Intang 22

Imana itegeka Aburahamu gutamba Izaki

1 Nyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu. Iramuhamagara iti: “Aburahamu we!”

Arayitaba ati: “Karame!”

2 Iramubwira iti: “Jyana Izaki umuhungu wawe w’ikinege ukunda, ujye mu karere ka Moriya. Nugerayo nzakwereka umusozi uzamutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro.”

3 Aburahamu arazinduka yasa inkwi zo gutwika igitambo azishyira ku ndogobe ye, ahagurukana n’abagaragu babiri n’umuhungu we Izaki. Agenda yerekeje ahantu Imana yari yamubwiye.

4 Ku munsi wa gatatu, Aburahamu atangira kubona ha hantu aharebera kure.

5 Nuko abwira abagaragu be ati: “Nimusigare hano n’indogobe, jye n’umwana tujye hakurya hariya kuramya Imana, turabasanga hano.”

6 Aburahamu akorera umuhungu we Izaki za nkwi, naho we atwara umuriro n’icyuma baragenda.

7 Izaki ahamagara se Aburahamu ati: “Data!”

Aramwitaba ati: “Ndakumva mwana wanjye.”

Izaki ni ko kumubaza ati: “Ko twazanye umuriro n’inkwi, tukibagirwa intama yo gutamba?”

8 Aburahamu aramusubiza ati: “Mwana wanjye, Imana iri butange intama y’igitambo.” Barakomeza baragendana.

9 Bageze aho Imana yari yamubwiye, Aburahamu yubaka urutambiro arushyiraho inkwi, aboha umuhungu we Izaki, amurambika hejuru y’inkwi.

10 Nuko asingira icyuma ngo yice umuhungu we.

11 Ako kanya umumarayika w’Uhoraho ahamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Aburahamu!”

Aritaba ati: “Karame!”

12 Umumarayika aramubwira ati: “Reka uwo mwana! Ntugire icyo umutwara. Ubu menye uko wubaha Imana kuko utayimye umwana wawe w’ikinege.”

13 Aburahamu akebutse inyuma ye abona impfizi y’intama, amahembe yayo yafatiwe mu gihuru. Aragenda arayizana ayitamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro mu cyimbo cy’umuhungu we.

14 Aburahamu yita aho hantu “Uhoraho aratanga”. Ni cyo gituma na n’ubu bakivuga ngo “Ku musozi w’Uhoraho azatanga ibikenewe.”

15 Umumarayika w’Uhoraho ari mu ijuru ahamagara Aburahamu ubwa kabiri,

16 aramubwira ati: “Umva ibyo Uhoraho avuze: kubera ko ubigenje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, nkurahiye nkomeje ko

17 nzaguha umugisha, kandi ko nzagwiza abazagukomokaho bangane n’inyenyeri zo ku ijuru n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. Bazanesha abanzi babo.

18 Kandi amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe, kuko wanyumviye.”

19 Nuko Aburahamu asanga abagaragu be, bafatanya urugendo basubira i Bērisheba, aho yari atuye.

Bene Nahori

20 Nyuma y’ibyo, Aburahamu amenyeshwa ko murumuna we Nahori yabyaranye na Milika abana b’abahungu.

21 Impfura ye ni Usi, hagakurikiraho Buzi na Kemuweli se wa Aramu,

22 na Kesedi na Hazo, na Pilidashi na Yidilafu, na Betuweli

23 se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Nahori, murumuna wa Aburahamu yabyaranye na Milika.

24 Nahori yari afite n’inshoreke yitwa Rewuma, na yo babyaranye Teba na Gahamu na Tahashi na Māka.