Kuv 4

Imana iha Musa gukora ibitangaza

1 Musa abaza Uhoraho ati: “None se nibatanyemera ntibite ku byo mvuga ngo ntiwambonekeye?”

2 Uhoraho aramubaza ati: “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”

Musa aramusubiza ati: “Ni inkoni.”

3 Uhoraho aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Musa arayijugunya ihinduka inzoka, ayibonye ariruka.

4 Uhoraho aramubwira ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Musa arayifata, irongera ihinduka inkoni.

5 Uhoraho aramubwira ati: “Uzabigenze utyo kugira ngo Abisiraheli bemere ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye.”

6 Uhoraho arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza mu gituza.” Musa arakihashyira, agikuyemo asanga kirwaye cyeruruka nk’urubura.

7 Uhoraho aramubwira ati: “Subiza ikiganza mu gituza.” Musa agisubizamo, yongeye kugikuramo asanga cyakize.

8 Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Nibatemezwa n’ikimenyetso cya mbere ngo bakumvire, bazemezwa n’ikimenyetso cya kabiri.

9 Nibatemezwa n’ibyo bimenyetso byombi ngo bakumvire, uzavome amazi yo muri Nili uyasuke imusozi imbere yabo, azahinduka amaraso.”

10 Ariko Musa abwira Uhoraho ati: “Nyagasani, sinzi kuvuga neza nta n’ubwo nabyigeze, ndetse n’ubu tuvugana nta kirahinduka. Sintebuka mu magambo kandi mvuga ntegwa.”

11 Uhoraho aramubaza ati: “Ni ko ye, ni nde waremye umunwa w’umuntu? Ni nde utuma umuntu aba ikiragi cyangwa igipfamatwi? Ni nde utuma umuntu areba cyangwa aba impumyi? Si jyewe Uhoraho?

12 Ngaho rero genda, nzakubwira ibyo uzavuga ngushoboze no kubivuga.”

13 Musa aramusubiza ati: “Nyagasani, mbabarira urebe undi utuma.”

14 Uhoraho asubiza Musa arakaye ati: “Ufite mwene so Aroni w’Umulevi uzi kuvuga neza. Azagusanganira yishimire kukubona.

15 Uzajya umubwira ibyo avuga, nanjye nzabashoboza mwembi kuvuga icyo nshaka, kandi mbigishe ibyo muzakora.

16 Azakubera umuvugizi abe nk’umunwa, nawe umubere nk’Imana, umubwire ibyo avuga.

17 Kandi uzitwaze iyo nkoni kugira ngo uzayikoreshe ibimenyetso.”

Musa asubira mu Misiri

18 Nuko Musa asubira kwa sebukwe Yetiro, aramubwira ati: “Ndifuza kujya mu Misiri kureba ko bene wacu bakiriho.”

Yetiro aramusubiza ati: “Genda amahoro!”

19 Musa akiri i Midiyani, Uhoraho aramubwira ati: “Subira mu Misiri kuko abashakaga kukwica bose batakiriho.”

20 Musa ashyira umugore n’abana ku ndogobe, afata na ya nkoni Imana yamubwiye kwitwaza, agenda yerekeza mu Misiri.

21 Uhoraho abwira Musa ati: “Dore naguhaye ububasha bwo gukora ibitangaza. Nugera mu Misiri uzabikorere imbere y’umwami. Nanjye nzanangira umutima we, maze ye kureka Abisiraheli bagenda.

22 Uzamumbwirire uti: ‘Abisiraheli ni umwana wanjye w’impfura,

23 narakubwiye ngo umureke ajye kundamya ariko uranga. Ni yo mpamvu ngiye kwica umwana wawe w’impfura.’ ”

24 Bakiri mu rugendo, Uhoraho abasanga aho baraye ashaka kwica Musa.

25 Sipora ni ko gufata ibuye rityaye akeba umuhungu we, agahu akebyeho agakoza ku birenge bya Musa. Aramubwira ati: “Umbereye umugabo w’amaraso.”

26 Nuko Uhoraho aramureka. Sipora yabwiye umugabo we atyo kubera ugukebwa k’umwana we.

27 Hagati aho Uhoraho abwira Aroni ati: “Jya mu butayu usanganire Musa.” Aragenda amusanga ku musozi w’Imana, aramuhobera.

28 Musa abwira Aroni amagambo yose Uhoraho yari yamutumye, n’ibyerekeye ibitangaza byose yari yamutegetse gukora.

29 Musa na Aroni bajya mu Misiri bakoranya abakuru bose b’Abisiraheli.

30 Nuko Aroni abatekerereza ibyo Uhoraho yari yabwiye Musa byose, Musa na we abereka bya bimenyetso.

31 Abisiraheli baremera, maze bumvise ko Uhoraho azi amagorwa yabo akaba agiye kubarokora, barapfukama baramuramya.