Intang 20

Aburahamu na Abimeleki

1 Aburahamu yimuka i Heburoni ajya mu majyepfo ya Kanāni, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya kuba i Gerari.

2 Aburahamu yavuze ko umugore we Sara ari mushiki we, maze Abimeleki umwami w’i Gerari atumiza Sara.

3 Nijoro Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi, iramubwira iti: “Urapfa kuko umugore watwaye afite umugabo!”

4 Abimeleki yari ataramwegera, ni ko kuvuga ati: “Nyagasani, urampora iki ko ndi umwere?

5 Ibyo nakoze nabikoranye umutima utaryarya, kuko uwo mugabo yambwiye ko ari mushiki we, n’uwo mugore arabyemeza.”

6 Muri izo nzozi Imana iramusubiza iti: “Ni koko ndabizi, ibyo wakoze wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nanjye nkubuza kumwegera ngo utancumuraho.

7 Noneho rero, subiza uwo mugabo umugore we kuko ari umuhanuzi, azagusabira ubeho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n’abawe bose.”

8 Mu gitondo Abimeleki ahamagara ibyegera bye byose, abitekerereza ibyo Imana yamubwiriye mu nzozi byose, bituma ibyo byegera bigira ubwoba cyane.

9 Abimeleki atumiza Aburahamu aramubaza ati: “Kuki waduhemukiye? Nagutwaye iki cyatumye jye n’igihugu cyanjye uduteza icyago gikomeye gitya? Wankoreye ibidakorwa!

10 Washakaga kugera ku ki?”

11 Aburahamu aramusubiza ati: “Nibwiraga ko abantu b’ino batubaha Imana, maze ntinya ko banziza umugore wanjye.

12 Erega ni na mushiki wanjye koko, nubwo namurongoye! Dusangiye data ariko ntidusangiye mama.

13 Ubwo Imana yantegekaga kuva iwacu numvikanye na Sara nti: ‘Niba unkunda ujye uvuga ko ndi musaza wawe aho tuzajya tujya hose.’ ”

14 Abimeleki ategeka ko bazana imikumbi n’amashyo, n’abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, amusubiza n’umugore we Sara.

15 Abwira Aburahamu ati: “Dore igihugu cyanjye ngiki, uzature aho uzashaka hose.”

16 Abwira na Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe ibikoroto igihumbi by’ifeza, maze bibere abo muri kumwe ikimenyetso cy’uko uri umwere. Bityo nta wuzagushyiraho umugayo.”

17-18 Uhoraho yari yarateje ubugumba abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki, abahora Sara umugore wa Aburahamu. Nuko Aburahamu asaba Imana ikiza Abimeleki, kandi umugore we n’abaja be ibakiza ubugumba.