Intang 6

Abantu bakabya ubugome

1 Abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa,

2 abahungu b’Imanababengukwa abakobwa b’abantu, babashakamo abageni.

3 Uhoraho ni ko kuvuga ati: “Umwuka w’ubugingo ntuzaguma mu bantu iteka, kuko bagomba gupfa. Bazamara imyaka ijana na makumyabiri gusa.”

4 Muri ibyo bihe abahungu b’Imana babanaga n’abakobwa b’abantu, bakababyarira abana. Ni cyo cyatumye ku isi hāri abantu barebare kandi banini, ari bo za ntwari z’ibirangirire zo mu bihe bya kera.

5 Uhoraho abona ko abantu bo ku isi bakabije gukora ibibi, kandi ko bahorana imigambi mibi,

6 maze arababara yicuza icyatumye arema umuntu akamushyira ku isi.

7 Ni ko kuvuga ati: “Nzatsemba ku isi abantu naremye, mbatsembane n’amatungo n’ibikurura inda hasi n’inyoni n’ibisiga, kuko nicuza icyatumye mbirema.”

8 Icyakora Nowa we atoneshwa n’Uhoraho.

Imana itegeka Nowa kubaka ubwato bunini

9 Dore amateka ya Nowa:

Nowa yari umuntu w’intungane mu bo mu gihe cye, ni we wari indakemwa kandi yayobokaga Imana.

10 Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Semu na Hamu na Yafeti.

11 Imana ibona isi yononekaye kandi yuzuye urugomo,

12 kubera ko abantu bose bakabije gukora ibibi.

13 Nuko ibwira Nowa iti: “Ngiye gutsemba abantu bose kuko bujuje isi urugomo, ngiye kubatsembana n’ibiri ku isi byose.

14 “Iyubakire ubwato bunini mu mbaho zikomeye, ucemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe kaburimbo imbere n’inyuma kugira ngo amazi atinjiramo.

15 Dore uko uzabwubaka: buzagira uburebure bwa metero ijana na mirongo itanu, n’ubugari bwa metero makumyabiri n’eshanu, n’ubuhagarike bwa metero cumi n’eshanu.

16 Uzashyireho igisenge, hagati yacyo n’inkuta hazabe santimetero mirongo itanu. Uzashyire umuryango mu rubavu rwabwo, kandi ubwubakemo amagorofa atatu.

17 “Dore ngiye guteza isi umwuzure utsembe abantu n’ibinyabuzima byose biyiriho, byose bizashiraho.

18 Ariko wowe tuzagirana amasezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n’umugore wawe n’abahungu bawe n’abakazana bawe.

19 Uzinjize mu bwato n’ibinyabuzima bibiri bibiri bya buri bwoko, ikigabo n’ikigore kugira ngo bidapfa.

20 Hazajye haza bibiri bya buri bwoko bigusange kugira ngo bidapfa: inyoni n’ibisiga n’amatungo n’ibikurura inda hasi byose uko amoko yabyo ari.

21 Wowe uzashake ibiribwa by’amoko yose ubibike, kugira ngo bizabatungane n’ibyo binyabuzima.”

22 Nowa akora ibyo Imana yamutegetse byose.