Intu 23

1 Pawulo ahanga amaso abagize urukiko rw’ikirenga, maze aravuga ati: “Bavandimwe, kugeza uyu munsi nta kibi umutima undega imbere y’Imana.”

2 Ananiya Umutambyi mukuru ategeka abari bahagaze iruhande rwa Pawulo kumukubita ku munwa.

3 Pawulo aramubwira ati: “Nawe Imana izagukubita, wa rukuta rusīze ingwawe! Ubonye ngo wicazwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, maze ukanyuranya na yo utegeka ko bankubita!”

4 Abari bahagaze iruhande rwe baravuga bati: “Ese uratuka Umutambyi mukuru w’Imana?”

5 Pawulo arabasubiza ati: “Bavandimwe, ntabwo nari nzi ko ari Umutambyi mukuru kuko Ibyanditswe bigira biti: ‘Ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ ”

6 Pawulo amenye ko bamwe muri bo ari Abasaduseyi abandi ari Abafarizayi, ni ko kuvugira imbere y’urukiko aranguruye ati: “Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkomoka mu Bafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndahōrwa ko niringira yuko abapfuye bazazuka.”

7 Avuze atyo habyuka impaka hagati y’Abafarizayi n’Abasaduseyi, maze iyo nteko isubiranamo.

8 Abasaduseyi bavugaga ko abapfuye batazazuka, ntibemere ko habaho abamarayika cyangwa izindi ngabo zo mu ijuru, ibiri amambu Abafarizayi bakemera ibyo byose.

9 Haba urusaku rwinshi, bamwe mu bigishamategeko bo mu ishyaka ry’Abafarizayi, barabihagurukira bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu. Ahari aho umumarayika cyangwa indi ntumwa yo mu ijuru yavuganye na we koko!”

10 Haba intonganya zikaze ku buryo Komanda yatinye ko bari butanyaguze Pawulo. Ni cyo cyatumye ategeka abasirikari be ngo bamanuke, bamuvane muri abo bantu bamujyane mu kigo cy’abasirikari.

11 Mu ijoro rikurikiyeho Nyagasani abonekera Pawulo, aramubwira ati: “Komera! Nk’uko wabaye umugabo ugahamya ibyanjye i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzabihamya i Roma.”

Abayahudi bahigira kwica Pawulo

12 Bukeye mu gitondo Abayahudi bamwe bahuza inama, barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kwica Pawulo.

13 Abari bahuje uwo mugambi bari abantu barenga mirongo ine.

14 Basanga abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango barababwira bati: “Twarahiye twivuma ko tutazagira icyo dukoza mu kanwa tutabanje kwica Pawulo.

15 None rero mwebwe n’abagize urukiko rw’ikirenga, nimutume kuri Komanda mumusabe kubazanira Pawulo, musa nk’aho mufite ibindi mwifuza kumenya kuri we. Natwe rero turaba twiteguye kumwica atarahagera.”

16 Mwishywa wa Pawulo yumvise ubwo bugambanyi, ni ko kwinjira mu kigo cy’abasirikari abibwira Pawulo.

17 Na we ahamagara umwe mu bakapiteni aramubwira ati: “Geza uyu musore kwa Komanda kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.”

18 Nuko aramujyana amushyikiriza Komanda, aravuga ati: “Imbohe Pawulo yantumiye, ansaba kubazanira uyu musore ngo afite icyo ashaka kubamenyesha.”

19 Komanda ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye aramubaza ati: “Ni iki ushaka kumenyesha?”

20 Aramubwira ati: “Abayahudi biyemeje kubasaba ngo ejo muzabazanire Pawulo mu rukiko, bitwaje ko hari ibindi bifuza kumenya kuri we.

21 Ntimuzamubahe rero kuko abantu barenga mirongo ine bo muri bo bamwubikiye. Barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kumwica. Ubu bategereje ko muri bukore icyo basabye.”

22 Komanda yihanangiriza uwo musore ati: “Ntugire umuntu n’umwe uhingukiriza ibyo umenyesheje!” Nuko aramusezerera.

Pawulo yoherezwa ku mutegetsi Feliki

23 Nuko Komanda ahamagara abakapiteni babiri arababwira ati: “Nimutegure abasirikari magana abiri bo kujya i Kayizariya, n’abahetswe n’amafarasi mirongo irindwi, n’izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu maze bahaguruke isaa tatu y’ijoro.

24 Mutegure n’amafarasi yo guheka Pawulo, bamushyikirize umutegetsi Felikinta kimuhungabanyije.”

25 Nuko Komanda yandika urwandiko ruteye rutya:

26 “Jyewe Kilawudiyo Lusiya, ndabaramutsa Nyakubahwa Mutware Feliki.

27 Uyu muntu yafashwe n’Abayahudi biyemeza kumwica. Nuko menye ko afite ubwenegihugu bw’Umunyaroma, mpururana n’abasirikari ndamugoboka.

28 Nashatse kumenya icyo bamurega mujyana imbere y’abanyarukiko rwabo.

29 Uretse ko bamurega ibyerekeye amategeko yabo, nasanze nta cyo yakoze cyo kumwicisha, habe n’icyo gutuma ashyirwa ku ngoyi.

30 Maze kumenya ko Abayahudi bamuciriye igico niyemeza kumuboherereza. Nuko ntumiza abamurega ngo bazabagezeho ibirego. [Mbasezeyeho.]”

31 Nuko abasirikari bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro bamugeza mu mujyi wa Antipatiri.

32 Bukeye bwaho abasirikari bagenza amaguru basubira mu kigo cyabo i Yeruzalemu, naho abahetswe n’amafarasi bakomeza kujyana Pawulo.

33 Bageze i Kayizariya baha Umutegetsi Feliki urwandiko, banamushyikiriza Pawulo.

34 Feliki amaze gusoma urwandiko abaza Pawulo intara akomokamo. Amenye ko akomoka muri Silisiya,

35 aramubwira ati: “Nzaba numva ibyawe abakurega nibamara kuza.”

Nuko ategeka ko barindira Pawulo mu ngoro ya Herodi.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/23-ae7ab3732c982d91cc158bd85a9f2597.mp3?version_id=387—