Ibyerekeye icyago cya nyuma
1 Uhoraho yari yarabwiye Musa ati: “Ngiye guteza umwami wa Misiri n’abaturage be icyago cya nyuma. Ni bwo azabareka mugende, ndetse azabirukana ino burundu.
2 None bwira Abisiraheli ari umugabo ari umugore asabe umuturanyi we, ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu.”
3 Nuko Uhoraho atuma Abanyamisiri bareba neza Abisiraheli, ndetse ibyegera by’umwami n’abandi Banyamisiri bubaha Musa cyane.
4 Musa akomeza kubwira umwami ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Mu gicuku ndahita mu Misiri,
5 abana b’abahungu b’impfura bose bapfe, kuva ku muhungu w’umwami uganje ku ngoma kugeza ku muhungu w’umuja upfukamye inyuma y’urusyo, ndetse n’uburiza bwose bw’amatungo burapfa.
6 Igihugu cya Misiri cyose kizacura umuborogo, utarigeze ubaho kandi utazongera kubaho.
7 Ariko mu Bisiraheli, nta n’imbwa iri bumokere umuntu cyangwa itungo.’ Bityo muzamenya ko Uhoraho adafata kimwe Abisiraheli n’Abanyamisiri.
8 Ibi byegera byawe byose bizansanga bimpfukamire, binyinginga biti: ‘Genda, wowe n’abantu bawe bose muri kumwe.’ Icyo gihe ni bwo nzagenda.” Musa ava ibwami arakaye cyane.
9 Uhoraho yari yarabwiye Musa ati: “Umwami wa Misiri ntazita ku byo muzavuga, bizatume nkora ibitangaza byinshi mu gihugu cye.”
10 Musa na Aroni bakoreye ibyo bitangaza byose imbere y’umwami, ariko Uhoraho yari yamunangiye umutima, umwami ntiyareka Abisiraheli bava mu gihugu cye.