Abazubaka Ihema n’ibyaryo byose
1 Uhoraho abwira Musa ati:
2 “Nitoranyirije Besalēli mwene Uri, akaba n’umwuzukuru wa Huri wo mu muryango wa Yuda.
3 Namwujuje Mwuka wanjye kugira ngo agire ubuhanga n’ubuhanzi n’ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi:
4 azi gukora ibishushanyombonera no gucura izahabu n’ifeza n’umuringa,
5 azi kubāza amabuye y’agaciro no kuyatāka, azi no kubāza ibiti, azi n’indi myuga yose.
6 Nitoranyirije kandi Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, ndetse hari n’abandi banyabukorikori nahaye ubwenge, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose.
7 Bazubake Ihema ry’ibonaniro, bakore n’Isanduku yo kubika ibisate by’amabuye byanditsweho Amategeko, bakore n’igipfundikizo cy’Isanduku n’ibintu byose bijyana n’Ihema.
8 Bazakore n’ameza y’imigati n’ibikoresho byayo, n’igitereko cy’amatara cy’izahabu inoze n’ibikoresho byacyo byose, n’igicaniro cy’imibavu.
9 Bazubake urutambiro bakore n’ibikoresho byarwo byose, bacure n’igikarabiro n’igitereko cyacyo.
10 Bazabohe imyenda, badodere umutambyi Aroni n’abahungu be imyambaro igenewe ubutambyi.
11 Bazatunganye amavuta yo gusīga, n’imibavu ihumura neza yo kosereza mu Cyumba kizira inenge. Ibyo byose bazabikore bakurikije amabwiriza naguhaye.”
Kubahiriza isabato
12 Uhoraho ategeka Musa
13 ngo abwire Abisiraheli ati: “Mujye mwubahiriza isabato, kuko ari yo kimenyetso nabahaye ngo kizahore kibibutsa ko ari jye Uhoraho wabitoranyirije.
14 Mujye muyubahiriza kuko ari umunsi mugomba kunyegurira. Utazayubahiriza wese akagira icyo akora kuri uwo munsi, azicwe.
15 Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wo kuruhuka weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzagira icyo akora kuri uwo munsi azicwe.
16 Abisiraheli bazubahirize isabato uko ibihe bihaye ibindi, ibabere ikimenyetso cy’Isezerano ridakuka.
17 Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n’Abisiraheli. Bazacyubahirize kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, maze ku munsi wa karindwi ngahagarika imirimo nkaruhuka.”
18 Imana imaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by’amabuye biriho Amategeko. Imana yari yayandikishije urutoki rwayo.