Intang 8

Uko umwuzure warangiye

1 Imana ntiyibagiwe Nowa n’inyamaswa zose n’amatungo yose bari kumwe mu bwato, ituma umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka.

2 Nuko amasōko yose araziba, n’ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa, imvura ntiyongera kugwa.

3 Mu minsi ijana na mirongo itanu amazi yagendaga agabanuka.

4 Ku itariki ya cumi na karindwi y’ukwezi kwa karindwi, ubwato buhagarara kuri umwe mu misozi ya Ararati.

5 Amazi agenda agabanuka kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi, maze impinga z’imisozi ziragaragara.

6 Hashize indi minsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya yari yashyize ku bwato,

7 arekura icyiyoni kirasohoka kiragaruka, gikomeza kugenda kigaruka kugeza igihe amazi akamiye.

8 Nowa arekura n’inuma, kugira ngo arebe ko amazi yagabanutse ku butaka.

9 Ariko inuma ntiyabona aho ihagarara kuko amazi yari akiretse ku isi yose. Isubira mu bwato, Nowa atega ikiganza arayifata, ayigarura mu bwato.

10 Ategereza iminsi irindwi, arongera arekura inuma isohoka mu bwato.

11 Ku mugoroba igaruka mu bwato ifite mu kanwa ikibabi gitoshye cy’umunzenze. Nowa amenya atyo ko amazi yagabanutse ku isi.

12 Ategereza indi minsi irindwi, arekura inuma ariko ntiyongera kugaruka.

13 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere Nowa amaze imyaka magana atandatu n’umwe avutse, amazi yari ku isi arakama. Nowa akuraho icyari gitwikiriye ubwato, abona ubutaka butangiye kumuka.

14 Ku itariki ya makumyabiri na karindwi y’ukwezi kwa kabiri, isi yari imaze kumuka neza.

15 Maze Imana ibwira Nowa iti:

16 “Sohoka mu bwato, wowe n’umugore wawe n’abahungu bawe n’abakazana bawe.

17 Sohokana n’inyamaswa n’inyoni n’ibisiga, n’amatungo n’ibikurura inda hasi muri kumwe byose, kugira ngo byororoke bigwire bibe byinshi ku isi.”

18 Nuko Nowa asohokana n’umugore we n’abahungu be n’abakazana be.

19 Inyamaswa zose n’udukōko twose, n’inyoni n’ibisiga byose, n’ibikurura inda hasi byose, bisohoka mu bwato uko amoko yabyo ari.

Imana igirana amasezerano na Nowa

20 Nowa yubakira Uhoraho urutambiro. Afata amwe mu matungo yose adahumanya, na zimwe mu nyoni zose zidahumanya, abitamba ho ibitambo bikongorwa n’umuriro kuri urwo rutambiro.

21 Uhoraho yishimira impumuro y’ibyo bitambo, maze aribwira ati: “Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi kubera umuntu. Nubwo abantu bahorana imigambi mibi kuva bakiri bato, sinzongera kurimbura ibinyabuzima byose nk’uko nabigenje.

22 Iminsi yose isi izaba ikiriho, igihe cyo kubiba n’icyo gusarura, icy’imbeho n’icy’ubushyuhe, icy’impeshyi n’icy’itumba, n’amanywa n’ijoro ntibizavaho.”