Kuv 9

Muryamo

1 Uhoraho ategeka Musa kujya kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y’Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.’

2 Niwanga ko bugenda ugakomeza kubukumira,

3 Uhoraho azateza icyorezo gikomeye amatungo yawe: amafarasi n’indogobe n’ingamiya, n’amashyo n’imikumbi.

4 Icyo cyorezo kizagera ku matungo y’Abanyamisiri, ariko Uhoraho azahagarara ku y’Abisiraheli he gupfa na rimwe.

5 Uhoraho yavuze igihe bizabera ati: ‘Ejo ni ho nzabikora mu gihugu cyawe.’ ”

6 Bukeye Uhoraho akora ibyo yavuze, amatungo y’Abanyamisiri arapfa, ariko mu y’Abisiraheli ntihapfa na rimwe.

7 Umwami agenzuye asanga mu matungo y’Abisiraheli nta na rimwe ryapfuye. Ariko akomeza kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.

Ibisebe

8 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimujyane umurayi wo mu itanura wuzuye amashyi, maze Musa awutumurire imbere y’umwami.

9 Uwo murayi uzatumuka nk’umukungugu ukwire mu Misiri hose, maze utere umuntu wese n’itungo ryose uzagwaho ibishyute bizaturikamo ibisebe.”

10 Musa na Aroni bajyana umurayi wo mu itanura, maze Musa awutumurira imbere y’umwami. Utera abantu n’amatungo ibishyute biturikamo ibisebe.

11 Nuko abanyabugenge ntibashobora kongera guhangana na Musa, kuko bari barembejwe n’ibishyute kimwe n’abandi Banyamisiri bose.

12 Ariko Uhoraho anangira umutima w’umwami ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa.

Urubura

13 Uhoraho abwira Musa ngo azinduke ajye kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y’Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

14 Naho ubundi wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe, ndabateza icyorezo gikomeye cyane. Ni bwo uzamenya ko ku isi nta wuhwanye nanjye.

15 Mba naraguteje indwara ikakurimburana n’abantu bawe,

16 ariko narakwihoreye kugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.

17 Nyamara urakomeza kubuza ubwoko bwanjye kugenda.

18 Ni cyo gituma ejo nk’iki gihe nzagusha urubura rukaze, rutigeze rugwa kuva Misiri yabaho kugeza ubu.

19 None ubwire abantu bacyure amatungo yawe n’ibyo ufite hanze byose, babyugamishe. Urubura ruzica icyo ruzasanga hanze cyose, yaba umuntu cyangwa itungo.’ ”

20 Bamwe mu byegera by’umwami bumvise ijambo ry’Uhoraho baratinya, bugamisha abagaragu babo n’amatungo yabo.

21 Naho abatitaye ku ijambo ry’Uhoraho, babirekera mu gasozi.

22 Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru, maze urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, rugwe ku bantu no ku matungo no ku bimera byose.”

23 Musa atunga inkoni ye ku ijuru maze Uhoraho ahindisha inkuba, imirabyo irarabya, agusha urubura mu gihugu cya Misiri.

24 Hagwa urubura rukomeye ruvanze n’imirabyo myinshi, bitigeze kubaho mu mateka ya Misiri.

25 Mu gihugu cyose urubura rwica ibyari hanze byose, abantu n’amatungo, rwangiza n’imyaka yose yari mu mirima n’ibiti byose.

26 Mu ntara ya Gosheni yari ituwe n’Abisiraheli ni ho honyine urubura rutaguye.

27 Umwami wa Misiri ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Ubu bwo nacumuye, Uhoraho ni we uri mu kuri naho jye n’abantu banjye twarafuditse.

28 None nimunsabire Uhoraho arekere aho gukubitisha inkuba no kugusha urubura, nanjye sinzongera kubabuza ndabareka mugende.”

29 Musa aramusubiza ati: “Nimara kuva mu mujyi ndasenga Uhoraho mutegeye amaboko, nta nkuba yongera guhinda, nta n’urubura rwongera kugwa. Ubwo ni bwo umenya ko isi ari iy’Uhoraho.

30 Nyamara nzi ko wowe n’ibyegera byawe mutarubaha Uhoraho Imana.”

31 Urubura rwononnye ibimera bivamo ubudodo byari bifite uruyange, n’ingano za bushokizari zeze.

32 Ariko izindi ngano zitinda kwera nta cyo zabaye.

33 Musa ava ibwami asohoka mu mujyi maze asenga Uhoraho amutegeye amaboko, inkuba n’urubura birekera aho, n’imvura irahita.

34 Umwami abonye ko nta mvura n’inkuba n’urubura bikiriho, arongera aracumura. We n’ibyegera bye bakomeza kwinangira,

35 ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Byagenze nk’uko Uhoraho yatumye Musa.