Intang 4

Kayini na Abeli

1 Adamu aryamana n’umugore we Eva amutera inda, abyara umuhungu amwita Kayini, avuga ati: “Mbyaye umwana mbikesha Uhoraho.”

2 Eva abyara undi muhungu amwita Abeli.

Abeli aba umushumba, naho Kayini aba umuhinzi.

3 Hashize igihe Kayini ashyīra Uhoraho ituro ry’imyaka yahinze,

4 Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, n’ibinure byayo. Uhoraho yishimira Abeli n’ituro rye,

5 ariko ntiyishimira Kayini n’ituro rye.

Ibyo birakaza Kayini cyane maze mu maso he harijima.

6 Uhoraho abaza Kayini ati: “Urakajwe n’iki? Ese ni iki cyatumye mu maso hawe hijima?

7 Nukora ibyiza, sinzabura kukwishimira. Ariko nudakora ibyiza, umenye ko icyaha kikubikiye nk’inyamaswa igutegeye ku muryango ngo igusumire. Nyamara ukwiriye kukinesha.”

8 Umunsi umwe Kayini na murumuna we Abeli bari mu murima baganira, Kayini asumira Abeli aramwica.

9 Uhoraho abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?”

Kayini aramusubiza ati: “Ndabizi se? Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?”

10 Uhoraho aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka, ngomba kuyahōrera.

11 Kuva ubu ubaye ikivume kurusha ubutaka bwasamye bukamira amaraso ya murumuna wawe wishe.

12 Nubuhinga ntibuzongera kukurumbukira, bityo uzahora uri inzererezi wangara ku isi.”

13 Kayini abwira Uhoraho ati: “Icyo gihano kirakabije, sinashobora kucyihanganira.

14 Dore uhereye ubu unciye ku isuka, ntuzatuma nongera kuguca iryera, umpinduye inzererezi ngo mpore nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica.”

15 Uhoraho aramubwira ati: “Oya Kayini we, uwakwica wese yabihōrerwa karindwi.” Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uzahura na we atazamwica.

16 Kayini ava imbere y’Uhoraho ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni.

Abakomoka kuri Kayini

17 Kayini aryamana n’umugore we, amutera inda, abyara umuhungu bamwita Henoki. Kayini yubaka umujyi awitirira uwo muhungu we Henoki.

18 Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.

19 Lameki ashaka abagore babiri: uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Sila.

20 Ada abyara Yabali, sekuruza w’aborozi batuye mu mahema.

21 Murumuna we yitwaga Yubali, sekuruza w’abacuranga inanga bakavuza n’imyirongi.

22 Sila we yabyaye Tubalikayini, sekuruza w’abacura ibikoresho byose mu muringa no mu cyuma. Mushiki we yitwaga Nāma.

23 Lameki abwira abagore be ati:

“Ada na Sila, nimutege amatwi!

Bagore banjye, nimwumve icyo mbabwira!

Nishe umugabo muhōra ko yankomerekeje,

nishe n’umusore muhōra ko yankubise.

24 Niba Kayini yahōrerwa incuro ndwi,

jyewe nzihōreraincuro mirongo irindwi n’indwi!”

Seti na Enoshi

25 Adamu aryamana n’umugore we, arongera amutera inda, abyara umuhungu amwita Seti, avuga ati: “Imana inshumbushije undi mwana mu mwanya wa Abeli, Kayini yishe.”

26 Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi.

Icyo gihe abantu batangiye gusenga Imana bayita Uhoraho.