Pawulo ajya i Roma
1 Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, bashinga Pawulo n’izindi mbohe umukapiteni witwa Yuli wo mu mutwe w’abasirikari bita uw’umwami w’i Roma.
2 Twurira ubwato buvuye Aduramiti, bwari bugiye kujya mu byambu byo mu ntara ya Aziya, maze turagenda. Tujyana na Arisitariko ukomoka i Tesaloniki muri Masedoniya.
3 Bukeye duhagarara i Sidoni, Yuli agirira Pawulo neza amuha uruhusa rwo gusura incuti ze, kugira ngo zimuhe icyo akeneye.
4 Tuvuye aho tugenda dukikiye ikirwa cya Shipure, ku buryo kidukingira umuyaga waduturukaga imbere.
5 Tuhavuye tunyura mu nyanja ihereranye n’intara za Silisiya na Pamfiliya, maze turambuka turasuka i Mira ho mu ntara yitwa Lisiya.
6 Aho ngaho umukapiteni ahabona ubundi bwato buturutse Alegisanderiya bujya mu Butaliyani, maze arabutwuriza.
7 Tumara iminsi itari mike tugenda buhoro, tugera ahateganye n’umujyi w’i Kinida bitugoye. Umuyaga utubujije gukomeza, ni bwo dukikiye ikirwa cya Kireti, ahateganye na Salumoni kugira ngo kidukingire umuyaga.
8 Tumaze kuhakikira bituruhije, tugera ku cyambu cyitwa Myaromyiza hafi y’umujyi wa Lasaya.
9 Turahatinda ndetse turenza umunsi w’Abayahudi wo kwigomwa kurya, ku buryo gukomeza urugendo mu bwato kwari ukwigerezaho. Pawulo ni ko kubaburira ati:
10 “Mwa bagabo mwe, ndabona uru rugendo rurimo ingorane: ubwato kimwe n’imitwaro buhetse bizangirika, si byo gusa natwe bishobora kuduhitana.”
11 Ariko umukapiteni aho kwita ku cyo Pawulo avuga, akurikiza inama y’umutware w’abasare na nyir’ubwato.
12 Icyo cyambu nticyari kiboneye ku buryo bari kuhamara amezi y’imbeho n’umuyaga, ni cyo cyatumye abenshi bahuza inama yo kuvayo, biringira kugera ahitwa Fenike, kugira ngo baharangirize ayo mezi y’imbeho. Fenike ni icyambu cyo muri Kireti cyerekeje aho imiyaga ituruka, uwo mu majyepfo y’iburengerazuba n’uwo mu majyaruguru y’iburengerazuba.
Inkubi y’umuyaga mu nyanja
13 Bumvise umuyaga woroshye uva mu majyepfo utangiye guhuha, bibwira ko bashyikiriye icyo bashakaga, ni ko kuzitura ubwato bagenda bakikiye ikirwa cya Kireti ahegereye inkombe.
14 Ariko bidatinze ishuheri y’umuyaga witwa “Majyaruguru y’iburasirazuba”, itangira guhuha ituruka ku kirwa.
15 Ikubita ubwato bananirwa kuyirwanya, ni ko kubureka bujya iyo umuyaga ushaka.
16 Igihe twanyuraga mu majyepfo y’akarwa kitwa Kawuda, twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza akato kaziritse ku bwato bwacu ariko bituruhije.
17 Abasare barakūriza bagashyira mu bwato, maze bazengurutsa ubwato imigozi ikomeye, barabuhambira kugira ngo butajegajega. Nuko barekurira mu mazi ingiga nsikabwatokugira ngo bugende buhoro, ibyo babitewe no gutinya kurigita mu musenyi usaya, ahagana ku nkombe za Libiya. Nuko ubwato butwarwa n’umuyaga.
18 Dukomeza guteraganwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga, ku buryo bukeye bwaho batangiye kuroha mu nyanja imitwaro ubwato bwari bwikoreye, kugira ngo bwe kuremererwa.
