Intang 15

Uhoraho aha Aburamu Isezerano

1 Nyuma y’ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.”

2 Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa bucike? Eliyezeri w’i Damasi ni we uzasigara mu byanjye,

3 kandi ari umwe mu bagaragu banjye! Ni we uzanzungura kuko nta rubyaro wampaye!”

4 Uhoraho aramusubiza ati: “Ntabwo ari Eliyezeri uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’umuhungu uzibyarira.”

5 Nuko Uhoraho ajyana Aburamu hanze, aramubwira ati: “Itegereze ziriya nyenyeri ziri ku ijuru, urabona ushobora kuzibara se? Urubyaro rwawe ni ko ruzangana!”

6 Aburamu yizera Uhoraho, bituma Uhoraho amubara nk’intungane.

7 Uhoraho yungamo ati: “Ni jyewe Uhoraho watumye wimuka mu mujyi wa Uri mu Bukalideya, kugira ngo nguhe iki gihugu ho gakondo.”

8 Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, nzemezwa n’iki ko uzakimpa?”

9 Uhoraho aramusubiza ati: “Nzanira inyana imaze imyaka itatu ivutse, n’ihene y’imyaka itatu n’isekurume y’intama na yo y’imyaka itatu, hamwe n’inuma ebyiri.”

10 Aburamu arabizana byose abisaturamo kabiri, ibisate bimwe abitondekanya iburyo ibindi ibumoso biteganye, ariko inuma ntiyazisatura.

11 Bigeze aho inkongoro ziza kurya izo nyama, ariko Aburamu arazirukana.

12 Izuba rigiye kurenga Aburamu afatwa n’ibitotsi byinshi, ariko aza gushigukira hejuru ubwoba buramutaha.

13 Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy’amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n’imirimo y’agahato.

14 Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo bafite ubutunzi bwinshi.

15 Naho wowe uzisazira neza, utabaruke amahoro, bagushyingure uko bikwiye.

16 Abazagukomokaho nibamara ibisēkuruza bine muri icyo gihugu, bazagaruka ino. Icyo gihe ibyaha by’Abamori bizaba byararenze ihaniro.”

17 Izuba rimaze kurenga hacura umwijima, nuko haboneka icyotero gicumbeka n’ifumba igurumana binyura hagati ya bya bisate by’amatungo.

18 Icyo gihe Uhoraho aha Aburamu Isezerano agira ati: “Nzaha abazagukomokaho iki gihugu cyose, guhera ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi runini rwa Efurati,

19 ahatuwe n’Abakeni n’Abakenizi n’Abakadimoni,

20 n’Abaheti n’Abaperizi n’Abarefa,

21 n’Abamori n’Abanyakanāni n’Abagirigashi n’Abayebuzi.”