Kuv 34

Musa abāza ibisate by’amabuye

1 Uhoraho abwira Musa ati: “Ubāze ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere. Nzandikaho amagambo yari yanditse ku byo wamennye.

2 Ejo kare mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi duhurire mu mpinga yawo.

3 Ntihazagire uwo muzamukana cyangwa ukandagira ahantu aho ari ho hose kuri uwo musozi, ndetse n’amashyo n’imikumbi ntibizarishe hafi yawo.”

4 Nuko Musa abāza ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere. Bukeye azamuka umusozi wa Sinayi afite bya bisate byombi, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.

Uhoraho yiyereka Musa

5 Uhoraho amanuka mu gicu ahurira na Musa ku musozi, avugira izina rye imbere ye ati: “Ndi Uhoraho”.

6 Aca imbere ya Musa aravuga ati: “Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’imbabazi, ntinda kurakara kandi nuje urukundo n’umurava.

7 Ngaragariza abantu urukundo rwanjye imyaka itabarika, nkabababarira ibicumuro n’ubugome n’ibyaha. Icyakora simbura guhana abagome n’abana babo, n’abuzukuru babo n’abuzukuruza babo.”

8 Musa ahita yikubita hasi aramya Uhoraho.

9 Aravuga ati: “Nyagasani, ubwo ngutonnyeho uziyizire abe ari wowe tujyana. Nzi neza ko bariya bantu ari ibyigomeke, ariko utubabarire ibyaha n’ibicumuro byacu, maze utugire umwihariko wawe.”

Uhoraho yongera kugirana Isezerano n’Abisiraheli

10 Uhoraho abwira Musa ati: “Dore ngiranye namwe Isezerano. Nzakorera imbere y’ubwoko bwawe ibitangaza bitigeze bikorwa mu mahanga yose yo ku isi, amahanga yose abakikije nabona ibyo mbakorera azashya ubwoba.

11 Nimukurikiza ibyo mbategetse uyu munsi, nzirukana Abamori n’Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi babahunge.

12 Igihugu cyose muzigarurira muzirinde kugirana amasezerano na bene cyo, batazababera umutego.

13 Ahubwo muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi z’amabuye basenga, mutemagure amashusho y’ikigirwamanakazi Ashera.

14 Ntimukagire indi mana musenga, kuko jyewe Uhoraho ndi Imana ifuha.

15 Ntimukagirane amasezerano na bene igihugu, kuko bakunda kuyoboka ibigirwamana no kubitambira ibitambo, ejo batazabatumira ngo musangire ibyo bitambo.

16 Kandi ntimugasabire abahungu banyu abakobwa babo, kuko abo bakobwa bayoboka ibigirwamana byabo, bakazabitōza abahungu banyu na bo bakabiyoboka.

17 Ntimugacure amashusho y’ibigirwamana.

18 “Mu kwezi kwa Abibu, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye nk’uko nabibategetse, kuko muri uko kwezi ari ho mwavuye mu Misiri.

19 “Abana b’abahungu bose b’impfura muzabanyegurire babe abanjye, ndetse n’uburiza bwose bw’igitsinagabo bwo mu matungo yanyu.

20 Ariko uburiza bw’indogobe ntimuzabumpe, mu cyimbo cyabwo muzampe umwana w’intama, cyangwa mubwice mubuvunnye ijosi. Abahungu banyu b’impfura muzajye mubacungura.

“Ntihakagire ujya aza kundamya nta turo azanye.

21 “Mufite iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, naho ku wa karindwi muzajye muruhuka, haba no mu gihe cy’ihinga cyangwa cy’isarura.

22 “Mujye mwizihiza iminsi mikuru y’isarura rya mbere ari ryo ry’ibinyampeke, naho mu mpera z’impeshyi mwizihize iminsi mikuru y’isarura ry’imbuto.

23 “Incuro eshatu ku mwaka, abagabo bose b’Abisiraheli bajye baza kundamya, jyewe Nyagasani Uhoraho Imana y’Abisiraheli, bizihiza iyo minsi mikuru.

24 Nzamenesha abanyamahanga babahunge, bityo mbahe igihugu kinini. Nuko rero ntimuzatinye kuza kwizihiza iyo minsi mikuru izo ncuro eshatu, kuko nta wuzatinyuka kubatera muri ibyo bihe.

25 “Muri iyo minsi mikuru, ntimugature imigati isembuye igihe muntambira ibitambo. Kandi inyama z’igitambo cya Pasika ntizikarare.

26 “Umuganura w’ibyo musaruye mujye muwuzana mu Nzu yanjye, jyewe Uhoraho Imana yanyu.

“Ntimugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.”

27 Uhoraho abwira Musa ati: “Andika ayo magambo kuko ari yo Isezerano ngiranye nawe n’Abisiraheli rishingiyeho.”

28 Musa yamaranye n’Uhoraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya atanywa. Uhoraho yandikakuri bya bisate bibiri amagambo y’Isezerano, ari yo Mategeko icumi.

Musa arabagirana mu maso

29 Musa amanuka umusozi wa Sinayi afite bya bisate byombi by’amabuye byanditsweho Amategeko. Kubera kuvugana n’Uhoraho mu maso he hararabagiranaga, ariko Musa ntiyari yabimenye.

30 Aroni n’abandi Bisiraheli bose bamurebye mu maso babona harabagirana, batinya kumwegera.

31 Musa arabahamagara, nuko Aroni n’abatware b’Abisiraheli baramusanga, atangira kubavugisha.

32 Hanyuma n’abandi Bisiraheli bose baraza, abasubiriramo amagambo yose Uhoraho yari yamubwiriye ku musozi wa Sinayi.

33 Musa amaze kuvugana na bo yitwikira igitambaro mu maso,

34 ariko yajya kuvugana n’Uhoraho akitwikurura. Iyo yasohokaga agiye kubwira Abisiraheli ibyo Uhoraho yategetse,

35 babonaga mu maso he harabagirana. Nuko Musa akongera akitwikira kugeza igihe azasubirira kuvugana n’Uhoraho.