Itegeko ryerekeye isabato
1 Musa akoranya Abisiraheli bose, arababwira ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yategetse ko mukurikiza.
2 Mu cyumweru hari iminsi itandatu yo gukora, naho umunsi wa karindwi ni isabato yeguriwe Uhoraho, mugomba kuruhuka. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwe.
3 Ku isabato ntimugacane umuriro aho muri hose.”
Abisiraheli batanga umusanzu
4 Musa abwira Abisiraheli bose ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yabategetse.
5 Nimuhe Uhoraho umusanzu. Abafite umutima mwiza bose bawumuzanire. Muzazane izahabu n’ifeza n’umuringa,
6 muzazane imyenda y’isine n’iy’umuhemba n’iy’umutuku, n’iy’umweru n’iy’ubwoya bw’ihene,
7 muzazane impu z’intama zizigishijwe ibara ry’umutuku n’izindi mpu z’agaciro, muzazane n’imbaho z’iminyinya.
8 Muzazane amavuta acanwa mu matara, n’imibavu ikoreshwa mu mavuta yo gusīga n’imibavu yoswa.
9 Muzazane amabuye ya onigisi n’andi mabuye y’agaciro, yo gutāka igishura cy’umutambyi n’agafuka ko mu gituza cye.
Ibikoresho byo mu ihema ry’ibonaniro
10 “Abanyabukorikori bose muri mwe bazaze bakore imirimo Uhoraho yategetse.
11 Ibyo bazakora ni ibi: Ihema n’ibyo kurisakara n’udukonzo twaryo, n’ibizingiti n’imbariro zo kubifatanya, n’inkingi zaryo n’ibirenge byazo.
12 Isanduku n’imijishi yayo n’igipfundikizo cyayo, n’umwenda wo kuyikingira.
13 Ameza n’imijishi yayo n’ibikoresho byayo, n’imigati iturwa Uhoraho.
14 Igitereko cy’amatara n’ibikoresho byacyo, n’amatara n’amavuta yo gucana.
15 Igicaniro n’imijishi yacyo n’amavuta yo gusīga n’imibavu yoswa, n’umwenda wo gukinga ku muryango w’Ihema.
16 Urutambiro n’akazitiro k’akayunguruzo karwo k’umuringa, n’imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose, n’igikarabiro n’igitereko cyacyo.
17 Imyenda yo kubakisha urugo n’inkingi zarwo n’ibirenge byazo, n’umwenda wo gukinga ku irembo ry’urugo.
18 Imambo z’Ihema n’iz’urugo n’imigozi.
19 Imyambaro iboshywe y’abazakora mu Ihema harimo iyagenewe Aroni, n’iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w’ubutambyi.”
Abantu bazana amaturo yabo
20 Musa amaze kuvuga atyo, Abisiraheli bose barataha.
21 Abafite umutima mwiza bose kandi babishaka, bazanira Uhoraho umusanzu wo kubaka Ihema ry’ibonaniro, no gukora ibijyana na ryo no kudoda imyambaro y’abatambyi.
22 Abagabo n’abagore babishaka bazana ibikwasi n’amaherena n’impeta n’imikufi, n’ibindi byose bikozwe mu izahabu, babitura Uhoraho.
23 Abari bafite imyenda y’isine n’iy’umuhemba n’iy’umutuku, n’iy’umweru n’iy’ubwoya bw’ihene, n’impu z’intama zizigishijwe ibara ry’umutuku n’izindi mpu z’agaciro, barabizana.
24 Abandi bazaniye Uhoraho umusanzu w’ifeza n’umuringa. Abari bafite imbaho z’iminyinya n’ibindi byakoreshwa muri uwo mushinga, na bo barabizana.
25 Mu bagore bazobereye mu mwuga wo kuboha imyenda, bamwe bakaraga ubododo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru barabuzana,
26 naho abandi bahitamo gukaraga ubwoya bw’ihene.
27 Abatware na bo bazana amabuye ya onigisi n’andi mabuye y’agaciro, yo gutāka igishura cy’umutambyi n’agafuka ko mu gituza cye.
28 Bazana n’imibavu n’amavuta yo gucana n’amavuta yo gusīga, n’imibavu yoswa.
29 Abisiraheli bose bafite umutima mwiza kandi babishaka, ari abagabo ari n’abagore, baha Uhoraho umusanzu kugira ngo imirimo yategetse Musa ikorwe.
Besalēli na bagenzi be batangira akazi
30 Musa abwira Abisiraheli ati: “Uhoraho yitoranyirije Besalēli mwene Uri akaba n’umwuzukuru wa Huri, wo mu muryango wa Yuda.
31 Yamwujujemo Mwuka we kugira ngo agire ubuhanga n’ubuhanzi n’ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi:
32 azi gukora ibishushanyombonera no gucura izahabu n’ifeza n’umuringa,
33 azi kubāza amabuye y’agaciro no kuyatāka, azi no kubāza ibiti, azi n’indi myuga yose y’ubukorikori.
34 Kandi we na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, Uhoraho yabahaye impano yo kwigisha ubwo bukorikori.
35 Yabahaye ubuhanga bwo gukora imirimo inyuranye: kubāza amabuye no kuboha no gufumisha ubudodo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru no gukora ibishushanyombonera. Bazi ubukorikori bwose.