodo bw’izahabu inoze tumeze nk’imigozi.

16 Bagacurira utuzingiti tubiri tw’izahabu. Bacura n’udukondo tubiri tw’izahabu badutera ku mitwe yako yombi yo hejuru,

17 maze badufungiraho utwo dushumi twombi.

18 Indi mitwe y’utwo dushumi bayifunga ku tuzingiti duteye ku mishumi y’igishura, bityo agafuka kaba ku ruhande rw’imbere rwacyo.

19 Bacura utundi dukondo tubiri tw’izahabu, badutera ku mitwe yo hasi y’agafuka ahegereye igishura.

20 Bacura utundi dukondo tubiri tw’izahabu, badutera ku musozo w’igishura aho imishumi yacyo itereye, hejuru y’umukandara bagikenyeza.

21 Utwo dukondo tw’agafuka n’utwo hejuru y’umukandara w’igishura badufatanyisha agashumi k’isine kugira ngo ako gafuka kagume hamwe, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

Indi myambaro y’abatambyi

22 Badoda ikanzu yo kwambariraho igishura mu mwenda uboshywe mu budodo bw’isine,

23 ku ijosi ryayo bahashyira umusozo ukomeye kugira ngo itazacika.

24 Ku musozo wayo wo hasi bahazengurutsa incunda zimeze nk’amapera, ziboshye mu budodo bukaraze bw’isine n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku.

25 Bacura amayugi y’izahabu inoze bayatera hagati y’incunda n’indi,

26 bagenda babibisikanya batyo kuzenguruka ku musozo. Uko ni ko badoze ikanzu y’umutambyi, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

27 Aroni n’abahungu be babadodera amakanzu maremare y’umweru,

28 badoda mu mwenda w’umweru ingofero ya Aroni n’iz’abahungu be, babadodera n’amakabutura mu budodo bw’umweru bukaraze.

29 Babohera Aroni umukandara mu budodo bw’umweru bukaraze, n’ubw’isine n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

30 Bacura mu izahabu inoze agasate ko kwambarana n’ingofero y’umutambyi, maze bandikaho ngo “Uweguriwe Uhoraho”, nk’uko bakora ikashe.

31 Bagafunga imbere ku ngofero bakoresheje umushumi w’isine nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

Abisiraheli bamurikira Musa ibyo bakoze

32 Abisiraheli bakoze ibyo Uhoraho yategetse Musa byose: barangiza gutegura Ihema ry’ibonaniro n’ibigendana na ryo.

33 Bazanira Musa Ihema n’ibyo kurisakara n’udukonzo twaryo, n’ibizingiti n’imbariro zo kubifatanya n’inkingi zaryo n’ibirenge byazo.

34 Impu z’intama zizigishijwe ibara ry’umutuku n’izindi mpu z’agaciro zo gusakara Ihema, n’umwenda wo gukingiriza Icyumba kizira inenge cyane.

35 Isanduku yo gushyiramo ibisate by’amabuye byanditsweho Amategeko n’imijishi yayo n’igipfundikizo cyayo.

36 Ameza n’ibikoresho byayo n’imigati iturwa Uhoraho.

37 Igitereko cy’amatara cy’izahabu inoze n’amatara yacyo yose n’ibikoresho byacyo byose, n’amavuta yo gucana.

38 Igicaniro cy’izahabu n’amavuta yo gusīga n’imibavu yoswa, n’umwenda wo gukinga ku muryango w’Ihema.

39 Urutambiro rw’umuringa n’akazitiro k’akayunguruzo karwo k’umuringa, n’imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose, n’igikarabiro n’igitereko cyacyo.

40 Imyenda yo kubakisha urugo n’inkingi zarwo n’ibirenge byazo, n’umwenda wo gukinga ku irembo ry’urugo n’imigozi yarwo n’imambo zarwo, n’ibindi bikoresho byose bigenewe Ihema ry’ibonaniro.

41 Imyambaro iboshywe y’abazakora mu Ihema harimo iyagenewe Aroni, n’iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w’ubutambyi.

42 Byose Abisiraheli babikora nk’uko Uhoraho yari yategetse Musa.

43 Musa abonye ko byose byakozwe nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, abasabira umugisha.