Kuv 7

1 Uhoraho abwira Musa ati: “Nk’uko mvugira mu kanwa k’abahanuzi banjye, ni ko uzabwirira umwami wa Misiri mu kanwa ka mukuru wawe Aroni.

2 Uzabwira Aroni ibyo nzagutegeka byose na we abibwire umwami wa Misiri, kugira ngo areke Abisiraheli bave mu gihugu cye.

3 Nanjye nzanangira umutima w’umwami, kandi nzakorera ibimenyetso n’ibitangaza byinshi mu Misiri.

4 Umwami ntazabitaho, ariko nzahanisha Misiri ibihano bikomeye maze ngoboke ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, mbavane mu Misiri nkurikije imiryango yabo.

5 Ubwo ni bwo Abanyamisiri bazamenya Uhoraho uwo ari we.”

6 Musa na Aroni babigenza nk’uko Uhoraho yabibategetse.

7 Igihe bavuganaga n’umwami wa Misiri, Musa yari amaze imyaka mirongo inani avutse, naho Aroni amaze mirongo inani n’itatu.

Inkoni ihinduka inzoka

8 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

9 “Umwami wa Misiri nababwira gukora igitangaza, uzabwire Aroni uti: ‘Fata inkoni yawe uyijugunye hasi imbere y’umwami.’ Izahinduka inzoka.”

10 Musa na Aroni basanga umwami bakora uko Uhoraho yabibategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere y’umwami n’ibyegera bye, ihinduka inzoka.

11 Nuko umwami ahamagaza abanyabwenge n’abashitsi n’abanyabugenge bo mu Misiri, na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo.

12 Bose bajugunya inkoni zabo hasi zihinduka inzoka, ariko iya Aroni imira izabo!

13 Nyamara umwami arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Ibyago Uhoraho yateje Misiri

Amazi ahinduka amaraso

14 Uhoraho abwira Musa ati: “Dore umwami wa Misiri yinangiye yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende.

15 Ejo umwami azajya ku ruzi rwa Nili, none uzazinduke witwaze ya nkoni yigeze guhinduka inzoka, ujye kuhamutegerereza.

16 Uzamubwire uti: ‘Uhoraho Imana y’Abaheburayi yakuntumyeho ngo ureke ubwoko bwe bujye mu butayu kumuramya, ariko kugeza ubu ntiwigeze umwumvira.

17 None dore ibizakumenyesha Uhoraho uwo ari we: iyi nkoni nitwaje ngiye kuyikubitisha aya mazi ya Nili, ahinduke amaraso.

18 Amafi yo mu ruzi azapfa, amazi yarwo anuke maze Abanyamisiri bananirwe kuyanywa.’ ”

19 Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzabwire Aroni afate inkoni ye ayitunge ku mazi yo mu Misiri, ayo mu migezi no mu miyoboro no mu bidendezi, mbese ahari amazi hose. Amazi yose yo mu Misiri n’ayo mu bikoresho bitari bimwe azahinduka amaraso.”

20 Musa na Aroni bagenza uko Uhoraho yabategetse. Musa abangura inkoni ye akubitira amazi ya Nili imbere y’umwami n’ibyegera bye. Amazi yose ya Nili ahinduka amaraso.

21 Amafi yo mu ruzi arapfa, amazi yarwo aranuka maze Abanyamisiri bananirwa kuyanywa. Amaraso akwira igihugu cyose cya Misiri.

22 Ariko abanyabugenge bo mu Misiri na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo, kandi umwami akomeza kwinangira umutima, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

23 Umwami aritahira nk’aho ari nta cyabaye!

24 Abanyamisiri bose bafukura mu mpande za Nili bashaka amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa ayo mu ruzi.

Ibikeri

25 Amazi ya Misiri amaze guhinduka amaraso, hahise iminsi irindwi.

26 Hanyuma Uhoraho atuma Musa ngo abwire umwami ati: “Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

27 Niba ugikomeje kwanga kuburekura, igihugu cyawe nzagiteza ibikeri.

28 Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri, maze bizamuke byuzure mu ngoro yawe, bigere no mu cyumba uryamamo ndetse no ku buriri bwawe! Bizagera mu mazu y’ibyegera byawe no mu y’abaturage. Bizagera mu maziko yawe no mu nkono zawe,

29 ndetse bizakuzuraho byuzure no ku byegera byawe no kuri rubanda.”