Nowa yinjira mu bwato
1 Uhoraho abwira Nowa ati: “Injira mu bwato wowe n’ab’inzu yawe bose, kuko ari wowe gusa mbona utunganye mu bantu b’iki gihe.
2 Mu nyamaswa n’amatungo byose bidahumanya, uzafatemo birindwi bya buri gitsina uko amoko yabyo ari, naho mu bihumanya uzafatemo bibiri ikigabo n’ikigore uko amoko yabyo ari.
3 No mu nyoni n’ibisiga uzafatemo birindwi bya buri gitsina, kugira ngo amoko yabyo azakomeze kororoka ku isi.
4 Kuko hasigaye iminsi irindwi nkagusha imvura iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ngatsemba ibyaremwe byose biri ku butaka.”
5 Nowa akora ibyo Uhoraho yamutegetse byose.
6 Mu gihe cy’umwuzure, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse.
7 Nuko Nowa n’umugore we n’abahungu be n’abakazana be binjira mu bwato, bahunga umwuzure.
8 Mu nyamaswa n’amatungo bidahumanya no mu bihumanya, no mu nyoni no mu bisiga no mu bikurura inda hasi byose,
9 hinjira bibiri bibiri, ikigabo n’ikigore, bisanga Nowa mu bwato, nk’uko Imana yabitegetse.
Umwuzure
10 Hashize iminsi irindwi, umwuzure utera ku isi.
11 Ku itariki ya cumi na karindwi y’ukwezi kwa kabiri Nowa amaze imyaka magana atandatu avutse, amasōko yose aravubura, maze ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafunguka.
12 Nuko imvura igwa iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.
13 Uwo munsi Nowa n’umugore we n’abahungu be Semu na Hamu na Yafeti, n’abakazana be batatu bari binjiye mu bwato.
14 Bari binjiranyemo n’inyamaswa z’amoko yose, n’amatungo y’amoko yose, n’ibikurura inda hasi by’amoko yose, n’inyoni n’ibisiga by’amoko yose.
15 Byaje bisanga Nowa mu bwato, bibiri bibiri bivuye mu binyabuzima byose,
16 ari ikigabo n’ikigore bivuye muri buri bwoko. Byinjiye nk’uko Imana yabitegetse, maze Uhoraho akinga urugi.
17 Nyuma y’iminsi mirongo ine amazi y’umwuzure yari amaze kuba menshi, aterura ubwato burareremba.
18 Amazi akomeza kwiyongera, aba menshi ku isi kugeza ubwo ubwato busigara bugenda hejuru yayo.
19 Amazi arushaho kwiyongera cyane, ndetse n’imisozi miremire yose irarengerwa,
20 amazi ayirengeraho metero ndwi.
21 Ibikurura inda hasi n’inyoni n’ibisiga, n’amatungo n’inyamaswa n’udukōko ndetse n’abantu, byose birapfa.
22 Ibinyabuzima byose bihumeka biba ku butaka birashira.
23 Bityo ibiremwa byose biba ku butaka, ari abantu ari n’amatungo, ari ibikurura inda hasi, ari inyoni n’ibisiga, byose birarimbuka. Hasigaye gusa Nowa n’abe n’ibyari kumwe na we mu bwato.
24 Amazi yamaze iminsi ijana na mirongo itanu ku isi ataragabanuka.