Uhoraho ategeka Aburamu kwimukira muri Kanāni
1 Uhoraho abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
2 Abagukomokaho nzabagira ubwoko bukomeye,
nawe nzaguha umugisha.
Nzakugira ikirangirire,
uzahesha abandi umugisha.
3 Abazagusabira umugisha nzabaha umugisha,
abazakuvuma nzabavuma.
Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”
4-5 Aburamu yimutse i Harani nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, ajyana n’umuhungu wabo Loti. Yajyanye n’umugore we Sarayi na Loti n’abagaragu bose yari ahatse i Harani, hamwe n’ibintu byose bari batunze. Baragenda bagera mu gihugu cya Kanāni. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.
6 Aburamu yanyuze muri icyo gihugu agera mu mujyi wa Shekemu, ku giti cy’inganzamarumbu cya More. Icyo gihe Abanyakanāni bari bagituye muri icyo gihugu.
7 Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe.” Aho hantu Aburamu ahubakira urutambiro Uhoraho wamubonekeye.
8 Akomeza urugendo agera ku musozi w’iburasirazuba bw’i Beteli. Nuko ashinga amahema mu ruhande rw’iburasirazuba bw’i Beteli, ahagana iburengerazuba bwa Ayi. Aho na ho ahubakira Uhoraho urutambiro aramwambaza.
9 Hanyuma Aburamu akomeza kugenda yimuka agana mu majyepfo ya Kanāni.
Aburamu mu Misiri
10 Muri Kanāni haza gutera inzara irabiyogoza, maze Aburamu asuhukira mu Misiri.
11 Bagiye kugerayo Aburamu abwira umugore we Sarayi ati: “Dore ufite igikundiro,
12 Abanyamisiri nibakubona bazagira ishyari ko ndi umugabo wawe, banyice maze bakwitungire.
13 None rero ujye uvuga ko uri mushiki wanjye, bityo ntibazanyica kubera wowe, ahubwo bazamfata neza.”
14 Nuko Aburamu ageze mu Misiri, Abanyamisiri babona umugore we ari mwiza cyane.
15 Ibyegera by’umwami wa Misiri bimubonye bijya kumuratira umwami, hanyuma Sarayi ajyanwa ibwami.
16 Aburamu afatwa neza kubera umugore we, agabana inka n’intama n’ihene n’indogobe n’ingamiya, n’abagaragu n’abaja.
17 Ariko Uhoraho ateza umwami wa Misiri n’urugo rwe indwara z’ibyorezo abahora Sarayi, umugore wa Aburamu.
18 Umwami ni ko gutumiza Aburamu aramubaza ati: “Ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe?
19 Kuki wambwiye ko ari mushiki wawe bigatuma mugira umugore? Nguyu umugore wawe musubirane umvire aha!”
20 Nuko umwami ategeka abantu be ngo basezerere Aburamu n’umugore we, n’ibyo yari atunze byose.