Pawulo ajuririra umwami w’i Roma
1 Fesito amaze iminsi itatu ageze mu butware bwe, ava i Kayizariya ajya i Yeruzalemu.
2 Abatambyi bakuru n’abandi bakuru b’Abayahudi bamuregera Pawulo, binginga Fesito
3 kubagirira neza ngo amutumire aze i Yeruzalemu, kuko bari biteguye kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira.
4 Nuko Fesito arabasubiza ati: “Pawulo azagumya gufungirwa i Kayizariya, nanjye nzajyayo vuba.”
5 Yongera kubabwira ati: “Muzareke tujyaneyo n’abakuru muri mwe, maze barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze.”
6 Fesito amara iminsi itarenze umunani cyangwa icumi i Yeruzalemu, maze asubira i Kayizariya. Bukeye ajya mu rukiko ategeka ko bazana Pawulo.
7 Ahageze Abayahudi bavuye i Yeruzalemu baramukikiza, maze batangira kumurega ibirego byinshi kandi bikomeye batabasha kubonera ibimenyetso.
8 Nuko Pawulo ariregura ati: “Nta cyaha nakoze haba ku Mategeko y’Abayahudi, cyangwa ku Ngoro y’Imana cyangwa se ku mwami w’i Roma.”
9 Ariko Fesito ashatse kwikundisha Abayahudi abaza Pawulo ati: “Mbese urashaka kujya i Yeruzalemu ngo mbe ari ho nkemurira urubanza rw’ibi bakurega?”
10 Pawulo aramusubiza ati: “Hano ndi ni mu rukiko rw’umwami w’i Roma, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta cyo nafudikiye Abayahudi nawe urabizi neza.
11 Niba narishe amategeko, cyangwa se niba narakoze icyaha cyanyicisha sinanga gupfa. Ariko rero niba nta na kimwe nakoze mu byo aba bandega, nta muntu ushobora kubangabiza. Njuririye umwami w’i Roma!”
12 Nuko Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, aramusubiza ati: “Ubwo ujuririye umwami w’i Roma uzamusanga!”
Pawulo imbere ya Fesito n’Umwami Agiripa
13 Hashize iminsi Umwami Agiripana Berenikebajya i Kayizariya kuramutsa Fesito.
14 Bahamaze iminsi Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati: “Hari umugabo Feliki yasize afunze.
15 Nageze i Yeruzalemu abatambyi bakuru n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi baramundegera, bansaba kumucira iteka.
16 Ariko mbasubiza ko atari umuco w’Abanyaroma gucira umuntu iteka, atabanje guhangana n’abamurega ngo yiregure.
17 Igihe nazaga twarazanye na bo maze sinakerereza urubanza, bwarakeye mpita njya mu rukiko mpamagaza uwo muntu.
18 Abamuregaga bahagurutse ntibagira ikirego na kimwe bamurega mu bibi nakekaga.
19 Ahubwo bari bafite ibyo bapfa na we byerekeye idini yabo n’umuntu witwa Yezu wapfuye, Pawulo we akemeza ko ariho.
20 Bitewe n’uko ntabashije kumenya uko nasuzuma izo mpaka zabo, ni ko kubaza Pawulo ko yakunda kujya i Yeruzalemu ngo aburanireyo ibyo bamurega.
21 Nuko Pawulo ahita ajurira ashaka ko ibye bizarangizwa na nyir’icyubahiro umwami w’i Roma, ni bwo ntegetse ko afungwa kugeza ubwo nzamwohereza ku mwami.”
22 Agiripa ni ko kubwira Fesito ati: “Nanjye nakunda kwiyumvira uwo muntu.”
Na we ati: “Ejo uzamwumva.”
23 Nuko bukeye Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi mu rukiko, bashagawe n’abasirikari bakuru n’abagabo b’ibikomerezwa bo muri uwo mujyi. Fesito ategeka ko bazana Pawulo.
24 Nuko Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese abari hano, uyu muntu mureba aha ni we Abayahudi bose b’ino n’ab’i Yeruzalemu bandegeye, basakabaka bavuga ko adakwiriye kubaho!
25 Ariko nasanze ari nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha, kandi kubera ko na we yajuririye Nyiricyubahiro, niyemeza kumwohereza i Roma.
26 Icyakora nta kirego na kimwe cy’ukuri mbonye nakwandikira umwami w’i Roma. Ngicyo igitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbone icyo nandika,
27 kuko nasanze nta cyo bivuze kohereza umuntu w’imfungwa ntagaragaje neza icyo aregwa.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/25-96db5387ba86e9bb72f7be36e7f10429.mp3?version_id=387—