19 Ku munsi wa gatatu, abasare ubwabo bafata ibikoresho by’ubwato na byo barabiroha.
20 Twamaze iminsi myinshi tutareba izuba n’inyenyeri, umuyaga n’umuhengeri bikomeza guhōrera kugeza ubwo tutari twiringiye ko hari ubasha kurokoka.
21 Bari bamaze iminsi batarya. Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, byajyaga kuba byiza iyo muza kunyumva ntimuve muri Kireti, ntimwari kugera muri aya makuba no guhomba ibintu bingana bitya.
22 Ariko ubu bwo ndabagira inama yatuma musubiza umutima mu nda, kuko ari nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba keretse ubwato.
23 Iri joro nabonekewe n’umumarayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera,
24 arambwira ati: ‘Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere y’umwami w’i Roma kandi dore Imana ikugiriye neza, igusezeranyije kugukiza wowe n’aba bose mufatanyije urugendo.’
25 Kubera iyo mpamvu rero mwa bagabo mwe, nimukomere! Nizeye Imana, bizaba nk’uko nabibwiwe.
26 Icyakora hari ikirwa ubwato buzagomba kudusukaho.”
27 Mu ijoro rya cumi na kane, igihe tugitwarwa n’imbaraga z’umuyaga mu Nyanja ya Mediterane rwagati, nko mu gicuku abasare bibwira ko bari hafi kugera imusozi.
28 Bamanurira mu mazi umugozi uziritseho icyuma kugira ngo bapime uko hareshya, basanga ari metero mirongo itatu n’indwi z’ubujyakuzimu. Bicumye gato bongera gupima, babona ari metero makumyabiri n’umunani.
29 Batinya ko ubwato bwasekura ku ntaza, ni ko kumanurira mu mazi ibitsikabwato bine by’ibyuma bifashwe n’imigozi, ngo ahari byafata hasi bikabuhagarika, maze basaba Imana ko bucya vuba.
30 Abasare biyemeza gucika ni ko gusubiza mu mazi ka kato, bitwaje ko bagiye kurekurira mu mazi ibindi byo guhagarika ubwato.
31 Pawulo ni ko kubwira umukapiteni n’abasirikari ati: “Aba nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora kurokoka”.
32 Abasirikari bahita batema imigozi iziritse ako kato, barakareka amazi aragatwara.
33 Bujya gucya Pawulo abasaba bose kugira icyo bafungura agira ati: “Dore uyu ni umunsi wa cumi n’ine muhangayitse, nta cyo mukoza ku munwa.
34 Ndabasabye rero nimufungure, kugira ngo mubone kubaho. Erega nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, habe no gupfuka agasatsi na kamwe!”
35 Amaze kuvuga atyo afata umugati, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyura atangira gufungura.
36 Bose bagarura agatima na bo barafungura.
37 Abari mu bwato twese twari magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.
38 Umuntu wese amaze guhaga bajugunya ingano zasigaye mu nyanja, kugira ngo borohereze ubwato.
Ubwato bumeneka
39 Bumaze gucya abasare ntibamenya ahantu bitegeye aho ari ho, ariko babonye ikigobe gifite inkuka z’umusenyi, biyemeza ko bishobotse ari ho bomorera ubwato.
40 Bazitura bya byuma bihagarika ubwato birokera mu mazi, bahambura n’imigozi yari iziritse ingashya zerekeza ubwato, bazamura umwenda w’imbere ubugendesha kugira ngo umuyaga ubusunike bagane ku nkombe.
41 Ariko ubwato bugeze ku gashoro butikura mu musenyi, igihande cy’imbere kirigitamo ku buryo kitanyeganyega, naho icy’inyuma gitangira kumenagurwa n’umuhengeri.
42 Abasirikari biyemeza kwica imbohe zose, kugira ngo hatagira uwoga agacika.
43 Ariko umukapiteni ashaka gukiza Pawulo ni ko kubabuza kubikora, ibiri amambu ategeka ko abazi koga babanza kugera ku nkombe,
44 abasigaye bakabona kuhagera bogeye ku mbaho cyangwa ku bimene by’ubwato. Uko ni ko bose babashije gufata imusozi amahoro.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/27-76ec508300b11915fc30a0231040ac0a.mp3?version_id=387—